Saturday 23 January 2021

Abarenga 90 bafatiwe mu tubari banywa inzoga mu ntara y'Iburasirazuba

Do you want to share?

Do you like this story?

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bafatiye abantu 91 mu tubari dutandukanye barimo kunywa inzoga. 





Aba bantu bakaba bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabereye mu bice bitandukanye by’iyi Ntara, byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutara 2021. 

Uturere bafatiwemo ni Ngoma, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare n’Akarere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,  Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko muri bariya bantu 91 bafashwe harimo 11 bari ba nyiri utubari bakoraga ibinyuranyijwe n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, abandi bari abakiriya babo.

Akaba yongeye kwibutsa abantu ko utubari  ari tumwe mu bikorwa by’ubucuruzi bifunze bitemerewe gukora muri ibi bihe Leta y’u Rwanda irimo gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. 

CIP Twizeyimana avugako gufata bariya bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage  aho babonye turiya tubari turimo gukora ndetse harimo n’abantu banywa inzoga.

"Bariya bantu  bari bafite ibyago byinshi byo kuba umwe muri bo yakwanduza abandi igihe afite ubwandu bwa COVID-19, ahantu bari bari twasanze nta  bwiriza na rimwe bari bubahirije kuko nta bukarabiro bwari buhari, nta wari wambaye agapfukamunwa, bari banicaye begeranye ndetse bamwe muri bo basangiriraga ku icupa rimwe" CIP Twizeyimana.

Abarenga ku mabwiriza bazajya bahabwa ibihano bitandukanye ariko nta muntu wari ukwiye guhanirwa gushyira ubuzima bwe n’ubw’abandi mu kaga. Umutekano n’ubuzima bwiza  bigomba kuba ingenzi ndetse n’inshingano za buri muntu.

Kuwa 21 Mutarama 2021, hafashwe imodoka 2, moto 41, amagare 84 abari babitwaye bari barimo gukora ingendo mu masaha atemewe.

Usibye Umujyi wa Kigali uri muri gahunda  ya Guma mu rugo, ahandi mu Gihugu  nta muntu wemerewe kurenza isaha ya saa kumi n’ebyiri akirimo gukora ingendo. Nta n’umuntu wemerewe gukorera ingendo mu Karere katari ako atuyemo.

Mu mibare ishyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima y'abantu banduye COVID-19, iyi ntara y'Iburasirazuba ikomeje kugaragaramo abanduye COVID-19 benshi nyuma y'umujyi wa Kigali.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<