Thursday, 27 August 2020

Inama y'Abaminisitiri yashyizeho umuyobozi w'ikigo gishinzwe iby'isanzure mu Rwanda - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Ku wa gatatu, tariki ya 26 Kanama, inama y’abaminisitiri yashyizeho abayobozi b’ikigo bishya mu Rwanda mu by'umutekano w'ikoranabuhanga, ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Rwanda (Rwanda Space Agency) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu ikoranabuhanga (National Cyber Security Agency).



Nk’uko byatangajwe n'ibiro bya Minisitiri w’intebe, Lt Col Francis Ngabo yagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Rwanda(RSA) mu gihe Col David Kanamugire yagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu ikoranabuhanga(NCSA).

Kanamugire yabaye umuyobozi w’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo mu gihe Ngabo yakoraga nk'umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’imicungire y’imibare mu kigo gishinzwe kugenzura imitimo ifitiye igihugu akamaro(RURA).

Inama y'Abaminisitiri yashyizeho kandi George Kwizera nk'umuyobozi mukuru mu ikoranabuhanga(CTO) mu kigo gishinzwe iby’isanzure mu Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka, guverinoma yemeje umushinga w'itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Rwanda(RSA), bigaragaza intambwe nini iganisha ku iterambere mu ikoranabuhanga mu kureba ibiri mu isanzure.

Nkuko Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya ibitangaza iki kigo kizashyigikira ibindi bigo mu kumenya no gutegura igenamigambi mu buhinzi, gukurikirana ibidukikije, kwitegura ibiza, ndetse no gutunganya imijyi hifashishijwe amakuru y’icyogajuru na serivisi z’amashusho.

NCSA ishinzwe kurinda amakuru y'ibigo byigenga, leta n'ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga kurwanya ibyaha byo kuri interineti n'ibitero bya interineti.

Muri iyo nama kandi, Komiseri w'ungirije wa Polisi, Lynder Nkuranga, yagizwe umuyobozi mukuru w’ubutasi bwo hanze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Uyu mwanya muri NISS ufitwe na Anaclet Kalibata.

Inama y'Abaminisitiri kandi yashyizeho Paula Ingabire, Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya nk'umuyobozi w'ikigo gishinzwe Politike y'ubwenge bw'ubukorano(Artificial Intelligence) no guhanga udushya, naho Ali Parsa agirwa umuyobozi w'ungirije.

Abandi bagize iyi nama barimo Davy Uwizera, Eric Cyaga Ndimubanzi, Alline Kabatende, Moustapha Cisse, Manuela Veloso, na Leonard Mungarulire.




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<