Monday 28 December 2020

Cristiano Ronaldo yongeye gukubita inshuro Messi na Mo Sarah, atorwa nk'umukinnyi w'ikinyejana naho Lewandowski aba umukinnyi mwiza wa 2020

Do you want to share?

Do you like this story?

Dubai: Rutahizamu wa Polonye na Bayern Munich, Robert Lewandowski, yegukanye igihembo cy'Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi uyu mwaka, mu gihe rutahizamu wa Portugal na Juventus Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ikinyejana mu birori ngarukamwaka bya 2020 bya Globe Soccer Awards byabereye i Dubai ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.





Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike rutahizamu ukomeye wa Bayern Munich atowe na FIFA nk'umukinnyi witwaye neza wa mu bagabo mu 2020, abikesheje ibitego 55 yatsinze mu mikino 47 byatumye Bayern itwara ibikombe bitatu yakiniraga uyu mwaka,bikaba bibaye inshuro ya kabiri mu myaka irindwi ishize.

"Inzozi zabaye impamo. Nahoraga ndota gukina ku rwego rwo hejuru nkaba ariho ndi ubu. Ndanezerewe rero. Kuba icyamamare nka Ronaldo na Messi no kubarwa muri bo ni umwihariko. "Lewandowski ubwo yashimiraga abakunzi be, ikipe ye, umuryango we ndetse no kwibuka se wapfuye igihe yakiraga igihembo.

Muri ibi birori bahemba abakinnyi beza, abatoza, amakipe ndetse n'abahagariye abakinnyi(agents) b'umwaka ndetse n'ikinyejana (2001-2020) bahembwe Ronaldo nk'umukinnyi w'ikinyejana (2001-2020), igihembo cyaje gisanga ibindi bikombe bye bya Ballon d'or bitanu.


Ati: "Ndashimira cyane buri wese kubw'iki gihembo cy'agahebuzo. Nizere ko umwaka utaha iki cyorezo kirangiye. Ibi bizampa imbaraga zo gukomeza urugendo rwanjye," ibi bikaba byavuzwe n'iki cyamamare cyo muri Porutugali nyuma yo guhabwa igihembo.


Cristiano Ronaldo yaherukaga guhabwa igihembo cya Golden Foot


Uwahoze ari umuzamu ukomeye muri Espagne, Iker Casillas na Gerard Pique ukinira Barcelona begukanye ibihembo by’abakinnyi bagize ibihe byiza mu gihe Bayern Munich, yatwaye igikombe cya Champions League, Bundesliga, na DFB-Pokal umwaka ushize, yabaye ikipe y'umwaka.

Real Madrid yatwaye ibikombe bitanu bya Uefa Champions League, ibikombe bine bya Uefa Super Cup, Igikombe kimwe cya Intercontinental, ibikombe bine bya Fifa Club World Cups, ibikombe birindwi bya Espagne La Liga, bibiri bya Copa Del Rey na bitandatu bya Supercopa de Espana  muri iki kinyagihumbi, yatowe nk'ikipe y'ikinyejana "Club of the Century" (2001-2020).

Ikipe y'ubukombe mu Misiri Al Ahly, yegukanye ibikombe 13 bya shampiyona yo muri Egiputa, Ibikombe bitandatu bya Egypt Cups, 11 bya Super Cup, 7 bya CAF Champions League, 6 bya CAF Super Cup ndetse n’igikombe cya CAF Confederation Cup kuva mu 2001, yatowe nk'ikipe(club) yo mu burasirazuba bwo hagati y'ikinyejana (2001-2020).

Mu rugamba rwo guhatanira igikombe cy'umutoza w’umwaka, umutoza watwaye ibikombe bya Bayern Munich, Hans-Dieter Flick, niwe wegukanye igikombe atsinze Jurgen Klopp wa Liverpool na Gian Piero Gasperini, umutoza w’ikipe yo mu Butaliyani Atalanta.

Umunya Espagne Pep Guardiola, wegukanye ibikombe umunani bya shampiyona atoza Barcelona, ​​Bayern Munich ndetse n’ikipe ye ya Manchester City ubu, ndetse anatwara Uefa Champions League ebyiri, Uefa Super Cup eshatu ndetse n’igikombe cy’isi cya Fifa Club World Cup kuva yatangira gutoza odyssey mu 2008-09 , yagizwe umutoza w'ikinyejana (2001-2020), imbere y'abatoza nka Zinedine Zidane, Alex Ferguson watoje Manchester United na Jose Mourinho.

Hagati aho, Umunya-Porutugali Jorge Mendes, yegukanye igihembo cy'uhagarariye abakinnyi(agent) w'ikinyejana (Agent of the Century), imbere y'Umudage Mino Raiola na Giovanni Branchini wo mu Butaliyani.

Abafana barenga miliyoni 21 bari batoye abakinnyi bakunda, abatoza, amakipe ndetse n’abahaarariye abakinnyi mu bihembo bya Globe Soccer Awards by’uyu mwaka byabereye Dubai, byateguwe ku bufatanye n’inama y’imikino ya Dubai ndetse n’inama mpuzamahanga ya siporo ya Dubai.

Ibihembo bya Dubai Globe Soccer Awards bunamiye ibihanganjye biri mu mupira w'amaguru byitabye Imana vuba aha, Diego Maradona intwari mu gikombe cy’isi cya 1986 na Paolo Rossi, watsinze ibitego bitandatu byafashije Ubutaliyani gutwara igikombe cy’isi cya 1982 muri Espagne.

Ni ibirori byitabiriwe na Shaikh Mansoor wari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Mattar Al Tayer, Visi-Perezida w’inama y’imikino ya Dubai, Humaid Al Qatami, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuzima cya Dubai na Visi-Perezida wa mbere wa Komite y’Imikino Olempike na Saeed Hareb, umunyamabanga mukuru w'Inama ya siporo Dubai, n'abandi.

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<