Tuesday 13 April 2021

Twitter yatangajeko igiye kugira ibyicaro muri Afrika.

Do you want to share?

Do you like this story?

Umuyobozi mukuru wa Twitter, Jack Dorsey, yatangaje ku mugaragaro ko bagiye gushyira ibyicaro bya Twitter ku mugabane wa Afurika, mu ntangiriro bakazahera muri Ghana.




Ibi bibaye nyuma y'uko Dorsey asuye iki gihugu muri 2019 ubwo yitabiriye inama ya Bitcoin nyuma y'ibyumweru bike ashoye imari mu kigo kikizamuka gicuruza aya mafaranga y'ikoranabuhanga(cryptocurrency).

Mu gusobanura impamvu zatumye ahitamo Ghana, Jack Dorsey yagize ati: "Nk'igihugu cyatwaye igikombe muri demokarasi, Ghana ishyigikiye ubwigenjye mu kuvuga icyo umuntu ashaka, ubwisanzure bwo kuri interineti, ndetse na interineti ifunguye kuri bose, Twitter nayo ikaba aribyo iharanira."

Yakomeje agira ati: "Byongeye kandi, muri Ghana ikicaro gikuru cy'Ubunyamabanga bukuru mu bucuruzi butagira umupaka(free trade) ku mugabane wa Afurika bihuza n’intego yacu nyamukuru yo gushyiraho ikicaro muri kariya karere kazadutera inkunga yo kunoza no guhuza serivisi zacu muri Afurika.

Ati: "Igihe cyose twinjiye mu masoko mashya, dukora cyane kugira ngo tudashora imari mu mpano z'abakozi dukoresha gusa, ahubwo tunashora imari mu baturage ndetse n'imibereho tubatera inkunga.

Yakomeje agira ati: "Twashizeho urufatiro binyuze mu bufatanye na Amref Health Africa muri Kenya, Afrochella muri Ghana, Mentally Aware Nigeria Initiative (MANI) muri Nijeriya, na Fondasiyo ya HackLab muri Ghana."

Ati: "Mu rwego rwo gukora ibintu by'igihe kirekire mu karere, tuzakomeza gushakisha uburyo bukomeye dushobora gukoresha imbaraga nziza za Twitter kugira ngo tuzamure abaturage bacu binyuze mu bakozi.

Afurika y'Epfo na Nijeriya ni bimwe mu bihugu byasuwe n’iki gihangange mu mbuga nkoranyambaga, hasigaye kurebwa ahandi Twitter izashinga ibyicaro ku mugabane wa Afurika.

Ku bijyanye no guhitamo Ghana nk'icyicaro cyayo muri Afurika, uyu muherwe mw’ikoranabuhanga ntashobora guhisha umunezero we.

"Turacyafite byinshi byo kwiga ariko twishimiye kumva, kwiga, no kwishora. Ibiganiro mbwirwaruhame ni ngombwa mu gukemura ibibazo, kubaka ibitekerezo dusangiye, no kuduteza imbere twese hamwe. Ntidushobora gutegereza intambwe ikurikira muri urwo rugendo."




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<