Sunday 19 July 2020

Umuhanzi Bulldog agiye kujya aririmba indirimbo zihimbaza Imana(gospel music) | rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Bulldog yahinduriye agakino muri gospel



Ndayishimiye Malik Bertrand yamenyekanye ku mazina menshi gusa iryamamaye ni Bull Dogg, uyu  yavutse tariki ya 16/09/1988. Ni umuraperi wamenyekanye mu njyana ya Hip-Hop y’umwihariko wa Old School-ishuri rya kera. Icyakora muri iyi minsi yinjiye mu njyana ya New School. Uyu muraperi yakuriye mu itsinda rya Tuff Gangz aho yakoranaga na Fireman, Jay Polly ndetse na Green P icyakora magingo aya iri tsinda bararisenye.

Bull Dogg yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo “Umunsi w’Imperuka” igakundwa cyane bitewe no gukoresha amagambo bita ‘slang’ amenyerewe ku banyamerika. Iyi ndirimbo yakunzwe bikomeye n’abafana b’injyana uyu muraperi yabarizwagamo, nyuma yahise asohora iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa cyane ndetse irakinwa ku maradio atandukanye haba mu Mujyi wa Kigali ndetse na hanze yawo. Izina Bull Dogg rihita ritangira kwamamara rityo.

Uyu munsi mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru wo kuri radio Isango Star yavuzeko yamaze guhinduka,agahitamo kurimba indirimbo zihimbaza Imana ariko mu njyana asanzwe akora ya hiphop.

Bulldog kuri ubu avugako afite indirimbo eshatu zihimbaza Imana ariko izamaze kujya hanze ni ebyiri arizo "Byose kuri Jah n'iyitwa Ingaruka" zose zakozwe na Trackslayer.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<