Tuesday 25 April 2017

Newcastle yagarutse mu cyiciro cya mbere(premier league) nyuma y'umwaka umwe igiye mu cyiciro cya kabiri(championship)

Do you want to share?

Do you like this story?

newcastle-win
Newcastle back in premier league
Ikipe ya Newcastle umwaka ushize nibwo yasubiye mu kiciro cya kabiri,ariko isubirayo mu buryo umuntu atacyeka doreko yarifite abakinnyi bakomeye.Iyi kipe yasubiye mukiciro cyakabiri ijyanye n'umutoza ukomeye(Rafa Benitez)wari umaze iminsi mike ayifashe ndetse n'abakinnyi bayo bakomeye.

Nubwo abantu batahwemwe kuvugako nubwo ifite umutoza ukomeye ndetse n'abakinnyi bakomeye bishobora kuyigora kugaruka mukiciro cya mbere kuko ni gake ikipe ijya mu kiciro cya kabiri igahita igaruka umwaka ukurikiyeho,ariko iyi kipe yo ikiba ibijyezeho ubwo yatsindaga ikipe yitwa Preston North End 4-1 iri joro.

Tubibutseko ije isanga indi yitwa Brighton and Hove Albion yari yaramaze kubona nayo itike iyizana mu kiciro cya mbere muri shampyona y'Ubwongereza,hakaba hazamuka ishatu(3) hakanamanuka izindi eshatu(3) indi ikazamenyekana zinyuze mucyo bita play off ihuza amakipe guhera kuya gatatu kugeza kuya gatandatu.
newcastle-back-in-premier-league
Newcastle ubwo yishimiraga kugaruka mu kiciro cya mbere
brighton-back-in-premier-league
Brighton izamukanye na Newcastle

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<