Sunday 15 March 2020

Coronavirus:APR FC igarutse i Kigali idakinnye umukino yari ifitanye na Espoir i Rusizi-rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?







Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yari yahagurutse ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu Tariki 13 Werurwe yerekeza I Rusizi gukina umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona na Espoir FC kuri Stade ya Rusizi, igarutse idakinnye nyuma y’itangazo Minisiteri y’ubyuzima yagejeje ku banyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ibamenyesha ko icyorezo cya Coronavirus cyagewe mu Rwanda.


APR fc
Image credit/APR fc



APR fc yari yakoze imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yiteguye neza gukura amanota atatu i Rusizi, yaje kubona itangazo rivuye muri Minisiteri ya Sports irinyujije muri Ferwafa rihagarika ibikorwa bya Siporo byose mu gihugu guhera kuri iki Cyumweru Tariki 15 Werurwe, byatumye hafatwa icyemezo ko uyu mukino hamwe n’indi yari iteganyijwe kuri iyi tariki isubikwa.



Umutoza w'iyi kipe Mohammed Adil Erradi akaba yageneye abakinnyi biyi kipe ubutumwa mbere yuko bajya mu kiruhuko agira ati: ”Birababaje cyane kuba dusubiye I Kigali tudakinnye n’urugendo rurerure twakoze, nta n’umwe wakwishimira ibitubayeho gusa ni ukwihangana kuko aka kanya tugomba kureba ibikurikira ari bwo buryo bwo kwirinda.
Guhera uyu munsi hatanzwe ikiruhuko, musubire mu ngo zanyu, musome ibitabo murebe televisions, mugume mu ngo zanyu mwirinde kugendagenda muruhuke neza, mukurikire gahunda za leta ndetse munakurikiza amabwiriza abayobora uburyo mwirinda Coronavirus.”



APR FC


Mohammed Adil akaba yakomeje ababwira ko azabohereza imyitozo bazakorera mu rugo,mu gihe bategerje igihe bamenyeshwa kugaruka mu kazi.

Ubuyobozi bwa APR fc bukaba busaba abakunzi bayo gukirikiza anama zose bagirwa na Minisiteri y'ubuzima mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.



Twabibutsa ko iyi kipe ariyo iyoboye shampiyona y'u Rwanda aho kujyeza ubu itaratsindwa umukino numwe.








YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<