You Might Also Like

Showing posts with label Imikino. Show all posts
Showing posts with label Imikino. Show all posts

Monday 1 February 2021

Barcelona igiye kujyana mu nkiko El Mundo ikinyamakuru cyo muri Espange giheruka gutangaza inyandiko y'amasezerano ya Lionel Messi

Ikipe ya Barcelona yavuze ko igiye gufata ingamba zikwiriye mu mategeko ku kinyamakuru El Mundo cyo muri Espange giheruka gutangaza inyandiko y'amasezerano y'akazi ya Lionel Messi.




Iki kinyamakuru giherutse kushyira hanze inyandiko y'amasezerano Lionel Messi yagiranye na Barcelona kva mu 2017, akaba akubiyemo akayabo uyu mukinnyi ahembwe ariko bikaba bitari byigeze bimenyekana mu itangazamakuru.

Gusa iyi kipe yahakanye uruhare rwayo urwo ari rwo rwose mu gutangaza inyandiko y'aya masezerano.

El Mundo ivuga ko amasezerano ya Messi y'imyaka ine atuma ahembwa miliyoni $674 kugeza tariki 30 z'ukwezi kwa gatandatu 2021.

Ibi bivuze ko uyu mukinnyi w'imyaka 33 ahembwa hafi miliyoni $170 ku mwaka umwe w'imikino.

Mu itangazo ryasohowe na Barcelona, iyi kipe ivuga ko ibabajwe no kuba iyi kontaro yatangajwe.

Barcelona iti: "FC Barcelona irahakana yivuye inyuma ko nta ruhare urwo arirwo rwose yagize mu gutangaza iyo nyandiko, kandi izafata ingamba zikwiye mu mategeko ku kinyamakuru El Mundo, ku ngaruka zose uku gutangaza kwatera."

Barcelona yongeraho ko "ishyigikiye Lionel Messi, mu gikorwa cyose cyaba kigamije kwangiza izina rye, no kwangiza imibanire ye n'urwego yakoreye akaba umukinnyi wa mbere ku isi no mu mateka y'umupira w'amaguru".

Uyu mu kinnyi yageze muri Barcelona afite imyaka 13, mu kwezi kwa munani umwaka ushize yasabye iyi kipe ko yamureka akajya ahandi.

Hakaba hacyibazwa niba azaguma muri iyi kipe amasezerano ye narangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

Messi niwe ufite umuhigo wo gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, yatwaranye nayo ibikombe 10 bya La Liga, na UEFA Champions League enye, akab amaze no kuba umukinnyi warushije abandi ku isi inshuro esheshatu.



Friday 22 January 2021

CHAN2021: U Rwanda runganyije umukino wa kabiri n'ikipe ya Morocco

Nyuma y'uko ikipe y'igihugu cy'u Rwanda Amavubi anganyije umukino wa mbere n'iya Uganda 0-0 mu gikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu buhugu, bongeye kunganya umukino wa kabiri n'ikipe ya Maroke(Morocco) nta gitego cy'injiye mu izamu.
U Rwanda ruri mu itsinda rya C, Aho rurikumwe n'ikipe ya Morocco, Uganda na Togo.

Nyuma yo kunganya imikino ibiri, bivuzeko Amavubi afite amanota 2, akaba asabwa gutsinda umukino wa gatatu azahuramo na Togo agahita agira amanota 5.

Ibi ariko birasabako Uganda nayo bari kumwe mu itsinda, yaza gutsindwa cyangwa ikanganya umukino ifitanye na Togo iri joro.

Muri iri tsinda ubu Morocco niyo iyoboye n'amanota 4, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kabiri n'amanota 2, Uganda ikaza ku mwanya wa gatatu n'inota 1, naho Togo ikaza ku mwanya wa nyuma n'ubusa.

Twabibutsa ko u Rwanda ruzongera kukina umukino usoza iyo mu matsinda na Togo kuwa 26, Mutarama i Saatatu z'umugoroba.


Friday 15 January 2021

Uwahoze ari rutahizamu wa Manchester United Wayne Rooney yasezeye gukina umupira w'amaguru - rwandaroundup

Wayne Rooney, umwe mu bakinnyi bakomeye b'umupira w'amaguru mu Bwongereza mu bihe byavuba, yarangije gufata umwanzuro wo kumanika inkweto ayoboka inzira y'ubutoza.




Yatangiriye umwuga wo gukina mu ikipe yambara ubururu iherereye Merseyside(Everton), uyu Mwongereza yatangiye gukora amateka ubwo yasinyaga muri Manchester United nk'umukinnyi ukiri muto uhenze cyane muri kiriya gihe.

Old Trafford niho Rooney yakoreye ibigwi, yatwaye ibikombe byose bishoboka ikipe ye yakiniraga ndetse anakinana na bamwe mu bakinnyi beza batwarana za shampiyona z'icyiciro cya mbere na Champions League bayobowe na Sir Alex Ferguson.


Wayne Rooney yari ayoboye ubusatirizi bwa Manchester united igikombe iheruka


Uyu Mwongereza ari muri barutahizamu bakomeye muri shampiyona y'Ubwongereza yagize mu mateka, kuko yatsindiye Amashitani atukura ibitego birenga 250 mbere yo gusubira muri Everton. Uyu rutahizamu ntabwo yarekeye, yaje no gukinira DC United yo Major League Soccer  na Derby County nyuma yo kuva bwa kabiri Goodison Park mbere y'uko ahitamo gusezera burundu mu mupira w'amaguru.

Ariko, inkuru ntiyarangiriye aho kuko yahise yemezwa nk'umutoza mushya wa Derby County ku masezerano y'imyaka ibiri n'igice. Uyu mutoza yari yatangiye imirimo yo gutoza by'agateganyo mu Gushyingo nyuma yo kugenda kwa Phillip Cocu none azakomeza nk'umutoza mukuru wemewe w'iyi kipe yo mu kiciri cya kabiri.


Monday 11 January 2021

Kazuyoshi Miura: Umukinnyi w'Umuyapani ukinira Yokohama FC yongereye amasezerano ku mwaka ye 54 - rwandaroundup

Kuri uyu wa mbere, rutahizamu w'inararibonye Kazuyoshi Miura uzuzuza imyaka 54 ukwezi gutaha, yongereye amasezerano n'ikipe ya Yokohama FC, akomeza kujya mu mateka nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru ukuze mu Buyapani.




Bisobanura ko Miura uzwi cyane ku izina rya "King Kazu" kubera ukuntu y'itwara mu kibuga, akaba agiye gukina shampiyona ya 36 nk'uwabigize umwuga.

Yakinnye imikino ine muri iyi kipe umwaka ushize, aba umukinnyi wa mbere ukuze ukinnye icyiciro cya mbere mu Buyapani(J-League) ukuze kuko yari afite imyaka 53 n’amezi icyenda.

Miura wakiniye Yokohama FC kuva mu 2005, amaze igihe ashyiraho agahigo k'umukinnyi ukuze.

Muri 2017, yabaye umukinnyi ushaje cyane watsinze igitego mu mukino w'ababigize umwuga.

Miura yavuye mu Buyapani yerekeza muri Berezile mu 1982 asinyana amasezerano na Santos FC mu 1986 kugirango atangire gukina nk'uwabigize umwuga.

Miura yatwaye igikombe cya Aziya hamwe n'Ubuyapani mu 1992 ariko ntiyabura guhagararira igihugu cye ku ncuro ya mbere ku mukino wanyuma w'igikombe cyisi cyabereye mu Bufaransa nyuma yimyaka itandatu. Yatsinze ibitego55 mu mikino 89 yakiniye Ubuyapani. 

Yashimangiye ko atazamanika inkweto kugeza yujuje imyaka 60, kandi ko akomeje gukurura abafana haba mu Buyapani ndetse no mu mahanga.

Agahigo(Guinness World Record) k'umukinnyi ukuze cyane mu bakina umupira w'amaguru babigize umwuga gafitwe n'Umunya Isiraheli "Isaak Hayik", wakinnye mu izamu muri Mata umwaka ushize mu ikipe yo muri Isiraheli yitwa Iron cyangwa Yehuda, afite imyaka73. 




Monday 28 December 2020

Cristiano Ronaldo yongeye gukubita inshuro Messi na Mo Sarah, atorwa nk'umukinnyi w'ikinyejana naho Lewandowski aba umukinnyi mwiza wa 2020

Dubai: Rutahizamu wa Polonye na Bayern Munich, Robert Lewandowski, yegukanye igihembo cy'Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi uyu mwaka, mu gihe rutahizamu wa Portugal na Juventus Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ikinyejana mu birori ngarukamwaka bya 2020 bya Globe Soccer Awards byabereye i Dubai ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.





Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike rutahizamu ukomeye wa Bayern Munich atowe na FIFA nk'umukinnyi witwaye neza wa mu bagabo mu 2020, abikesheje ibitego 55 yatsinze mu mikino 47 byatumye Bayern itwara ibikombe bitatu yakiniraga uyu mwaka,bikaba bibaye inshuro ya kabiri mu myaka irindwi ishize.

"Inzozi zabaye impamo. Nahoraga ndota gukina ku rwego rwo hejuru nkaba ariho ndi ubu. Ndanezerewe rero. Kuba icyamamare nka Ronaldo na Messi no kubarwa muri bo ni umwihariko. "Lewandowski ubwo yashimiraga abakunzi be, ikipe ye, umuryango we ndetse no kwibuka se wapfuye igihe yakiraga igihembo.

Muri ibi birori bahemba abakinnyi beza, abatoza, amakipe ndetse n'abahagariye abakinnyi(agents) b'umwaka ndetse n'ikinyejana (2001-2020) bahembwe Ronaldo nk'umukinnyi w'ikinyejana (2001-2020), igihembo cyaje gisanga ibindi bikombe bye bya Ballon d'or bitanu.


Ati: "Ndashimira cyane buri wese kubw'iki gihembo cy'agahebuzo. Nizere ko umwaka utaha iki cyorezo kirangiye. Ibi bizampa imbaraga zo gukomeza urugendo rwanjye," ibi bikaba byavuzwe n'iki cyamamare cyo muri Porutugali nyuma yo guhabwa igihembo.


Cristiano Ronaldo yaherukaga guhabwa igihembo cya Golden Foot


Uwahoze ari umuzamu ukomeye muri Espagne, Iker Casillas na Gerard Pique ukinira Barcelona begukanye ibihembo by’abakinnyi bagize ibihe byiza mu gihe Bayern Munich, yatwaye igikombe cya Champions League, Bundesliga, na DFB-Pokal umwaka ushize, yabaye ikipe y'umwaka.

Real Madrid yatwaye ibikombe bitanu bya Uefa Champions League, ibikombe bine bya Uefa Super Cup, Igikombe kimwe cya Intercontinental, ibikombe bine bya Fifa Club World Cups, ibikombe birindwi bya Espagne La Liga, bibiri bya Copa Del Rey na bitandatu bya Supercopa de Espana  muri iki kinyagihumbi, yatowe nk'ikipe y'ikinyejana "Club of the Century" (2001-2020).

Ikipe y'ubukombe mu Misiri Al Ahly, yegukanye ibikombe 13 bya shampiyona yo muri Egiputa, Ibikombe bitandatu bya Egypt Cups, 11 bya Super Cup, 7 bya CAF Champions League, 6 bya CAF Super Cup ndetse n’igikombe cya CAF Confederation Cup kuva mu 2001, yatowe nk'ikipe(club) yo mu burasirazuba bwo hagati y'ikinyejana (2001-2020).

Mu rugamba rwo guhatanira igikombe cy'umutoza w’umwaka, umutoza watwaye ibikombe bya Bayern Munich, Hans-Dieter Flick, niwe wegukanye igikombe atsinze Jurgen Klopp wa Liverpool na Gian Piero Gasperini, umutoza w’ikipe yo mu Butaliyani Atalanta.

Umunya Espagne Pep Guardiola, wegukanye ibikombe umunani bya shampiyona atoza Barcelona, ​​Bayern Munich ndetse n’ikipe ye ya Manchester City ubu, ndetse anatwara Uefa Champions League ebyiri, Uefa Super Cup eshatu ndetse n’igikombe cy’isi cya Fifa Club World Cup kuva yatangira gutoza odyssey mu 2008-09 , yagizwe umutoza w'ikinyejana (2001-2020), imbere y'abatoza nka Zinedine Zidane, Alex Ferguson watoje Manchester United na Jose Mourinho.

Hagati aho, Umunya-Porutugali Jorge Mendes, yegukanye igihembo cy'uhagarariye abakinnyi(agent) w'ikinyejana (Agent of the Century), imbere y'Umudage Mino Raiola na Giovanni Branchini wo mu Butaliyani.

Abafana barenga miliyoni 21 bari batoye abakinnyi bakunda, abatoza, amakipe ndetse n’abahaarariye abakinnyi mu bihembo bya Globe Soccer Awards by’uyu mwaka byabereye Dubai, byateguwe ku bufatanye n’inama y’imikino ya Dubai ndetse n’inama mpuzamahanga ya siporo ya Dubai.

Ibihembo bya Dubai Globe Soccer Awards bunamiye ibihanganjye biri mu mupira w'amaguru byitabye Imana vuba aha, Diego Maradona intwari mu gikombe cy’isi cya 1986 na Paolo Rossi, watsinze ibitego bitandatu byafashije Ubutaliyani gutwara igikombe cy’isi cya 1982 muri Espagne.

Ni ibirori byitabiriwe na Shaikh Mansoor wari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Mattar Al Tayer, Visi-Perezida w’inama y’imikino ya Dubai, Humaid Al Qatami, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuzima cya Dubai na Visi-Perezida wa mbere wa Komite y’Imikino Olempike na Saeed Hareb, umunyamabanga mukuru w'Inama ya siporo Dubai, n'abandi.

Thursday 24 December 2020

Thomas Tuchel umutoza wa Paris Saint-Germain yirukanwe atariye Noheli - rwandaroundup

Ikinyamakuru cyo mu Budage BILD Sports nicyo cyatangaje bwa mbere aya makuru muri iki gitondo ariko kugeza ubu haracyategerejwe ko iki kigugu cyo mu Bufaransa kibitangaza kumugaragaro.




Ni akazi Tuchel yari amazeho igihe gito, PSG ariko yarikomeje kunengwa kwitwara nabi muri iyi shampiyona yo mu Bufaransa.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, batsinze Strasbourg ibitego 4-0 iwayo, ariko ntibyari bihagije kugira ngo bimufashe ku guma ku kazi uwahoze ari umuyobozi wa Borussia Dortmund.

Muri iki gihe PSG iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'agateganyo muri Ligue 1, shampiyona ikomeje kuyoborwa na Lyon.

Tuchel yahawe akazi na PSG mu mpeshyi ya 2018 maze atwara ibikombe bitandatu muri iyi kipe, harimo ibikombe bibiri bya Ligue 1.

Uyu mudage kandi yayoboye iyi kipe ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019/20, aho yatsinzwe na Bayern Munich.

Muri uyu mwaka, ikipe ya Tuchel yari yabonye tike(ticket) yo gukina imikino ya 1/8 cy'amarushanwa yo ku mugabane w’Uburayi aho yari kumwe na Manchester United mu matsinda.

Bari batsinze Amashitani atukura 3-1 kuri Old Trafford, ariko na nyuma y'iyo ntsinzi habaye ibibazo byo kumenya niba Tuchel yari umuntu ukwiye aka kazi.

Nk’uko abanyamakuru Mohamed Bouhafsi na Fabrizio Romano babitangaza ngo Mauricio Pochettino ubu agomba kuba umuyobozi mushya wa PSG.

Uyu munya Arigentine yabuze akazi kuva yatandukana na Tottenham mu ntangiriro za shampiyona ya 2019/20.


Pochettino yakiniye PSG imyaka 2 yose


Pochettino yamaze imyaka irenga ibiri ari umukinnyi muri PSG hagati ya 2001 na 2003, yegukana igikombe cya UEFA Intertoto mu 2001.


Saturday 12 December 2020

Umutoza wa APR FC Adil Mohammed Erradi agiye kurega umunyamakuru wavuze ko nta byangombwa by’ubutoza afite

Umutoza mukuru w'ikipe y'Ingabo z'igihugu cy'u Rwanda APR FC, Adil Mohammed Erradi, yatangaje ko agiye kurega umunyamakuru wa Radio Rwanda, Kwizigira Jean Claude, watangaje ko nta byangombwa byemewe by’ubutoza afite.




Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ubwo Kwizigira Jean Claude yari mu kiganiro cya Radio Rwanda, yavuze ko amakuru yamenye ari uko Adil Mohamed Erradi adafite ibyangombwa by’ubutoza busanzwe.

Mbere y’umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wahuje APR FC na Gor Mahia i Kigali, hari amakuru yavuzwe ko Adil Mohamed Erradi ataribuwutoze kuko adafite ibyangombwa byemewe nk’uko byagendekeye Robertinho utoza iyi kipe yo muri Kenya.

Byavuzwe ko APR FC yandikishije Bisengimana Justin kuri ubu utoza Rutsiro FC nk’umutoza wayo mukuru mu gihe hari n’abavugaga ko uyu mukino ushobora gutozwa na Rwasamanzi Yves usanzwe utoza Marines FC.

Gusa, Adil Mohamed Erradi ni we watoje imikino yombi APR FC yahuyemo na Gor Mahia i Kigali n’i Nairobi.


Nyuma y’uyu mukino APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa Shampiyona wabaye ku wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Adil Mohamed Erradi, yavuze ko umunyamakuru wa Radio Rwanda, Kwizigira Jean Claude, yavuze ko adafite ibyangombwa byo gutoza, ahubwo afite ibyo kongerera ingufu abakinnyi.

Ati "Twubaha buri wese hano, twubaha buri umwe kandi twubaha abanyamakuru bose, tubagomba icyubahiro, ariko hari ubutumwa bwatugezeho bwibasira ikipe yacu."

"Uwitwa Kwizigira Jean Claude ukorera Radio Rwanda , mbere na mbere Radio Rwanda ni ikigo gikomeye cy’itangazamakuru, yibasiye umutoza, yibasira akazi ke, yibasira impamyabushobozi y’umutoza."

"Hari ibyo agomba kumenya, icya mbere ni ubuhanga bw’umutoza mu mupira w’amaguru, afite abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, abayobozi basuzuma ubushobozi n’ibyangombwa by’ugomba gukora muri APR."

"Noneho niba avuze ko umutoza afite impamyabushobozi yo gukoresha imyitozo, ubwo afitanye ikibazo n’abayobozi aho kuba umutoza. Agomba kubanza gutekereza ku byo avuga."

"Icya kabiri, abayobizi, abakinnyi n’umuryango wose wa APR bazi umuntu ukora, udakora n’ugomba gukora ibi n’ibi. Ntabwo ari we utegerezwa ngo ababwire ibitagenda, icyo ni icya kabiri, hari umuryango ukurikirana ibyo byose ukamenya ibiri kuba kuva mu gitindo kugeza hagati mu ijoro."

Adil yakomeje avuga ko ibyo uyu munyamakuru yavuze ko atari byo ndetse yiteguye kumurega kugira ngo azajye abanza gutekereza ku byo agiye kuvuga.

Ati "Icya gatatu, kugira ngo birusheho gusobanuka, we ubwe yahimbye kandi atanga amakuru atariyo yibasira abantu b’ingenzi, uyu munsi ndashaka kuvuga ukuri, mbere na mbere birabaje kubona Radio Rwanda iri ku rwego nka ruriya iha umwanya umuntu udafite icyo azi ku itangazamakuru rya siporo, wize siyansi na politiki, akaza kuvuga siporo n’umupira w’amaguru. Ni ikosa kuri Radio."

"Icya kane, ni ugukora igikwiye, ni ugushyikiriza dosiye abavoka ku buryo ubutaha azajya abanza agatekereza inshuro 1000 ku byo agiye kuvuga."



Advertisements

Advertisements

 
<