Tuesday 19 January 2021

America: Urwikekwe mu barinda umutekano waho Perezida mushya Joe Biden na visi-perezida we Kamala Harris bazarahirira

Do you want to share?

Do you like this story?

Inzego z'umutekano za Leta zunze ubumwe z'Amerika zafashe ingamba zikaze cyane zo kubungabunga ibirori byo kwimika perezida mushya, Joe Biden na visi-perezida we Kamala Harris kuri uyu wa 20 Mutarama. Ariko nazo ubwazo zirimo urwikekwe hagati yazo.




Mu 2017, ubwo Perezida Trump yimikwaga, abasirikari ba za leta, bita National Guard, ibihumbi umunani baje kubungabunga umutekano w'ibirori. Ariko ubu noneho, ni ibihumbi 25 bamaze icyumweru bagose ingoro y'inteko ishinga amategeko(Congress), kugera byibura kuwa kane, umunsi umwe nyuma y'ibirori. Nta muntu utabifitiye uburenganzira ushobora kwegera ingoro y'inteko ishinga amategeko.

Nyamara rero, aba basirikari nabo ubwabo inzego z'umutekano zirimo zirabakoraho amaperereza kugirango zirebe niba ntawe ubarimo wagaba igitero aturutsemo imbere muri bo.

Minisitiri wungirije w'ingabo z'igihugu ushinzwe ingabo zirwanira ku butaka, Ryan McCarthy, ari nawe ushinzwe kumenyera National Guard ibikoresho n'imyitozo, yabwiye ikigo ntaramakuru Associated Press ko kugeza ubu batarabona ikimenyetso na kimwe ko bishobora kuba, ariko ko batagomba kwirara. Ati: "Turagenzura buri wese muri bo, inshuro imwe, ebyiri, eshatu."

Izi anketi ziyobowe na FBI, ikigo cy'ubugenzacyaha cya Leta Zunze ubumwe za America.

McCarthy avuga ahubwo ko bafite amakuru afatika ko hari udutsiko tw'Abanyamerika, dufite intwaro duturuka ahandi hatari mu gisilikali, dutegura imyigaragambyo kuwa gatatu.

Ikibazo cy'umutekano w'ibirori giteye impungenge cyane nyuma y'igitero cyo ku italiki ya 6 y'uku kwezi ku ngoro y'inteko ishinga amategeko y'igihugu. Igitero cyaguyemo abantu batandatu, barimo abapolisi babiri.

Uretse abasirikari ba National Guard n'abapolisi batagira ingano bagose Congress n'inkengero zayo, urubuga runini cyane ruri imbere y'inteko rwitwa National Mall rurafunze. Ubusanzwe ku minsi yo kwimika umukuru w'igihugu ruba rwuzuye abantu ibihumbi n'ibihumbi.


Imihanda yahegereye aho Perezida Joe Biden azarahirira yose yafunzwe mu rwego rwo gukaza umutekano


Imihanda na sitasiyo za gari ya moshi igendera mu butaka byegereye Congress, n'amateme yinjira mu mujyi wa Washington D.C. byose birafunze.

Kubera impungenge z'umutekano, abategura ibirori babanje guteganya ko Biden na Harris bazarahirira mu nzu imbere muri Congress. Ariko nyuma Biden yafashe icyemezo ko azarahirira hanze nk'uko abamubanjirije ku butegetsi bose babikoze.


Amabendera menshi ya America ari ku kibuga cyaho Joe Biden azarahirira hanzwi nka National Mall imbere yaho Inteko nshingamatekeko ikorera


Uyu mutekano ukaze kandi urareba n'abaperezida batatu bacyuye igihe (Bill Clinton, George W. Bush, na Barack Obama) n'abategarugoli babo bazawuzamo, abagize inteko ishinga amategeko, abacamanza b'urukiko rw'ikirenga, n'abagaba bakuru b'ingabo z'igihugu.

Perezida Trump we yavuze ku mugaragaro ko atawujyamo, bityo yitandukanya n'umuco umaze imyaka 160 w'uko perezida urangije manda ye aba ari mu birori byo kurahiza umusimbuye. Ariko Visi-Perezida, Mike Pence wa Tump we, yavuze ko azaba ahari.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<