You Might Also Like

Showing posts with label Ikoranabuhanga. Show all posts
Showing posts with label Ikoranabuhanga. Show all posts

Tuesday 13 April 2021

Twitter yatangajeko igiye kugira ibyicaro muri Afrika.

Umuyobozi mukuru wa Twitter, Jack Dorsey, yatangaje ku mugaragaro ko bagiye gushyira ibyicaro bya Twitter ku mugabane wa Afurika, mu ntangiriro bakazahera muri Ghana.




Ibi bibaye nyuma y'uko Dorsey asuye iki gihugu muri 2019 ubwo yitabiriye inama ya Bitcoin nyuma y'ibyumweru bike ashoye imari mu kigo kikizamuka gicuruza aya mafaranga y'ikoranabuhanga(cryptocurrency).

Mu gusobanura impamvu zatumye ahitamo Ghana, Jack Dorsey yagize ati: "Nk'igihugu cyatwaye igikombe muri demokarasi, Ghana ishyigikiye ubwigenjye mu kuvuga icyo umuntu ashaka, ubwisanzure bwo kuri interineti, ndetse na interineti ifunguye kuri bose, Twitter nayo ikaba aribyo iharanira."

Yakomeje agira ati: "Byongeye kandi, muri Ghana ikicaro gikuru cy'Ubunyamabanga bukuru mu bucuruzi butagira umupaka(free trade) ku mugabane wa Afurika bihuza n’intego yacu nyamukuru yo gushyiraho ikicaro muri kariya karere kazadutera inkunga yo kunoza no guhuza serivisi zacu muri Afurika.

Ati: "Igihe cyose twinjiye mu masoko mashya, dukora cyane kugira ngo tudashora imari mu mpano z'abakozi dukoresha gusa, ahubwo tunashora imari mu baturage ndetse n'imibereho tubatera inkunga.

Yakomeje agira ati: "Twashizeho urufatiro binyuze mu bufatanye na Amref Health Africa muri Kenya, Afrochella muri Ghana, Mentally Aware Nigeria Initiative (MANI) muri Nijeriya, na Fondasiyo ya HackLab muri Ghana."

Ati: "Mu rwego rwo gukora ibintu by'igihe kirekire mu karere, tuzakomeza gushakisha uburyo bukomeye dushobora gukoresha imbaraga nziza za Twitter kugira ngo tuzamure abaturage bacu binyuze mu bakozi.

Afurika y'Epfo na Nijeriya ni bimwe mu bihugu byasuwe n’iki gihangange mu mbuga nkoranyambaga, hasigaye kurebwa ahandi Twitter izashinga ibyicaro ku mugabane wa Afurika.

Ku bijyanye no guhitamo Ghana nk'icyicaro cyayo muri Afurika, uyu muherwe mw’ikoranabuhanga ntashobora guhisha umunezero we.

"Turacyafite byinshi byo kwiga ariko twishimiye kumva, kwiga, no kwishora. Ibiganiro mbwirwaruhame ni ngombwa mu gukemura ibibazo, kubaka ibitekerezo dusangiye, no kuduteza imbere twese hamwe. Ntidushobora gutegereza intambwe ikurikira muri urwo rugendo."



Friday 19 February 2021

Koreya ya Ruguru irashinjwa kwiba Pfizer amakuru y’urukingo rwa Covid-19 ikoresheje ikoranabuhanga

Kugeza ubu ntiharasobanuka neza ubwoko cyangwa niba hari amakuru yibwe.




Ibiro ntaramakuru by'igihugu Yonhap byatangaje ko Ikigo cy'igihugu gishinzwe iperereza muri Koreya y'Epfo cyamenyesheje mu buryo bwihariye abadepite ibijyanye n'icyo gitero.

Koreya ya Ruguru ntiratangaza ikibazo na kimwe cyijyanye n'abandura coronavirus kuva iki cyorezo cyakwaduka.

Icyakora, iki gihugu kigomba kwakira miliyoni ebyiri z'urukingo rwa AstraZeneca-Oxford mu byumweru biri imbere.

Koreya ya Ruguru yafunze imipaka muri Mutarama umwaka ushize nyuma gato yuko iyi virusi itangiye kugaragara mu Bushinwa.

Mu Gushyingo, Microsoft yavuze ko byibuze ibigo icyenda harimo na Pfizer byibasiwe n'amatsinda ishyigikiwe na leta ya Koreya ya Ruguru n'Uburusiya.

Ivuga ko amatsinda yo muri Koreya ya Ruguru yitwaga Zinc na Cerium hamwe n'itsinda ry’Abarusiya ryiswe Fancy Bear, aribo bihishe inyuma y'ibyo bitero.

Uburusiya bwahakanye kugerageza kwiba ubushakashatsi bw’inkingo z’ibindi bihugu.

Kuva icyorezo cya covid-19 cyatangira, leta zagiye zikoresha barushimusi mu ikoranabuhanga (hackers) babo mu rwego rwo gushakisha amakuru ku rukingo rwa Coronavirus.

Bimwe muribi byabaye gukusanya amakuru ndetse no kwiba umutungo mu by'ubwenge kugirango babibyaze inyungu.

Koreya ya Ruguru ikaba ikunze kuba kimwe mu bihugu bikunze gukora ibi bintu muri ubu buryo.

Ni igihugu gisa nkaho gifunze ariko gifite urwego rwateye imbere mu kwinjirira mudasobwa z'abandi, rwiteguye kwibasira ibindi bihugu atari kwiba amabanga gusa ahubwo no kwiba amafaranga.




Friday 12 February 2021

Instagram igiye kujya ifunga konti z'abantu bohereza ubutumwa bw'ivanguraruhu

Instagram igiye gushyiraho ibihano bikaze harimo no gufunga konti burundu kugirango hirindwe ubutumwa bubi ku rubuga rwayo, nyuma y’ihohoterwa rishingiye ku ivanguraruhu riherutse gukorerwa bamwe mu bakinnyi b'umupira w'amaguru.




Axel Tuanzebe wa Manchester United, Lauren James ukinira Manchester United y’abagore, Antonio Rudiger wa Chelsea na Reece James bari ku rutonde rw’abakinnyi b’umupira w'amaguru bakorewe ivngura moko ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bishize. 

Ikipe ya Manchester United yavuze ko "batewe isoni" n'amagambo yavuzwe ku bakinnyi babo ku mbuga nkoranyambaga maze basohora itangazo rihuriweho na Everton, Liverpool na Manchester City bamagana ihohoterwa ryakorewe abakinnyi b'umupira w'amaguru mu byumweru n'amezi ashize.

Guverinoma y'Ubwongereza yavuze ko izahindura itegeko kugira ngo amasosiyete y'imbuga nkoranyambaga arusheho kubazwa ibi bintu.

Facebook ari nayo ifite Instagram, ivuga ko ubutumwa bubi hakoreshejwe 'direct messages' byagoye polisi kuruta posite zisanzwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri Instagram, uru rubuga nkoranyambaga rwavuze ko ubu ruzakuraho konti z’abantu bohereza ubutumwa bubi, ndetse no gushyiraho uburyo bushya bwo gufasha kugabanya gutukwa abantu bahura nabyo.



Twitter yatangaje ko yafunze konte ya Trump burundu kabonwe n'ubwo yakongera kwiyamamariza kuba perezida

Mu gihe ategereje ko Inteko nshingamatekeko ya America yemeza ko habaho urubanza rw'uruhare yagize mu myigaragambyo yabereye kuri Capital, hari andi makuru mabi ku wahoze ari perezida. Mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya CNBC cyitwa "Squawk Box" , Umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri Twitter, Ned Segal, yatangaje ijambo rikomeye ku kuntu iyi sosiyete izitwara kuri konti ya Twitter ya Trump mu gihe kirekire.




Asubiza ikibazo kijyanye n'uko bizagenda mu gihe Trump aramutse yongeye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse akanatorerwa, Segal ntiyigeze arya iminwa.

Segal yagize ati: "Uburyo amategeko yacu akora, iyo ukuwe ku rubuga, uba warukuweho, waba uri umunyamakuru, uri Umuyobozi mukuru ushinzwe imari, cyangwa warahoze cyangwa uri umukozi wa Leta."

Ati: "Wibuke ko politiki zacu zashyizweho kugira ngo tumenyeko nta muntu uhungabanya uburenganzira bw'umuntu, kandi nihagira umuntu ubikora, tugomba kubakura muri serivisi kandi politiki zacu ntizemerera abantu gutaha."





Twitter yahagaritse Trump ku rubuga rwayo mu kwezi gushize ivuga ko ifite impungenge z’uko "hashobora kongera kunyuzwaho ubundi butumwa bubi." Uruhare rwa Trump mu gutangiza imyigaragambyo ku nyubako ya Capitol ikorerwamo na kongere ya Amerika amaherezo rwashyize iherezo gukoresha konte ye, aho yari amaze imyaka ine akoranya abamukurikira, akabiba urwango kandi akanenga abamunenga.






Saturday 3 October 2020

Ukoresha Facebook Messenger ashobora koherereza ubutumwa ukoresha Instagram

Facebook yamaze guhuza imbuga zayo mu kohererezanya ubutumwa.





Niba wibuka, iyi sosiyete yateganyaga guhuza imbuga zayo nkoranyambaga Messenger, Whatsapp, na Instagram. Noneho, iyi sosiyete yatangaje ko yamaze guhuza Instagram na Messenger ku ikubitiro.

Ku wa gatatu, porogaramu yo gusangira amafoto Instagram yashyizeho uburyo bushya bwo guhuzwa na Messenger. Hamwe n'ubu buryo, ubu ushobora kohereza ubutumwa kuri Instagram kuri bagenzi bawe bari kuri Messenger, kabonwe n'ubwo inshuti yawe yaba idafite porogaramu ya Messenger. Ibyo bikaba bishobora gukorwa no kuri Facebook Messenger.

Facebook itangazako bamwe mubayikoresha bazahitamo gukoresha cyangwa kudakoresha mugihe bafunguye iyo porogaramu.

Ariko, niba udashaka guhuza porogaramu zombi, ushobora gutunga izo porogaramu zitandukanye.
 
Numara kuvugurura(update) porogaramu, Instagram yawe izahinduka gato nka Messenger. Hariho uburyo bushimishije byo guhura(connect) n'inshuti n'umuryango wawe. Bimwe mubintu bishya bizaza kuri Instagram hanyuma bizongerwa no kuri Messenger.

Facebook yavuze ko umuntu ashobora kohereza ubutumwa ku bantu 5 cyangwa kuganira mu matsinda, bagahitamo uwashobora kugera kubiganiro byabo. 

Ubu buryo bushya busagera kuri buri wese vuba, ariko bikazahera mubihugu bike.

Thursday 27 August 2020

Inama y'Abaminisitiri yashyizeho umuyobozi w'ikigo gishinzwe iby'isanzure mu Rwanda - rwandaroundup

Ku wa gatatu, tariki ya 26 Kanama, inama y’abaminisitiri yashyizeho abayobozi b’ikigo bishya mu Rwanda mu by'umutekano w'ikoranabuhanga, ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Rwanda (Rwanda Space Agency) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu ikoranabuhanga (National Cyber Security Agency).



Nk’uko byatangajwe n'ibiro bya Minisitiri w’intebe, Lt Col Francis Ngabo yagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Rwanda(RSA) mu gihe Col David Kanamugire yagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu ikoranabuhanga(NCSA).

Kanamugire yabaye umuyobozi w’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo mu gihe Ngabo yakoraga nk'umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’imicungire y’imibare mu kigo gishinzwe kugenzura imitimo ifitiye igihugu akamaro(RURA).

Inama y'Abaminisitiri yashyizeho kandi George Kwizera nk'umuyobozi mukuru mu ikoranabuhanga(CTO) mu kigo gishinzwe iby’isanzure mu Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka, guverinoma yemeje umushinga w'itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Rwanda(RSA), bigaragaza intambwe nini iganisha ku iterambere mu ikoranabuhanga mu kureba ibiri mu isanzure.

Nkuko Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya ibitangaza iki kigo kizashyigikira ibindi bigo mu kumenya no gutegura igenamigambi mu buhinzi, gukurikirana ibidukikije, kwitegura ibiza, ndetse no gutunganya imijyi hifashishijwe amakuru y’icyogajuru na serivisi z’amashusho.

NCSA ishinzwe kurinda amakuru y'ibigo byigenga, leta n'ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga kurwanya ibyaha byo kuri interineti n'ibitero bya interineti.

Muri iyo nama kandi, Komiseri w'ungirije wa Polisi, Lynder Nkuranga, yagizwe umuyobozi mukuru w’ubutasi bwo hanze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Uyu mwanya muri NISS ufitwe na Anaclet Kalibata.

Inama y'Abaminisitiri kandi yashyizeho Paula Ingabire, Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya nk'umuyobozi w'ikigo gishinzwe Politike y'ubwenge bw'ubukorano(Artificial Intelligence) no guhanga udushya, naho Ali Parsa agirwa umuyobozi w'ungirije.

Abandi bagize iyi nama barimo Davy Uwizera, Eric Cyaga Ndimubanzi, Alline Kabatende, Moustapha Cisse, Manuela Veloso, na Leonard Mungarulire.



Wednesday 26 August 2020

Huawei yahawe ikaze ku mugabane wa Africa mu gihe ibihugu by’iburengerazuba byanze gukorana nayo - rwandaroundup

Abayobozi ba Afurika bavuga ko batazaterwa ubwoba n'ubuyobozi bwa Washington bw'uko iyi sosiyete y'Abashinwa ibangamiye umutekano w'igihugu.




Mu gihe Ubwongereza bwabuzaga ikoreshwa rya Huawei mu miyoboro ya interineti ya 5G mu kwezi gushize, iyi sosiyete y’ibikoresho by’itumanaho mu Bushinwa yakoreshwaga mu guha ingufu serivisi z’ubucuruzi bwa interineti ya 5G muri Afurika yepfo.

Ikigo kitanga serivisi za telefone zigendanwa yo muri Afrika yepfo, Rain, niyo yatangije bwa mbere ubucuruzi bw'ikoranabuhanga rya 5G, yafatanije niyi sosiyete y'Ubushinwa. Huawei yifatanije kandi n’ikigo cy’itumanaho cya MTN Group mu gutangiza 5G i Johannesburg, Cape Town, Bloemfontein na Port Elizabeth.

Biteganijwe ko Kenya izakurikiraho uyu mwaka nyuma y’uko ikigo gikomeye mu itumanaho muri iki gihugu, "Safaricom" kimaze gutangira igerageza kuri iri koranabuhanga rishya rya interineti rya Huawei.

Ibindi bihugu byinshi birimo Lesotho, Misiri, Nijeriya, Uganda, Senegali, Maroc, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Gabon byamaze gukora igerageza kandi bigeze ku kiciro cyiza cyo gutangiza 5G, bivugwako yihuta mu kohereza no gukura ibintu kuri interineti.

Ariko nubwo ibihugu by'Uburengerazuba byakumiriye Huawei, abasesenguzi bavuga ko izakomeza kuba umugurisha  wa mbere w'ibikoresho by’itumanaho muri Afurika.

Mu kwezi gushize, guverinoma y’Ubwongereza yahinduye icyemezo cyayo cyo kwemerera ibikoresho n’ikoranabuhanga bya Huawei gukoreshwa mu miyoboro ya 5G yo mu Bwongereza. Ibi byafashwe nk'igisubizo cy’ubukangurambaga buyobowe na Amerika bwo guhagarika umucuruzi by'iyi sosiyete ku isi yose mu gihe habaye amakimbirane hagati ya Washington na Beijing.

Amerika yashyize ku rutonde ibicuruzwa bya Huawei nk'ibitemewe, kandi Washington yasabye ibihugu bahurira mu muryango wa Five Eyes birimo Ositaraliya, Kanada, Nouvelle-Zélande n'Ubwongereza kudakoresha Huawei. Amerika ibona Huawei nk'ibangamiye umutekano w’igihugu kubera gukekwaho kuba ifitanye isano rya hafi na guverinoma y’Ubushinwa. Isosiyete yahakanye yivuye inyuma ibyo bivugwa.

Iyi sosiyete ikorrera mu bice birenga kimwe cya kabiri cy'umugabane hamwe na 4G kandi ikorera mu bihugu 40 mu bihugu 54 bya Africa kuva yahagera bwa mbere mu 1998.

Ibikoresho bya Huawei birahendutse ugereranije n’ibikorerwa i Burayi nka Nokia na Ericsson cyangwa iyo muri Koreya Samsung, ariko akenshi Huawei itanga inkunga ku buryo bworoshye ku mishinga imwe n'imwe yo muri Afurika, akenshi ishyigikiwe na guverinoma y'Ubushinwa.

Mu mwaka wa 2018, ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde cyatangaje ko Huawei yohereza mu Bushinwa ibikorerwa ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa Afurika i Addis Abeba, muri Etiyopiya, ibintu yahakanye. Umwaka ushize, ikinyamakuru The Wall Street Journal  cyatangaje ko Huawei yafashije leta za Uganda na Zambiya kuneka abatavuga rumwe n'ubutegetsi, ibirego iyi sosiyete yahakanye.




Thursday 30 July 2020

America yohereje imashini ku mubumbe wa Mars gushakisha yo ibimenyetso by'ubuzima

Perseverance, imashini igenda ku butaka yoherejwe ku mubumbe wa Mars uyu munsi ijyanywe n'icyogajuru Atlas 5 cyahagurukiye ku kigo cyabugenewe kitwa Cape Canaveral muri Florida.

Perseverance


Ubu bukaba aribwo butumwa bwa mbere bw'ikigo National Aeronautics and Space Administration(NASA) bwoherejwe kuri Mars gushaka gusa ibimenyetso by'ubuzima kuri uyu mubumbe.

Abahanga bavuga ko mu myaka miliyari ya mbere kuri uyu mubumbe hahoze amazi, akaba ari kintu gishobora gutuma ahantu haba ubuzima.

Niba kuri Mars harabaye ibinyabuzima, ibimenyetso bishobora kugaragara mu bitare biri mu mukoki munini cyane wiswe Jezero, byemejwe ko wahoze ari ikiyaga mu myaka miliyari 3.5 ishize.

Icyogajuru cyahagurutse uyu munsi kijyanye iyo mashini


Perseverance izanakora umwuka iwuvanye muri "carbon dioxide" mu kirere cya Mars, rikaba ari irindi suzuma rishobora guhindura ubushakashatsi bw'abantu kuri uyu mubumbe.

Perseverance izagurutsa na "drone" iteye nka kajugujugu iziritse kunda yayo.

Abahanga barashaka kureba ko bishoboka kugurutsa ikintu kuri uyu mubumbe.
Abahanga bakaba bavugako bitazorohera iyi drone kuguruka bitewe n'uko ikirere cyo kuri Mars cyorohereye(nta hydrogen) inshuro zirenga 100 icyo ku isi.

Abahanga muri siyansi bakomeza gushakisha ibimenyetso byerekana ko ubuzima kuri Mars bushoboka, kuko byahindura imibereho y'abantu bo ku isi mu gihe kizaza.

Ibimaze kwemezwa neza ni ibimenyetso byerekana ko hahozeyo amazi, hari byinshi bigikenewe kumenywa, ubushakashatsi burakomeje.

Abahanga muri siyansi n'abanditsi bavugaga ko Mars ishobora kuba ari ahantu hari ubuzima bw'ubwenge budasanzwe n'imibereho iteye imbere cyane.

Gusa mu 1965 ubwo icyogajuru Mariner 4 cy'Abanyamerika cyagurukaga hafi ya Mars cyazanye amafoto y'ahantu h'ibitare byumagaye, hagaragara nk'ahatari ubuzima na busa.

Mu 1975 ibyogajuru bibiri bya Nasa byitwa Viking byageze kuri Mars bibona ibimenyetso bya za mikorobe (utunyabuzima dutoya cyane) ku butaka bwa Mars.

Icyogajuru cyahagurutse uyu munsi kijyanye iki kinyabiziga kiragenda mu nzira isanzwe iganayo aho kigenda gita ibice uko kigera kure cyane, kugeza kijugunye iki kinyabiziga, kiri mu mutwe w'icyogajuru mu kirere cya Mars.

Umutwe w'icyogajuru gitwaye iki kinyabiziga uzagera aho ugenda ku muvuduko wa 41,000km/h, biteganyijwe ko uzagera mu kirere cya Mars tariki 18 z'ukwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2021.


Friday 24 July 2020

Facebook igiye gusakaza murandasi(internet) ihendutse kurushaho muri Afurika - rwandaroundup

Facebook Inc., kompani ikomeye ku isi mu bijyanye n'imbuga nkoranyambaga iremeza ko ishoramari ryayo mu gukwirakwiza murandasi (internet) muri Afurika rizafasha ubukungu bwa Afurika kwiyongeraho hafi miliyari $60 kugeza mu 2024.





Raporo yasohowe n'iyi kompanyi yerekana ko gukwiza murandasi henshi kurushaho bizagabanya igiciro cyayo kuri uyu mugabane.

Facebook ivuga ko ishora imari mu kongera ibigo bibika amakuru (data), insinga zitwara murandasi zica mu nyanja, n'ibikorwa remezo bya murandasi idakoresha imigozi (Wi-Fi) kugira ngo benshi kurushaho batuye muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bagere kuri murandasi, maze byongere ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga n'imirimo.

Facebook yakunze kujya ishinjwa uruhare mu migambi yo gushakira inyungu mu guhindura ibitekerezo n'ibyo abantu bemera mu buryo butemewe n'amategeko, ibirego iki kigo cyagiye guhakana kenshi.

Facebook ubu yatangije serivisi za murandasi nziramugozi (Wi-Fi) mu bihugu birindwi bya Afurika, kandi yongereyeho miliyoni enye ku bantu yagezagaho murandasi ya 3G muri Uganda na Nigeria.

Uko internet ikwirakwizwa muri Afurica igereranyije n'amashanyarazi


Hejuru ya kimwe cya kabiri cy'abatuye muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara ntabwo babasha kubona murandasi, n'abayibinye kandi bakiyibona ibahenze.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Alliance ku giciro cya murandasi, buvuga ko kugeza mu mpera za 2018 muri Afurika 1GB ya data za murandasi igurwa 8% by'umusaruro w'umuntu, ugereranyije na 2,7 % ku migabane yombi ya Amerika na 1,5 % muri Aziya.

Muri Afurika, Facebook,Instagram na WhatsApp zikoreshwa ku kigero cya 20% bya internet ikoreshwa.

Facebook Connectivity, ifatanije na ULC Robotics, iherutse gukora robot ifite ubushobozi bwo guhinduranya fibre optique mu nsinga zitwara umuriro w'amashanyarazi, bikazagabanya ikiguzi inshuro eshatu kugera kuri eshanu ku kiguzi gisanzwe cya murandasi.

Robot yifashishwa gusakaza internet hifashishijwe inzira z'amashanyarazi


Ibi bikazafasha gukwirakwiza murandasi mu bice by'icyaro muri Afurika bitewe n'uko ahebshi amashanyarazi ahagera.




Wednesday 15 July 2020

Ibikoresho bya Huawei 5G bigomba kuvanwa mu Bwongereza bitarenze 2027 - rwandaroundup

Nyuma y’itariki ya 31 Ukuboza, abatanga serivise za telefone zigendanwa mu Bwongereza babujijwe kugura ibikoresho bishya bya Huawei 5G, kandi bagomba no kuvana ibikoresho byose bya 5G by’abashinwa mu miyoboro yabo bitarenze 2027.



Umunyamabanga wa leta ushinzwe ikoranabuhanga mu Byongereza, Oliver Dowden, akaba yabwiye Inteko Ishinga Amategeko iki cyemezo.

Bikurikiranye n’ibihano byafashwe na America, bivuga ko iki cya kigo Huawei kibangamiye umutekano w’igihugu, ikintu Huawei yakomeje guhakana.

Bwana Dowden yavuze ko guhagarika ibicuruzwa bizadindiza ikwirakwiza ry'umuyoboro wa 5G mu Bwongereza.

 Iri koranabuhanga rya 5G rigira umuvuduko wa interineti byihuse hamwe n'ubushobozi bwo gutanga interineti ku bikoresho byinshi bidafite umugozi(Wireless). Imiyoboro ya 5G isanzwe iboneka mu mijyi myinshi yo mu Bwongereza, ariko kuyikwirakwiza bikaba bigenda gake muri iki gihugu.

Bwana Dowden yongeyeho ko bizabatwara agera kuri miliyari 2 z'Amapawundi, ndetse n'imyaka igera kuri ibiri cyangwa itatu.
Ati: "Iki ntabwo cyari icyemezo cyoroshye, ariko ni cyo gikwiye ku miyoboro y'itumanaho yo mu Bwongereza, ku mutekano w'igihugu cyacu ndetse no ku bukungu bwacu, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kirekire."

Kubera ko ibihano by’Amerika bizagira ingaruka gusa ku bikoresho bishya, guverinoma yagiriwe inama ko nta mpamvu yo gukuraho ibikoresho bikoresha 2G, 3G na 4G byatanzwe na Huawei.

Huawei yavuze ko iki cyemezo ari "inkuru mbi ku muntu uwo ari we wese mu Bwongereza ukoresha telefoni igendanwa."

Iki cyemezo ariko, ntabwo gikuraho uruhushya rwa Huawei rwo kugurisha terefone zigendanwa mu Byongereza.

Ambasaderi w'Ubushinwa mu Bwongereza yavuze ko iki cyemezo " atari cyo".

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo akaba yishimiye aya makuru, agira ati: "Ubwongereza bwinjiye ku rutonde rw’ibihugu biturutse hirya no hino ku isi biharanira umutekano w’igihugu kibuza ikoreshwa ry’abacuruzi batizewe."


Wednesday 13 May 2020

COVID-19:Casque zakorewe mu Rwanda zikingira abavura abanduye Coronavirus zajyeze ku isoko | rwandaroundupnews

Kuri uyu wa Gatatu RBC yakiriye ‘Casque’, za mbere zakorewe mu Rwanda n’urubyiruko rwo muri Fab Lab.Zikaba zifasha abaganga bavura abarwayi ba Coronavirus kwandura n’abandi baganga bakaba bazifashisha bavura izindi ndwara.
Casque zikorewe mu Rwanda zikingira abavura abanduye Coronavirus zajyeze ku isoko
Casque zakorewe mu Rwanda zikingira abavura abanduye Coronavirus


Ubusanzwe Coronavirus yandura binyuze mu matembabuzi ava mu bice by’ubuhumekero nko mu mazuru no mu kanwa. Niyo mpamvu mbere yo kwinjira ahari abarwayi bisaba kwambara wikingiye ahantu hose, wirinda ko hari uwakorora akakwanduza, cyangwa ukaba wakora ahantu hari virusi, ukandura.

Kwinjira ahari abarwayi ba Coronavirus, bisaba gufunga mu maso, ku munwa no ku mazuru ukoresheje agapfukamunwa (mask), mu mutwe ukongeraho ‘Casque’ ituma ukomeza kureba ariko wikingiye. Iki kiba gikozwe mu bwoko bw’akayunguruzo cyangwa ikirahuri cya pulasitiki.


Umuntu wambaye casque irinda abavura abanduye coronavirus
Nuko iba imeze iyo bayambaye


Iyi casque yakorewe mu Rwanda, irinda amaso, umunwa n’amazuru, ikingira abaganga mu gihe bita ku barwayi ba Coronavirus. Banayikoresha kandi igihe babaga abarwayi cyangwa bavura indwara z’amenyo.

RBC yanditse kuri Twitter ko izi Casque zifashishwa kurinda abari ku ruhembe rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus,ikaba inashimira urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa babashyigikiye mu gukora iki gikoresho cy’ingenzi mu bwirinzi.

Ubusanzwe Fab Lab ifasha urubyiruko guhanga udushya mu ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi, guhanga no gukora imishinga na porogaramu bishobora kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.

U Rwanda rwakuraga izi casque mu Bushinwa, imwe yaguraga ibihumbi 15Frw, itaragezwa mu gihugu, mu gihe izi zikorwa na Fab Lab, imwe igura 5000Frw gusa.



Via:Igihe


Advertisements

Advertisements

 
<