Kuri uyu wa Gatatu RBC yakiriye ‘Casque’, za mbere zakorewe mu Rwanda n’urubyiruko rwo muri Fab Lab.Zikaba zifasha abaganga bavura abarwayi ba Coronavirus kwandura n’abandi baganga bakaba bazifashisha bavura izindi ndwara.
Ubusanzwe Coronavirus yandura binyuze mu matembabuzi ava mu bice by’ubuhumekero nko mu mazuru no mu kanwa. Niyo mpamvu mbere yo kwinjira ahari abarwayi bisaba kwambara wikingiye ahantu hose, wirinda ko hari uwakorora akakwanduza, cyangwa ukaba wakora ahantu hari virusi, ukandura.
Kwinjira ahari abarwayi ba Coronavirus, bisaba gufunga mu maso, ku munwa no ku mazuru ukoresheje agapfukamunwa (mask), mu mutwe ukongeraho ‘Casque’ ituma ukomeza kureba ariko wikingiye. Iki kiba gikozwe mu bwoko bw’akayunguruzo cyangwa ikirahuri cya pulasitiki.
Iyi casque yakorewe mu Rwanda, irinda amaso, umunwa n’amazuru, ikingira abaganga mu gihe bita ku barwayi ba Coronavirus. Banayikoresha kandi igihe babaga abarwayi cyangwa bavura indwara z’amenyo.
RBC yanditse kuri Twitter ko izi Casque zifashishwa kurinda abari ku ruhembe rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus,ikaba inashimira urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa babashyigikiye mu gukora iki gikoresho cy’ingenzi mu bwirinzi.
Ubusanzwe Fab Lab ifasha urubyiruko guhanga udushya mu ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi, guhanga no gukora imishinga na porogaramu bishobora kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.
U Rwanda rwakuraga izi casque mu Bushinwa, imwe yaguraga ibihumbi 15Frw, itaragezwa mu gihugu, mu gihe izi zikorwa na Fab Lab, imwe igura 5000Frw gusa.
Via:Igihe
Casque zakorewe mu Rwanda zikingira abavura abanduye Coronavirus |
Ubusanzwe Coronavirus yandura binyuze mu matembabuzi ava mu bice by’ubuhumekero nko mu mazuru no mu kanwa. Niyo mpamvu mbere yo kwinjira ahari abarwayi bisaba kwambara wikingiye ahantu hose, wirinda ko hari uwakorora akakwanduza, cyangwa ukaba wakora ahantu hari virusi, ukandura.
Kwinjira ahari abarwayi ba Coronavirus, bisaba gufunga mu maso, ku munwa no ku mazuru ukoresheje agapfukamunwa (mask), mu mutwe ukongeraho ‘Casque’ ituma ukomeza kureba ariko wikingiye. Iki kiba gikozwe mu bwoko bw’akayunguruzo cyangwa ikirahuri cya pulasitiki.
Nuko iba imeze iyo bayambaye |
Iyi casque yakorewe mu Rwanda, irinda amaso, umunwa n’amazuru, ikingira abaganga mu gihe bita ku barwayi ba Coronavirus. Banayikoresha kandi igihe babaga abarwayi cyangwa bavura indwara z’amenyo.
RBC yanditse kuri Twitter ko izi Casque zifashishwa kurinda abari ku ruhembe rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus,ikaba inashimira urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa babashyigikiye mu gukora iki gikoresho cy’ingenzi mu bwirinzi.
Ubusanzwe Fab Lab ifasha urubyiruko guhanga udushya mu ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi, guhanga no gukora imishinga na porogaramu bishobora kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.
U Rwanda rwakuraga izi casque mu Bushinwa, imwe yaguraga ibihumbi 15Frw, itaragezwa mu gihugu, mu gihe izi zikorwa na Fab Lab, imwe igura 5000Frw gusa.
Via:Igihe
0 comments:
Post a Comment