Friday 11 December 2020

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma: Ntacyo azi kubijyanye n’ikoranabuhanga cyangwa kwamamaza - menya ibanga ryo guterimbere kwe

Do you want to share?

Do you like this story?

Umuherwe w’umushinwa Jack Ma, washinze kandi akaba n’umuyobozi w'urubuga rukora ubucuruzi kuri interineti Alibaba, ifite imari shingiro ya miliyari 420 z’amadolari. Kuri ubu, Ma ifite umutungo wa miliyari 36.5 z'amadolari nk’uko Forbes ibitangaza.




Ariko kumva Ma avuga ibi, guterimbere kwe ntaho guhuriye n’ubuhanga mu ikoranabuhanga cyangwa mu bucuruzi.

Mu nama ya Viva Tech iherutse kubera i Paris yagize ati: “Ntacyo nzi ku ikoranabuhanga, nta kintu nzi ku bijyanye no kwamamaza, nta kintu nzi ku bicuruzwa byemewe n’amategeko”.

None azi iki cyamuteye guterimbere? “Nzi abantu gusa.”

Ati: “Ibyo dukora byose nkuwashinze isosiyete: Shimisha umukiriya wawe, Shaka abakozi bawe, Shimisha abakozi bawe. Kandi uzishima.”

Jack Ma, wateganyaga kuba umwarimu, yagarutse ku gitekerezo cyo gushinga isosiyete y’ikoranabuhanga nyuma yo kubona interineti bwa mbere mu 1995 mu rugendo rwe rwa mbere yarakoreye muri Amerika.

"Inshuti yanjye yarambyiye ati: ‘Jack, iyi ni interineti.’ Narabajije nti: ‘Interineti ni iki.’ Yarambyiye ati: ‘Shakisha icyo ushaka cyose.’ " niko Jack Ma yabwiye umunyamakuru "Charlie Rose" mu 2015.

Jack Ma yagize ati: icyo gihe, "Sinashakaga gukoraho kuko mudasobwa yari ihenze cyane mu Bushinwa. Nibajije ndamutse nyisenye, sinshobora kuyishyura". Ijambo rya mbere  Ma yashakishije ni ‘beer' ntiyarabiziko biza guhura, byarahuye.

Ngo icyo gihe Jack Ma yaganiriye n'inshuti ye yibaza impanvu ntakintu yakoze mu Bushinwa, niko guhita atangiza Alibaba.

Ariko n'ubwo adafite ubumenyi mu ikoranabuhanga, uko isosiyete ye ikura, Ma yavuze ko azi ikintu kimwe: "Nzi abantu, Natojwe kuba umwarimu, ” Nka mwarimu, uba ushaka ko abanyeshuri bakurusha, Igicuruzwa cyawe cya mbere ni abanyeshuri bawe.

Ubwo buhanga bwamufashije kwibonanwamo no gutera imbaraga abakozi be, kandi ibyo biganisha ku guterimbere kwa sosiyete ye.

Jack Ma yagize ati: "Ugomba kubatega amatwi, Ugomba gukora buri kimwe cyose kugirango umenye neza ko ushobora kubatera imbaraga, ugatuma hari icyo bageraho, nk'ikipe imwe, mushobora noneho gufatanya. Ubu rero, uko ni ko tubikora." 
"Nabonye ko uko witaye cyane ku bakozi bawe, abakozi bazakwitaho kandi abakozi bazita kubakiriya babo."
 
Kandi umukiriya niwo murongo wanyuma: "Nganira n'abantu banjye bose, nkababwira nti: 'Ntunshimishe, ntunkunde. Shimisha umukiriya wawe, tuma umukiriya wawe agukunda, kandi nanjye nzagukunda umunota uwo ari wo wose.’”

Ubu bumenyi ndetse n'izi nama nibyo byatumye Alibaba iri aho tuyibona ubu. 



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<