Nyuma y'uko ikipe y'igihugu cy'u Rwanda Amavubi anganyije umukino wa mbere n'iya Uganda 0-0 mu gikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu buhugu, bongeye kunganya umukino wa kabiri n'ikipe ya Maroke(Morocco) nta gitego cy'injiye mu izamu.
U Rwanda ruri mu itsinda rya C, Aho rurikumwe n'ikipe ya Morocco, Uganda na Togo.
Nyuma yo kunganya imikino ibiri, bivuzeko Amavubi afite amanota 2, akaba asabwa gutsinda umukino wa gatatu azahuramo na Togo agahita agira amanota 5.
Ibi ariko birasabako Uganda nayo bari kumwe mu itsinda, yaza gutsindwa cyangwa ikanganya umukino ifitanye na Togo iri joro.
Muri iri tsinda ubu Morocco niyo iyoboye n'amanota 4, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kabiri n'amanota 2, Uganda ikaza ku mwanya wa gatatu n'inota 1, naho Togo ikaza ku mwanya wa nyuma n'ubusa.
Twabibutsa ko u Rwanda ruzongera kukina umukino usoza iyo mu matsinda na Togo kuwa 26, Mutarama i Saatatu z'umugoroba.
0 comments:
Post a Comment