Wednesday, 9 December 2020

Uranium na Lithium: Amabuye y'agaciro adapfa kuboneka henshi ku isi yabonetse mu Rwanda

Do you want to share?

Do you like this story?

Kimwe mu bintu umuntu yitaho iyo agiye kugura Telefone harimo n'igihe ibika(irambya) umuriro wayo. Kubika umuriro igihe kirekire biterwa n’ubushobozi bwa  bateri(battery) yayo, kuko ni yo ituma telefone ibasha gukora, bityo mu gihe yashizemo umuriro nta kindi wayikoresha.




Hari n’ibindi bikoresho byinshi bikenera bateri, ndetse muri iki gihe bitangiye kwiyongeraho n’imodoka cyangwa moto zikoresha amashanyarazi zikaba zaratangiye kugera ku isoko ryo mu Rwanda.

Birumvikana ko bateri ari igikoresho cy’ingenzi gifashe runini mu bikoresho dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi, cyane ko hari hari n'aho yifashishwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi, bakaba bayifashisha bacana cyangwa bakora ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi.

Ibyo bikoresho bikoresha bateri rero, bikorwa hifashishijwe amabuye y’agaciro ya "Lithium", ariyo avamo "bateri" zikoresha ingufu za "Lithium", ari nayo ibyo bikoresho byose bikoresha.

"Lithium" ni imari ishyushye ku isi muri rusange, kuko itaboneka henshi, usanga uko iminsi itambuka igenda inarushaho kongera agaciro, kuko ikenewe cyane kuko yifashishwa mu gukora bateri z’ibikoresho byinshi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu bihugu biza imbere mu kugira Lithium nyinshi ku Isi harimo Australie, Chile, u Bushinwa, Argentine, Zimbabwe na Portugal.

Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa, bwagaragaje ko mu bice bitandukanye byo mu Rwanda hashobora kuboneka "Lithium" ndetse ikaba ishobora no gutangira gucukurwa hamwe na hamwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB), Gatare Francis, yabwiye ikinyamakuru igihe.com ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko mu Rwanda hari ahantu henshi haboneka "Lithium", ndetse ko hari n’aho iri ku kigero cy’uko ishobora no gutangira gucukurwa.

Hari ibice byinshi byo mu Rwanda byagiye bigaragaramo aya mabuye y'agaciro harimo mu karere ka Muhanga, Ngororero mu bice bya za Gatumba, Iburasirazuba za Rwamagana ndetse na Bugesera, hose yagiye ihagaragara igisigaye ni ukuvuga ngo ingana iki.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, yavuze ko kuri ubu bari gushaka abashoramari bafatanya kugira ngo ubucukuzi bwayo bukorwe mu buryo bubyara umusaruro yitezweho.

Yongeyeho ko kugeza ubu n’ubwo hari henshi imaze kugaragara ndetse biboneka ko yatangira no gucukurwa, ngo nta muntu urahabwa uburenganzira bwo kuyicukura mu gihe hakigwa k’uburyo bizakorwamo bugatanga umusaruro.

Uretse Lithium byamaze kwemezwa ko mu Rwanda ihari ndetse yanatangira gucukurwa, hari andi mabuye y’agaciro harimo na "Uranium" yifashishwa cyane mu gutunganya ingufu za nucléaire, cyane ko u Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano n’u Burusiya yo gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, no kubaka uruganda rutunganya ingufu za nucléaire mu Rwanda.

Ayo masezerano avuga ko izi ngufu zazifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie), zikifashishwa kandi mu gutanga amashanyarazi, mu bijyane n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amabuye y’agaciro akomoka mu Rwanda, yaba ari Gasegereti, yaba ari Coltan, ndetse na Wolfram, akunze kuba arimo radiation ya "uranium"  na "thorium".

Kuri ubu, mu Rwanda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibwo buza ku isonga mu byinjiza amafaranga akomoka mu bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga, uyu mwaka wa 2020 biteganyijwe ko azinjizwa avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro agera kuri miliyari 500 Frw.



Via: Igihe


YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<