Saturday 12 December 2020

Umutoza wa APR FC Adil Mohammed Erradi agiye kurega umunyamakuru wavuze ko nta byangombwa by’ubutoza afite

Do you want to share?

Do you like this story?

Umutoza mukuru w'ikipe y'Ingabo z'igihugu cy'u Rwanda APR FC, Adil Mohammed Erradi, yatangaje ko agiye kurega umunyamakuru wa Radio Rwanda, Kwizigira Jean Claude, watangaje ko nta byangombwa byemewe by’ubutoza afite.




Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ubwo Kwizigira Jean Claude yari mu kiganiro cya Radio Rwanda, yavuze ko amakuru yamenye ari uko Adil Mohamed Erradi adafite ibyangombwa by’ubutoza busanzwe.

Mbere y’umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wahuje APR FC na Gor Mahia i Kigali, hari amakuru yavuzwe ko Adil Mohamed Erradi ataribuwutoze kuko adafite ibyangombwa byemewe nk’uko byagendekeye Robertinho utoza iyi kipe yo muri Kenya.

Byavuzwe ko APR FC yandikishije Bisengimana Justin kuri ubu utoza Rutsiro FC nk’umutoza wayo mukuru mu gihe hari n’abavugaga ko uyu mukino ushobora gutozwa na Rwasamanzi Yves usanzwe utoza Marines FC.

Gusa, Adil Mohamed Erradi ni we watoje imikino yombi APR FC yahuyemo na Gor Mahia i Kigali n’i Nairobi.


Nyuma y’uyu mukino APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa Shampiyona wabaye ku wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Adil Mohamed Erradi, yavuze ko umunyamakuru wa Radio Rwanda, Kwizigira Jean Claude, yavuze ko adafite ibyangombwa byo gutoza, ahubwo afite ibyo kongerera ingufu abakinnyi.

Ati "Twubaha buri wese hano, twubaha buri umwe kandi twubaha abanyamakuru bose, tubagomba icyubahiro, ariko hari ubutumwa bwatugezeho bwibasira ikipe yacu."

"Uwitwa Kwizigira Jean Claude ukorera Radio Rwanda , mbere na mbere Radio Rwanda ni ikigo gikomeye cy’itangazamakuru, yibasiye umutoza, yibasira akazi ke, yibasira impamyabushobozi y’umutoza."

"Hari ibyo agomba kumenya, icya mbere ni ubuhanga bw’umutoza mu mupira w’amaguru, afite abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, abayobozi basuzuma ubushobozi n’ibyangombwa by’ugomba gukora muri APR."

"Noneho niba avuze ko umutoza afite impamyabushobozi yo gukoresha imyitozo, ubwo afitanye ikibazo n’abayobozi aho kuba umutoza. Agomba kubanza gutekereza ku byo avuga."

"Icya kabiri, abayobizi, abakinnyi n’umuryango wose wa APR bazi umuntu ukora, udakora n’ugomba gukora ibi n’ibi. Ntabwo ari we utegerezwa ngo ababwire ibitagenda, icyo ni icya kabiri, hari umuryango ukurikirana ibyo byose ukamenya ibiri kuba kuva mu gitindo kugeza hagati mu ijoro."

Adil yakomeje avuga ko ibyo uyu munyamakuru yavuze ko atari byo ndetse yiteguye kumurega kugira ngo azajye abanza gutekereza ku byo agiye kuvuga.

Ati "Icya gatatu, kugira ngo birusheho gusobanuka, we ubwe yahimbye kandi atanga amakuru atariyo yibasira abantu b’ingenzi, uyu munsi ndashaka kuvuga ukuri, mbere na mbere birabaje kubona Radio Rwanda iri ku rwego nka ruriya iha umwanya umuntu udafite icyo azi ku itangazamakuru rya siporo, wize siyansi na politiki, akaza kuvuga siporo n’umupira w’amaguru. Ni ikosa kuri Radio."

"Icya kane, ni ugukora igikwiye, ni ugushyikiriza dosiye abavoka ku buryo ubutaha azajya abanza agatekereza inshuro 1000 ku byo agiye kuvuga."




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<