Tuesday, 21 July 2020

Nicki Minaj yamaze gutangaza ko atwite umwana we w'imfura | rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Kuri uyu wa mbere uyu muraperi yerekeje kuri Instagram ye ikurikirwa n'abagera kuri miliyoni 120,atangazako atwite, ubwo yashyiraho amafoto agaragaza ko afite inda ikujije.

Nicki Minaj


Ayo mafoto yarahekejwe n'amagambo agira ati: "Urukundo,Gushyingirwa, Imodoka, Kuzura umunezero  no gushimira,Ndabashimira mwese kubyo ibyiifuzo byiza. "

Minaj agiye kubyarana na Kenneth Petty bashakanye umwaka ushize. Babanje gukundana bisanzwe ubwo bahuraga muri 2018.


Nicki Minaj n"umugabowe Kenneth Petty


Ku bijyanye na muzika, Nicki Minaj uyu mwaka wamubwreye mwiza cyane kuko indirimbo yasubiyemo ya Doja Cat yitwa "say so" yamufashije kugera ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100, nubwo yagiye agira indirimbo nyinshi zakunzwe mu rugendo rwe rwa muzika.

Nicki Minaj yamaze igihe kinini ayoboye mu mu bakobwa bakora injyana ya hiphop,gusa kuri ubu Cardi B niwe urikwiharira imitima y'abakunzi b'injyana ya hiphop.

Uyu muhanzi bakunze kwita umwamikazi qa hiphop yamenyekanye mu ndirimbo nka "Super Bass, High school, Staeships, Anaconda n'izindi.

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<