Thursday 30 July 2020

America yohereje imashini ku mubumbe wa Mars gushakisha yo ibimenyetso by'ubuzima

Do you want to share?

Do you like this story?

Perseverance, imashini igenda ku butaka yoherejwe ku mubumbe wa Mars uyu munsi ijyanywe n'icyogajuru Atlas 5 cyahagurukiye ku kigo cyabugenewe kitwa Cape Canaveral muri Florida.

Perseverance


Ubu bukaba aribwo butumwa bwa mbere bw'ikigo National Aeronautics and Space Administration(NASA) bwoherejwe kuri Mars gushaka gusa ibimenyetso by'ubuzima kuri uyu mubumbe.

Abahanga bavuga ko mu myaka miliyari ya mbere kuri uyu mubumbe hahoze amazi, akaba ari kintu gishobora gutuma ahantu haba ubuzima.

Niba kuri Mars harabaye ibinyabuzima, ibimenyetso bishobora kugaragara mu bitare biri mu mukoki munini cyane wiswe Jezero, byemejwe ko wahoze ari ikiyaga mu myaka miliyari 3.5 ishize.

Icyogajuru cyahagurutse uyu munsi kijyanye iyo mashini


Perseverance izanakora umwuka iwuvanye muri "carbon dioxide" mu kirere cya Mars, rikaba ari irindi suzuma rishobora guhindura ubushakashatsi bw'abantu kuri uyu mubumbe.

Perseverance izagurutsa na "drone" iteye nka kajugujugu iziritse kunda yayo.

Abahanga barashaka kureba ko bishoboka kugurutsa ikintu kuri uyu mubumbe.
Abahanga bakaba bavugako bitazorohera iyi drone kuguruka bitewe n'uko ikirere cyo kuri Mars cyorohereye(nta hydrogen) inshuro zirenga 100 icyo ku isi.

Abahanga muri siyansi bakomeza gushakisha ibimenyetso byerekana ko ubuzima kuri Mars bushoboka, kuko byahindura imibereho y'abantu bo ku isi mu gihe kizaza.

Ibimaze kwemezwa neza ni ibimenyetso byerekana ko hahozeyo amazi, hari byinshi bigikenewe kumenywa, ubushakashatsi burakomeje.

Abahanga muri siyansi n'abanditsi bavugaga ko Mars ishobora kuba ari ahantu hari ubuzima bw'ubwenge budasanzwe n'imibereho iteye imbere cyane.

Gusa mu 1965 ubwo icyogajuru Mariner 4 cy'Abanyamerika cyagurukaga hafi ya Mars cyazanye amafoto y'ahantu h'ibitare byumagaye, hagaragara nk'ahatari ubuzima na busa.

Mu 1975 ibyogajuru bibiri bya Nasa byitwa Viking byageze kuri Mars bibona ibimenyetso bya za mikorobe (utunyabuzima dutoya cyane) ku butaka bwa Mars.

Icyogajuru cyahagurutse uyu munsi kijyanye iki kinyabiziga kiragenda mu nzira isanzwe iganayo aho kigenda gita ibice uko kigera kure cyane, kugeza kijugunye iki kinyabiziga, kiri mu mutwe w'icyogajuru mu kirere cya Mars.

Umutwe w'icyogajuru gitwaye iki kinyabiziga uzagera aho ugenda ku muvuduko wa 41,000km/h, biteganyijwe ko uzagera mu kirere cya Mars tariki 18 z'ukwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2021.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<