Wednesday 26 August 2020

Huawei yahawe ikaze ku mugabane wa Africa mu gihe ibihugu by’iburengerazuba byanze gukorana nayo - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Abayobozi ba Afurika bavuga ko batazaterwa ubwoba n'ubuyobozi bwa Washington bw'uko iyi sosiyete y'Abashinwa ibangamiye umutekano w'igihugu.




Mu gihe Ubwongereza bwabuzaga ikoreshwa rya Huawei mu miyoboro ya interineti ya 5G mu kwezi gushize, iyi sosiyete y’ibikoresho by’itumanaho mu Bushinwa yakoreshwaga mu guha ingufu serivisi z’ubucuruzi bwa interineti ya 5G muri Afurika yepfo.

Ikigo kitanga serivisi za telefone zigendanwa yo muri Afrika yepfo, Rain, niyo yatangije bwa mbere ubucuruzi bw'ikoranabuhanga rya 5G, yafatanije niyi sosiyete y'Ubushinwa. Huawei yifatanije kandi n’ikigo cy’itumanaho cya MTN Group mu gutangiza 5G i Johannesburg, Cape Town, Bloemfontein na Port Elizabeth.

Biteganijwe ko Kenya izakurikiraho uyu mwaka nyuma y’uko ikigo gikomeye mu itumanaho muri iki gihugu, "Safaricom" kimaze gutangira igerageza kuri iri koranabuhanga rishya rya interineti rya Huawei.

Ibindi bihugu byinshi birimo Lesotho, Misiri, Nijeriya, Uganda, Senegali, Maroc, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Gabon byamaze gukora igerageza kandi bigeze ku kiciro cyiza cyo gutangiza 5G, bivugwako yihuta mu kohereza no gukura ibintu kuri interineti.

Ariko nubwo ibihugu by'Uburengerazuba byakumiriye Huawei, abasesenguzi bavuga ko izakomeza kuba umugurisha  wa mbere w'ibikoresho by’itumanaho muri Afurika.

Mu kwezi gushize, guverinoma y’Ubwongereza yahinduye icyemezo cyayo cyo kwemerera ibikoresho n’ikoranabuhanga bya Huawei gukoreshwa mu miyoboro ya 5G yo mu Bwongereza. Ibi byafashwe nk'igisubizo cy’ubukangurambaga buyobowe na Amerika bwo guhagarika umucuruzi by'iyi sosiyete ku isi yose mu gihe habaye amakimbirane hagati ya Washington na Beijing.

Amerika yashyize ku rutonde ibicuruzwa bya Huawei nk'ibitemewe, kandi Washington yasabye ibihugu bahurira mu muryango wa Five Eyes birimo Ositaraliya, Kanada, Nouvelle-Zélande n'Ubwongereza kudakoresha Huawei. Amerika ibona Huawei nk'ibangamiye umutekano w’igihugu kubera gukekwaho kuba ifitanye isano rya hafi na guverinoma y’Ubushinwa. Isosiyete yahakanye yivuye inyuma ibyo bivugwa.

Iyi sosiyete ikorrera mu bice birenga kimwe cya kabiri cy'umugabane hamwe na 4G kandi ikorera mu bihugu 40 mu bihugu 54 bya Africa kuva yahagera bwa mbere mu 1998.

Ibikoresho bya Huawei birahendutse ugereranije n’ibikorerwa i Burayi nka Nokia na Ericsson cyangwa iyo muri Koreya Samsung, ariko akenshi Huawei itanga inkunga ku buryo bworoshye ku mishinga imwe n'imwe yo muri Afurika, akenshi ishyigikiwe na guverinoma y'Ubushinwa.

Mu mwaka wa 2018, ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde cyatangaje ko Huawei yohereza mu Bushinwa ibikorerwa ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa Afurika i Addis Abeba, muri Etiyopiya, ibintu yahakanye. Umwaka ushize, ikinyamakuru The Wall Street Journal  cyatangaje ko Huawei yafashije leta za Uganda na Zambiya kuneka abatavuga rumwe n'ubutegetsi, ibirego iyi sosiyete yahakanye.





YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<