Wednesday 26 April 2017

El clasico;Ibihe 10 abakinnyi ku giti cyabo bahaye intsinzi itazibagirana mu makipe yabo ndetse n'abafana bayo muri El clasico.

Do you want to share?

Do you like this story?

Hari abakinnyi akenshi iyo bari mukibuga abafana babo baba babitezeho ko isaha ni saha bashobora guhindura umukino ibyo umuntu yatekerezaga ntibibe aribyo biba,hakaba n'igihe baza mu kibuga ugasaqnga ntiwamenya ko aribo ibintu byanze.

Uyu munsi rero tugiyr kubagezaho ibihe 10 abakinnyi bagiye bahindura ibintu mu kibuga ndetse bigatuma amakipe yabo yegukana intsinzi muri El clasicobigaragarako aribo batanze intsinzi.tubibutse ko uyu ari umukino uhuza Real Madrid na fc Barcelona.

Uko bakurikirana uhereye hejuru:

10.Lionel Messi
Uyu mukinnyi mu mwaka wa 209 ubwo ikipe yeya Barcelona  yatsindaga Real Madrid2-6,uyu ukaba utari umukino woroshye dore ko yarari gukinana nabandi bakinnyi bakomeye nka Thierry Henry na Samuel Etoo,byari bigoye kumenya umukinnyi witwaye neza ariko Messi yatowe nk'umukinnyi mwiza m'mukino kuko yatsinze ibitego 2 ariko na Thierry Henry nawe yari yatsinze ibindi 2.

lionel-messi


9.
Lionel Messi
Aha ho abenshi murabyibuka ubwo uyu mukinnyi yatsindaga ibitego bitatu(hat-trick) ubwo iyi kipe ye yatsindaga Real 3-4 mu mwaka wa 2014.


lionel-messi

8.Gareth Bale
Uyu mukinnyi n'ubwo akenshi aba afite ikibazo cy'imvune ntawakwirengagiza ko iyo ameze neza akina umukino ushimisha abakunzi b'ikipe ye.Akaba  yari twaye neza ubwo ikipe ye yatsindaga fc Barcelona 2-1 mu gikombe cy'umwami(copa del Rey) akaba yaratsinze igitego kimwe cyahesheje intsinzi ikipe ye.Ntawe uzibagirwa icyo gitego ubwo yavanaga umupira mu mu morongo ugabanya ikibuga mo kabiri(centre) akazamuka yirukankana umupira akanyura haze y'ikibuga akagaruka agera ku izamu.
bale

7.Luis Suarez
Uyu nawe ikipe ye ya ku kibuga k'ikipe ya Real(santiago bernabeu) nta Messi ariko ikipe ye ihakura amanota atatu itsinze 4-0 yarimo 2 bye,mu mwaka wa 2015.
suarez

6.Cristiano Ronaldo
Twatangiye tubabwirako hari igihe umukinnyi aza ameze neza,uyu we ubushize byari byanze ariko mu mwaka wa 2012 yari ameze neza kuko yafashije ikipe ye gutsinda Barcelone 2-1,ndetse yanayifasha gutwara shampyona ya Espagne.
cr7

5Johan Cryff
Uyu we ntabwo urubyiruko rwinshi rumuzi nawe yafashije ikipe gutsinda Real 5-0 mu mwaka 1974 iyitsindiye Santiago Bernabeu itatwara igikombe cya shampiyona uwo mwaka.
cryff

4.Alfredo di Stefano
Uyu mukinnyi yaramaze iminsi 2 asinyijwe muri Real ariko akaba yaragiye kugurwa na Barcelona doreko yari yanakorannye nabo imyitozo yitegura Real,bikaza guhinduka akajya muri Real Madrid.Akaba nawe yarahise atsinda ibitego 2 ubwo banyagiraga Barcelona 5-0.
di-stefano

3.Messi
Uyu mukinnyi yaboneranye ikipe ya Real kiko mumwaka wa 2007ubwo yari afite imyaka 19 yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota 90 ubwo banganyaga 3-3.
messi

2.Ronaldinho
Uyu mukinnyi ntibazibagirwa amacenga ye ubwo Barcelona yatsindaga ibitego 3-0 atsinzemo 2 mu mwaka wa 2005.


ronaldinho

1.Messi
Abenshi mu bafana ba Ral Madrid baracyabyibuka ejo bundi uyu mwaka wa 2017 ubwo yabatsindaga wenyine ibitego 2 muri 3 batsinze Real hari icyo yatsinze umukino urimo kurangira,Barcelona ikaba yaratsi Real Madrid 3-2.
lionel-messi


Hari undi ubo twashyiramo wamutubwira.

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<