Friday 28 August 2020

Umuhanzi Katy Perry n'umugabo we Orlando Bloom bibarutse imfura Daisy Dove Bloom - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Umuhanzi Katy Perry n'umugabo we Orlando Bloom bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’umukobwa wabo bamaze kwibaruka.




Aba bombi basangije abakunzi babo ifoto iri mu ibara ry'umukara n'umweru bafashe akaboko ka Daisy.

Perry yatangaje ko atwite mu mashusho y'indirimbo ye yise Never Worn White mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara binyuze kuri Twitter ya Unicef, umuryango mpuzamahanga wita ku bana, aho Perry na Bloom bombi ari ambasaderi, bagize bati: "Turi mu munyenga w'urukundo bitewe n'umwana wacu wavutse neza kandi akaba ameze neza".

Abaturage ku isi baracyafite ikibazo cyo kubura abaganga bo kubitaho bigatuma buri masegonda 11 umugore utwite cyangwa uruhinja apfa, ahanini biturutse ku mpamvu zishobora kwirindwa.

Kuva Covid-19, abandi bantu benshi bavutse bafite ibyago kubera kutabona amazi meza, isabune, inkingo n'imiti bibarinda indwara.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko atwite muri videwo y'indirimbo "Never Worn White", agaragaza ko afite inda ikujije mu gice cya nyuma cya clip y'iminota ine.


Yari yatangaje ko atwite muri videwo y'indirimbo Never Worn White


Amagambo y'iyi ndirimbo yerekana ko we na Bloom bateganya kugenda mu kayira vuba, nyuma yo gusezerana ku munsi w'abakundana umwaka ushize.

Uyu muhanzi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika Perry, wari warashakanye na Russell Brand, yamenyekanye cyane mu 2008 n'indirimbo "I Kissed A Girl".

Kuva icyo gihe yakoze izindi zakunzwe cyane harimo Roar, Californiya Gurls, Fireworks na Never Really Over.

Bloom yabanje gushyingiranwa n’umunyamideli wo muri Ositaraliya Miranda Kerr, babyarana umuhungu, Flynn ubu ufite imyaka icyenda.

Bloom ni umukinnyi wa filime w’umwongereza yakinnye muri filime nka Pirates Of The Caribbean, Lord of the Rings na The Hobbit.


YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<