Sunday 19 July 2020

APR FC imaze kwerekana abakinnyi yasinyishe bashya barimo Yannick Bizimana wakiniraga Rayon Sports | rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwerekanye abakinnyi bashya baguze muri uyu mwaka wa shampiyona barimo Bizimana Yannick wahoze akinira Rayon Sports na Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports.




Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’iyi kipe ku Kimihurura cyari kitabiwe n'umunyamabanga wa APR FC Lt col Sekaramba Silvestre hamwe n’umutoza mukuru wa APR FC Adil Mouhamed Erradi.

Amazina y'abakinnyi berekanywe barimo Ndayishimiye Dieudonne na Ruboneka Bosco bavuye muri As Muhanga, Bizimana Yannick wakiniraga Rayon Sports hamwe na Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports.

Aganira n'itangazamakuru, umunyamabanga wa APR FC yatangaje ko babonye ari abakinnyi beza kandi ko bizeye ko bazabafasha mu mwaka utaha wa shampiyona.

Abayobozi b'iyi kipe(APR FC) batangaje ko banazamuye umunyezamu Ishimwe Jean Paul wakinaga mu ikipe y’Intare, ariko ngo Sugira Ernest we yamaze  kubwirwa ko atagikenewe muri iyi kipe ariko ngo bizasaba ko hagira ikipe imwifuza kugira ngo babe bamutanga.

Umutoza wa APR FC Adil Mouhamed Erradi we yavuze ko bishimira ko bazanye abakinnyi bashya kandi ko na we yagize uruhare mu kubazana, anavuga ko  yihaye intego yi kugera mu matsinda mu marushanwa nyafurika.

Nabanza nkabifuriza ikaze. Ni abakinnyi beza, bamenyereye shampiyona y’u Rwanda twizera ko bazadufasha cyane mu myaka iri imbere, turishimira uko umwaka ushize wagenze, turashaka ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe tukanagera mu matsinda ya Champions League "Adil Mouhamed Erradi".


Umutoza wa APR FC  Adil Mouhamed Erradi(hagati) yihaye intego yo kugeza iyi kipe mu matsinda ya Champions league


APR FC ni ikipe yari ihagaze neza umwaka ushize kuko shampiyona yahagaze nta mukino numwe iratsindwa,umutoza wayo akaba yarasabyeko yakongeramo abakinnyi bake ariko bakiri bato.

Iyi kipe ikunze kunengwa ko iba nziza imber mu gihugu ariko yagera hanze ntirenge umutaru,ikaba ari nayo izasohokera u Rwanda muri CAF Champions league.

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<