Monday 5 October 2020

Cristiano Ronaldo yaguriye umukunzi we impeta agera kuri Miliyoni 760 z'amanyarwanda - amafoto

Do you want to share?

Do you like this story?

Bivugwa ko uyu mukinnyi wa Juventus yatanze amafaranga agera kuri 615000 y'Amapawundi ku mpeta ya diyama yo guha umukunzi we Georgina Rodriguez.




Nk’uko byatangajwe na GamblingDeals, yakoze urutonde rw'impeta zihenze cyane zaguzwe n'abakinnyi b'umupira w'amaguru, umunyezamu w'Ubwongereza Jordan Pickford aza ku mwanya wa kabiri ku mpeta yaguze 500.000 by'amapowundi yo kwambika umugore we Megan Davison.




Impeta ya Ashley Cole yaguze agera ku ma Euro 275.000 yo guha uwahoze ari umugore we Cheryl iza ku mwanya wa gatatu.

Rutahizamu wa Tottenham Harry Kane aza ku mwanya wa cumi ku mpeta y'amapowundi 180.000 yaguriye umugore we Katie Goodland.




Cristiano avugako akunda Georgina Rodriguez
Georgina na Ronaldo bafitanye umukobwa w'imyaka ibiri kandi barera abandi bana Cristiano batatu banyina babo bataramenyekana, harimo impanga ebyiri Eva na Mateo b'imyaka itatu, na Cristiano Jr. w'imyaka icumi.





Uyu mukobwa yahuye bwa mbere na Cristiano ahagana mu mpera za 2016.

Bivugwa ko Ronaldo yasabye uyu mukobwa w'umunya Espagne wakoraga muri Supermarket ko yamubera umugore muri 2018.


Georgina Rodriguez yamenyaniye na Ronaldo muri supermarket yakoragamo


Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United na Real Madrid, yatanze amafaranga menshi yo gufasha kugura ibikoresho byo kwa muganga mu gihe cya coronavirus, yashimangiye ko bazashyingiranwa bwemewe n'amategeko.

Cristiano akunda kuvugako uyu mugore yamufashije mu rugendo rwe rwo gukina ruhago, akizerako umunsi umwe bazashyingiranwa kuko ari ni nzozi za nyina.





YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<