Wednesday 29 July 2020

Top 10: Indirimbo za One direction zakunzwe cyane kurusha izindi - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Imyaka icumi ishize, nibwo ubuzima bw'abaririmbyi batanu(Harry Styles, Liam Payne, Louis Tomlinson, Niall Horan, na Zayn Malik) ubuzima bwabo bwahinduwe burundu mugihe abakemurampaka(judges) ba "The X-Factor" bababajije niba, aho gutaha(nyuma y'uko bose batsinzwe) bashobora gukomeza irushanwa nk'itsinda.



One Direction yegukanye umwanya wa gatatu icyo gihe. Muri 2015, umwe muri bo witwa Zayn Malik yaje gutandukana nabo.

Abari bagize iryo tsinda uko ari batanu bungutse miliyoni nyinshi z'abafana ku isi yose. Bashyizeho uduhigo, batsindira ibihembo byinshi, ari nako bahura n'ibibazo byinshi.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize iri tsinda rishinzwe, twakoze urutonde rw'indirimbo icumi z'iri tsinda zakunzwe kurusha izindi.

Reba urutonde rw'indirimbo icumi z'aba baririmbyi wikundiye kurusha izindi:



10. "Steal My Girl" (2014)


Steal my girl

Muri iyi ndirimbo, Zayn yiziritse ku bakinnyi babiri ba sumo, Liam ayoboye itsinda rigenda hejuru y’inyoni, Louis aba ari kumwe n’inguge n’izindi nyamaswa zo mu bwoko bwa zoo, Harry asohoka mu muryango rwagati mu butayu kugira ngo aririmbe hamwe na ballerinas, naho Niall aba abyina bumwe mu bwoko bw'imbyino ny'Afurika.

9. "Drag Me Down" (2015)


Drag me down


"Drag Me Down" niyo ndirimbo ya mbere One Direction yasohoye, nyuma yuko Zayn avuye muri iryo tsinda muri Werurwe 2015.

Iyi ndirimbo yari ifite amajwi mashya kuri iryo tsinda, bakaba barakoresheje ibikoresho byiganjemo ibya elegitoroniki.

8. "Night Changes" (2014)


Night change


Iyi ndirimbo iza muzifite amashusho yakoranwe ubuhanga, ikaba yarasohotse kuri alubumu ya kane bise"Four". Niyo yabaye iyanyuma bakoranye na Zayn Malik mbere yuko asezera muri iri tsinda.

7. "One Way or Another" (2013)




Iyi ni indirimbo ifite amashusho asekeje kandi ashimishije,iyo ugerageje kushakisha kuri YouTube "One Direction funny moments" bahita bakwereka amshusho y'iyi ndirimbo.


6. "Live While We're Young" (2012)




Muri videwo "Live While We're Young", aba basore bamanuka ku kigo(ahabera ibirori) bakangiza ibintu, bagasenya ihema, bakagenda mu mudoka yo mu bwoko bwa Jeep ku muvuduko ukabije, bakina umupira w'amaguru, bakinira mu kiyaga.

5. "Story of My Life" (2013)




Iyo videwo yerekana buri wese atekereza kubwo ubwana bwabo ndetse n'imiryango yabo, abanza kuririmba mu cyumba cyuzuyemo amafoto, hanyuma agasubiramo amafoto y'umuryango mu bihe bya kera. 

4. "What Makes You Beautiful" (2011)




"What Makes You Beautiful" niyo iri tsinda ryatangiriyeho,ubwo batngira kuragara hamwe mu ndirimbo yabo ya mbere muri 2011.

Iyi ndirimbo imze kurebwa na miliyari imwe kuri YouTube, ikaba ikunzwe gukoreshwa na Harry Styles mu bitaramo bye byite.


3. "Kiss You" (2013)




Iyi ndirimbo irashimishije cyane, buri wese yakifuza kuyireba. Ni indirimbo yasohotse kuri alubumu yabo ya kabiri yitwaga "Take me home", yageze ku mwanya wa 46 kuri Billboard hot 100 ndetse igira umyanya myiza mu bihugu bitandukanye.


2. "One thing" (2012)




Iyi yasohotse k'umuzingo(album) wa mbere witwa"Up all night",ikaba yaragiye ijya ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zikunzwe mu bihugu bitandukanye.

Byafashe iri tsinda indirimbo z'amashusho eshatu kugirango basubize ibyifuzo abafana babifuzagaho mu mwaka itanu yari iri imbere.


1. "Best Song Ever" (2013)




Indirimbo yakozwe hagamijwe kwamamaza filime yabo bari bise "This is us".

Muri iyo videwo, abayobozi ba sitidiyo bagerageza kubahatira gukurikiza amahame, imyambarire y'iri tsinda.

Iri tsinda ryari ryatangajeko mu kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi rimaze rishinzwe,bazakora igitaramo cyashoboraga kuba kirimo na Zayn Malik wari wararivuyemo 2015,ariko kubera ikibazo k'icyorezo cya COVID-19 ntabwo icyo gitaramo cyabaye.


Ni iyihe ubona yagushimishije ubona tutashyizemo? Yitubwire hasi mu bitecyerezo.




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<