You Might Also Like

Showing posts with label Toplist. Show all posts
Showing posts with label Toplist. Show all posts

Thursday 24 December 2020

Abakinnyi 10 bahembwa amafaranga menshi ku isi muri 2020: Cristiano Ronaldo, Mesut Ozil na Paul Pogba bari mu bahembwa akayabo

Mesut Ozil na Paul Pogba bari ku rutonde rw'abahembwa amafaranga menshi ku isi mu bakinnyi b'umupira w'amaguru kabonwe n'ubwo batagikunze kugaragara mu kibuga.




Ozil, utari gukinishwa na Mikel Arteta muri iyu mwaka kandi bikaba bigaragara ko bidashoboka ko azongera gukina mbere yuko agendera ubuntu mu mpeshyi itaha.

Ariko ibi ntacyo bimutwaye, kuko akomeje gukusanya umushahara we angana 350.000 by'amapawundi buri cyumweru, bigatuma aba umukinnyi wa karindwi uhembwa menshi ku isi.

Yizeye kuzasinyira indi kipe mu mpenshyi y'umwaka utaha ubwo amasezerano ye azaba arangiye, kandi akaba atiteguye kujya munsi y'uyu mushahara.

Bitandukanye na Ozil, Pogba we arakina ariko akaba akomeje kunengwa kubera kutitwara neza mu kibuga.

Uyu Mufaransa ukina hagati akunze gukoreshwa nk'umusimbura, aracyafite amasezerano y'amezi 18 amuhesha 290.000 by'amapawundi buri cyumweru, bituma yinjiza umushahara wa miliyoni 22.8 z'amapawundi ku mwaka. 

Cristiano Ronaldo arusha umushahara Lionel Messi kubera amasezerano ye adasanzwe n'ikipe ya Juventus.

Umushahara we, ukubiyemo amasezerano ye atandukanye yo kwamamaza ibigo bikomeye ku isi  harimo Nike ndetse na parfum ye bwite, bigatuma azinjiza miliyoni 85.8 z'amapawundi uyu mwaka.

Messi ntabwo ari inyuma cyane, kuko nawe azinjiza miliyoni 83.4 z'amapawundi binyuze mu masezerano ye ya Barcelona n'ibindi agenda yamamaza.

Oscar wakiniraga Chelsea nawe ari kuri uru rutonde nyuma yo kuva muri iyi kipe akerekeza mu Shangai SIPG yo mu Bushinwa, iyi kipe akaba imuha akayabo ka miliyoni 21 z'amapawundi ku mwama.

Abakinnyi 10bahembwa amafaranga menshi muri 2020(Forbes):

1. Cristiano Ronaldo (Juventus) - £ 85.8 million

2. Lionel Messi (Barcelona) - £ 83.4 million

3. Neymar (Paris Saint-Germain) - £ 76.6 million

4. Mohamed Salah (Liverpool) - £ 28.2 million

5. Kylian Mbappe (Paris Saint-Germain) - £ 27.1 million

6. Andres Iniesta (Vissel Kobe) - £ 23.7 million

7. Mesut Ozil (Arsenal) - £ 23m 

8. Paul Pogba (Manchester United) - £ 22.8 million

9. Oscar (Shanghai SIPG) - £ 22 million

10. Antoine Griezmann (Barcelona) - £ 21.4 million


Wednesday 23 December 2020

The Weeknd, Roddy Ricch, na Post Malone bari mu barangije umwaka bayoboye ku rutonde rwa Billboard Hot 100 chart

Mu mpera za buri mwaka ikinyamakuru gikomeye muri America Billboard gishyira hanze urutonde rw'abahanzi n'indirimbo zabo ziba zisoje umwaka ziyoboye mu gice cya hot 100 chart.




Mu mpera z'umwaka wa 2020, abakunzi ba muzik bari gusubiza amaso inyuma bareba zimwe mu ndirimbo zabaryoheye kurusha izindi. Billboard ikaba iherutse gushyira ahagaragara urutonde rw'indirimbo 25 zirangije umwaka ziyoboye  kuri Billboard Hot 100, urutonde rugaragaza indirimbo zakunzwe cyane muri 2020.

Bidatunguranye umuhanzi The Weeknd niwe uyoboye uru rutonde, aho indirimbo ye "Blinding Lights" iherutse kwandika amateka yo kumara ibyumweru byinshi iri mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri Billboard Hot 100 chart.

Inyuma ye hari undi muhanzi umaze igihe kirekire kuri Hot 100, Post Malone n'indirimbo "Circles" yashyize hanze muri Kanama 2019 ikaba yarakunzwe cyane, ikaba ikurikiwe n'indirimbo ya Roddy Ricch , Dua Lipa , na DaBaby . Roddy Ricch niwe ufite indirimbo nyinshi kuri uru rutonde kuko afitemo indirimbo 3 zose. Hagati aho, Megan Thee Stallion , Harry Styles , Lewis Capaldi , na Justin Bieber nibo bakurikira hamwe n'indirimbo 2 buri umwe.


Reba urutonde rw'indirimbo 25 zakunzwe cyane muri uyu mwaka wa 2020:

  1. The Weeknd, "Blinding Lights"
  2. Post Malone, "Circles"
  3. Roddy Ricch, "The Box"
  4. Dua Lipa, "Don’t Start Now"
  5. DaBaby feat. Roddy Ricch, "ROCKSTAR"
  6. Harry Styles, "Adore You"
  7. Future feat. Drake, "Life is Good"
  8. Maroon 5, "Memories"
  9. Maren Morris, "The Bones"
  10. Lewis Capaldi, "Someone You Loved"
  11. Doja Cat, "Say So"
  12. Gabby Barrett feat. Charlie Puth, "I Hope"
  13. Jack Harlow, "WHAT’S POPPIN"
  14. Tones and I, "Dance Monkey"
  15. Megan Thee Stallion, "Savage"
  16. Arizona Zervas, "Roxanne"
  17. Justin Bieber feat. Quavo, "Intentions"
  18. Billie Eilish, "Everything I Wanted"
  19. SAINt JHN, "Roses"
  20. Harry Styles, "Watermelon Sugar"
  21. Lewis Capaldi, "Before You Go"
  22. Trevor Daniel, "Falling"
  23. Dan + Shay & Justin Bieber, "10,000 Hours"
  24. Cardi B feat. Megan Thee Stallion, "WAP"
  25. Mustard & Roddy Ricch, "Ballin"

Ni urutonde rukorwa hakurikijwe uko indirimbo zagiye zikurikirwa(zumvwa cg ziremwa) ku mbuga zicuruzwaho kuri murandasi.

Saturday 1 August 2020

Filime 6 zihenze cyane kurusha izindi zakozwe na Netflix - rwandaroundup

Kugeza ubu, sinkeka ko hari abantu benshi kwisi batigeze bumva ibya Netflix(urubuga ushobora kureberaho filime).

Mu mbuga zireberwaho filime kuri interineti Netflix ni rimwe mu mazina akomeye kuri iri isoko, mu kugeza ku bakiriya bayo filimi na n'ibiganiro bya televiziyo bigezweho ngo birebere. 

Ubu tujyiye kubagezaho urutonde rwa filime zihenze cyane zakozwe n'uru rubuga rucuruza filime kuri murandasi.

Dore urutonde rwa filime zari zifite cyangwa zizagira ingengo yimari nini mu kuzindunganya:


6. Bright(2017)




Yasohotse mu mpera za 2017, "Bright" yari imwe muri filime zavuzwe cyane icyo gihe. Igihangange muri cinema  Will Smith yakinnyemo bituma ikundwa cyane kuri uru rubuga.

Ibi birashora kuba byaratewe n'ibintu bigaragara muri firime byakuruye benshi mubayireba. Kandi iyo nayo ni impanvu y'ingengo y'imari ya filime ingana na miliyoni 90 z'amadolari bigatuma iba imwe muri firime zihenze kuri Netflix .

5. Triple Frontier(2019)




Iyobowe n'umukinnyi uzwi cyane wari wakinnye Batman mu gihe gito cyari gishize, Ben Affleck, "Triple Frontie" yasohotse mu ntangiriro z'umwaka ushize. Nyuma yo gusohoka, iyi filime yaje gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa byuzuyemo bituma abantu barenga miliyoni 63 bayireba. Ubu, nkuko amakuru abitangaza, iyi filime nayo yari umwe mu mishinga ihenze cyane ifite agaciro ka miliyoni zirenga 115 z'amadolari.

4. 6 Underground(2019)



Iyobowe n’umuyobozi wibanze, Michael Bay, iyi filime yakinwemo na Ryan Reynolds yaje kuri Netflix mu mpera za 2019. N'ubwo hari abagiye bayinenga, iyi filime yabaye imwe muza rebye cyane kuri uru rubuga na miliyoni 83 bayirebye. Usibye kuba imwe muri filime zizwi cyane kuri Netflix, ni n'umwe mu mishinga ihenze cyane hamwe n'ingengo y’imari ingana na miliyoni 150 z'amadolari.


3. The Irishman(2019)




Yayobowe n'umugabo ukomeye muri cinema, Martin Scorsese "The Irishman" ni imwe muri filime zari ziteganijwe mu mwaka ushize. 

Iyi filime yakinwe n'abakinnyi bakomeye nka Robert De Niro na Al Pacino bahisemo kuyishyira ku mbuga zo kuri interineti aho kuba mu zirekana filime. Ariko, ibi ntibisobanura ko iyi film yaje namuzihatanira igihembo cya Oscar itari ifite bije nini. 

Nk’uko amakuru abitangaza, abayikoze bagombaga kwagura ingengo y’imari igera kuri miliyoni 160 z'amadolari kugira ngo De Niro na Pacino bagaragare nkaho bakiri bato.

2. Red Notice(ntirasohoka)




"Red Notice", yakinwe na Dwayne Johnson uzwi nka "The rock", Ryan Reynolds, na Gal Gadot, yagombaga gusohoka mu ntangiriro z'uyu mwaka. Ariko, kubera izamuka ry'ikcyorezo cya COVID-19, ntiharamenyeka igihe izasohokera. Nyamara, iyi filime yuzuye ibihange muri cinema nimwe mu mishinga ihenze igomba kuza kuri Netflix. 

Nk’uko amakuru abitangaza, iyi filime ifite ingengo y’imari kuva kuri miliyoni 160 kugeza kuri miliyoni 200 z'amadolari ya America.


1. The Gray Man(ntirasohoka)





Ngo iyi filime ishobora gusohoka umwaka utaha.
Bivugwa ko " The grey man" igiye kuba filime y'ibijyanye n'ubutasi yayobowe n'abavandimwe(Joe na Anthony Russo) batuzaniye firime nka Avengers, Endgame na Infinity War. Izagaragaramo Chris Evans na Ryan Gosling nk'abakinnyi b'imena,ikaba igiye kuba filime ihenze cyane yasohotse kuri uru rubuga hamwe n'ingengo y’imari irenga miliyoni 200 z'amadolari ya America .



Izi rero zikaba arizo firime 6 za mbere zihenze cyane ziri kuri Netflix cyangwa ziza kuri uru rubuga vuba aha.
Usibye izo ebyiri zitarasohoka, ni iyihe muri izo firime 6 umaze kureba? Tubyire hasi mubitekerezo. 

Wednesday 29 July 2020

Top 10: Indirimbo za One direction zakunzwe cyane kurusha izindi - rwandaroundup

Imyaka icumi ishize, nibwo ubuzima bw'abaririmbyi batanu(Harry Styles, Liam Payne, Louis Tomlinson, Niall Horan, na Zayn Malik) ubuzima bwabo bwahinduwe burundu mugihe abakemurampaka(judges) ba "The X-Factor" bababajije niba, aho gutaha(nyuma y'uko bose batsinzwe) bashobora gukomeza irushanwa nk'itsinda.



One Direction yegukanye umwanya wa gatatu icyo gihe. Muri 2015, umwe muri bo witwa Zayn Malik yaje gutandukana nabo.

Abari bagize iryo tsinda uko ari batanu bungutse miliyoni nyinshi z'abafana ku isi yose. Bashyizeho uduhigo, batsindira ibihembo byinshi, ari nako bahura n'ibibazo byinshi.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize iri tsinda rishinzwe, twakoze urutonde rw'indirimbo icumi z'iri tsinda zakunzwe kurusha izindi.

Reba urutonde rw'indirimbo icumi z'aba baririmbyi wikundiye kurusha izindi:



10. "Steal My Girl" (2014)


Steal my girl

Muri iyi ndirimbo, Zayn yiziritse ku bakinnyi babiri ba sumo, Liam ayoboye itsinda rigenda hejuru y’inyoni, Louis aba ari kumwe n’inguge n’izindi nyamaswa zo mu bwoko bwa zoo, Harry asohoka mu muryango rwagati mu butayu kugira ngo aririmbe hamwe na ballerinas, naho Niall aba abyina bumwe mu bwoko bw'imbyino ny'Afurika.

9. "Drag Me Down" (2015)


Drag me down


"Drag Me Down" niyo ndirimbo ya mbere One Direction yasohoye, nyuma yuko Zayn avuye muri iryo tsinda muri Werurwe 2015.

Iyi ndirimbo yari ifite amajwi mashya kuri iryo tsinda, bakaba barakoresheje ibikoresho byiganjemo ibya elegitoroniki.

8. "Night Changes" (2014)


Night change


Iyi ndirimbo iza muzifite amashusho yakoranwe ubuhanga, ikaba yarasohotse kuri alubumu ya kane bise"Four". Niyo yabaye iyanyuma bakoranye na Zayn Malik mbere yuko asezera muri iri tsinda.

7. "One Way or Another" (2013)




Iyi ni indirimbo ifite amashusho asekeje kandi ashimishije,iyo ugerageje kushakisha kuri YouTube "One Direction funny moments" bahita bakwereka amshusho y'iyi ndirimbo.


6. "Live While We're Young" (2012)




Muri videwo "Live While We're Young", aba basore bamanuka ku kigo(ahabera ibirori) bakangiza ibintu, bagasenya ihema, bakagenda mu mudoka yo mu bwoko bwa Jeep ku muvuduko ukabije, bakina umupira w'amaguru, bakinira mu kiyaga.

5. "Story of My Life" (2013)




Iyo videwo yerekana buri wese atekereza kubwo ubwana bwabo ndetse n'imiryango yabo, abanza kuririmba mu cyumba cyuzuyemo amafoto, hanyuma agasubiramo amafoto y'umuryango mu bihe bya kera. 

4. "What Makes You Beautiful" (2011)




"What Makes You Beautiful" niyo iri tsinda ryatangiriyeho,ubwo batngira kuragara hamwe mu ndirimbo yabo ya mbere muri 2011.

Iyi ndirimbo imze kurebwa na miliyari imwe kuri YouTube, ikaba ikunzwe gukoreshwa na Harry Styles mu bitaramo bye byite.


3. "Kiss You" (2013)




Iyi ndirimbo irashimishije cyane, buri wese yakifuza kuyireba. Ni indirimbo yasohotse kuri alubumu yabo ya kabiri yitwaga "Take me home", yageze ku mwanya wa 46 kuri Billboard hot 100 ndetse igira umyanya myiza mu bihugu bitandukanye.


2. "One thing" (2012)




Iyi yasohotse k'umuzingo(album) wa mbere witwa"Up all night",ikaba yaragiye ijya ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zikunzwe mu bihugu bitandukanye.

Byafashe iri tsinda indirimbo z'amashusho eshatu kugirango basubize ibyifuzo abafana babifuzagaho mu mwaka itanu yari iri imbere.


1. "Best Song Ever" (2013)




Indirimbo yakozwe hagamijwe kwamamaza filime yabo bari bise "This is us".

Muri iyo videwo, abayobozi ba sitidiyo bagerageza kubahatira gukurikiza amahame, imyambarire y'iri tsinda.

Iri tsinda ryari ryatangajeko mu kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi rimaze rishinzwe,bazakora igitaramo cyashoboraga kuba kirimo na Zayn Malik wari wararivuyemo 2015,ariko kubera ikibazo k'icyorezo cya COVID-19 ntabwo icyo gitaramo cyabaye.


Ni iyihe ubona yagushimishije ubona tutashyizemo? Yitubwire hasi mu bitecyerezo.



Saturday 25 July 2020

Top 10 : Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi mu mupira w'amaguru kuva isi yaremwa | rwandaroundup


Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi


Impaka zerekeye ibihangange bibiri(Messi na Cristiano) zimaze imyaka itari mike ariko ikintu kimwe kitagibwaho impaka, aba bagabo bombi bafashije guhindura umupira w'amaguru.

Aba bombi batsinze ibitego birenga 1,450 kuva batangira gukina hagati yabo, kandi bari mubatsinze ibitego byinshi mumateka y'umupira w'amaguru.

Messi na Ronaldo baracyafite imyaka mike yo gukina mbere y'uko bamanika inkweto kandi bombi bazaba bashaka kuzamura umubare w'ibitego batsinze.

Abantu benshi baziko aba bakinnyi aribo batsinze ibitego byinshi mu mupira w'amaguru kuva isi yaremwa,ariko siko biri kuko hari hbakinnyi bakanyujijeho ku buryo bizagorana ko ibitego batsinze hari uzabijyezaho.

Urutonde rw'abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi mu mupira w'amaguru kugeza ubu:


10. Tulio Maravilha 

 Ibitego 575 (imikino itazwi) - 1988-2019

Tulio Maravilha


Umunya Brezile wari uzi kureba mu izamu, Gusa vuba aha aherutse gusezera umupira w'amaguru, Tulio yakiniye amakipe agera kuri 40 mu mwuga we.

9. Uwe Seeler 

 Ibitego 575+ (imikino itazwi) - 1953-1978

Uwer Seeler


Umudage wabiciye muri ruhago ku usi, akaba yaramenyekanye cyane mu ikipe ya Humberger SV, mu ikipe y'igihugu yakiniraga West Germany igihe Ubudage bwari bwaracitsemo ibice bibiri.

8. Ferenc Deak 

 Ibitego 576+ (imikino itazwi) - 1940-1957

Ferenc Deak


Umwe mu bakinnyi ba Hongiriya bazahora bibukwa,yamamaye mu gihugu cye kavukire kurusha ahandi ku isi.

Igitangaje, Deak yatsinze ibitego birenga bitatu kuri buri mukino ubwo yakiniraga Szentlorinci AC.

7. Lionel Messi 

 Ibitego 703 (imikino 923) - 2003-ubu

Messi


Yakiniye ikipe imwe(Barcelona), Messi yatsindiye ibihembo bitabarika muri Barcelona birimo La Liga 10, Champions league 4 n'ibindi,akaba afite Ballon d'Or 6.

Uyu munya Arijantine aracyakomeza gutsinda, arinako yifuza kuzamuka kuri uru rutonde mbere y'uko asera gukina.

6. Gerd Muller 

 Ibitego 735 (imikino 793) - 1962-1981

Gerd Muller


Yatsindiye ubudage igitego cy'ingirakamaro kuko niwe watsinze igiteko ku mukino wanyuma w'igikombe cy'isi 1974, ubwo Ubudage bwatsindaga Ubuholandi ibitego 2-1.

Muller ni we watsinze ibitego byinshi muri Bayern Munich.

5. Ferenc Puskas  

Ibitego 746+ (imikino 754+) - 1943-1966  

Ferenc Puskas


Ikindi gihanganjye cyo muri Hongiriya, izina rye ryitiwe ibihembo gihabwa umukinnyi uba yatsinze igitego kiza ku isi.
Yubakiye izina i Budapest mbere yo gukomereza muri Real Madrid.


4.Cristiano Ronaldo

Ibitego 752 mumikino 1047 - 2001-ubu
CR7

Umunya Portugal wakiniye amakipe atanduka harimo Nacional,Sporting CP, Manchester United, Real Madrid ubu akaba ari muri Juventus.
CR7 yatwaye ibikombe byinshi harimo Premier league 3, La Liga 2, Serie A 1, Champions league 5 n'ibindi,akaba afite na Ballon d'Or 5 ndetse avuga ko nanubu agishaka ibindi bihembo.

3. Pele

Ibitego 767 (imikino 831) - 1957-1977

Pele

Umunya Brezile,umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho ku isi,yatwaye igikombe cy'isi inshuri eshatu zose.

Pele yatsindaga igitego hafi kuri buri mukino mu mikino 656 yakiniye Santos,akaba akunze kuvugako yatsinze 1000 mu buzima bwe.

2. Romario

Ibitego 772 (imikino 994) - 1985-200

Romario


Romario yayoboye Brezile mu gikombe cy'isi mu 1994, atsinda ibitego bitatu muri iri rushanwa.

Yagize ibihe byiza mu makipe anyuranye ku isi.

1. Josef Bican

Ibitego 805+ (imikino 530+) - 1931-1956

Josef Becan


Yatsinze ibitego 395 mu mikino 217 yakiniye Slavia Prague, Bican avuga ko ari icyubahiro kuiriwe nk'umuntu watsinze ibitego byinshi ku isi.

Bavuga ko yatsinze ibitego bigera kuri 1.500 mu gihe yamaze akina muri rusange.

Advertisements

Advertisements

 
<