Niba wibuka, iyi sosiyete yateganyaga guhuza imbuga zayo nkoranyambaga Messenger, Whatsapp, na Instagram. Noneho, iyi sosiyete yatangaje ko yamaze guhuza Instagram na Messenger ku ikubitiro.
Ku wa gatatu, porogaramu yo gusangira amafoto Instagram yashyizeho uburyo bushya bwo guhuzwa na Messenger. Hamwe n'ubu buryo, ubu ushobora kohereza ubutumwa kuri Instagram kuri bagenzi bawe bari kuri Messenger, kabonwe n'ubwo inshuti yawe yaba idafite porogaramu ya Messenger. Ibyo bikaba bishobora gukorwa no kuri Facebook Messenger.
Facebook itangazako bamwe mubayikoresha bazahitamo gukoresha cyangwa kudakoresha mugihe bafunguye iyo porogaramu.
Ariko, niba udashaka guhuza porogaramu zombi, ushobora gutunga izo porogaramu zitandukanye.
Numara kuvugurura(update) porogaramu, Instagram yawe izahinduka gato nka Messenger. Hariho uburyo bushimishije byo guhura(connect) n'inshuti n'umuryango wawe. Bimwe mubintu bishya bizaza kuri Instagram hanyuma bizongerwa no kuri Messenger.
Facebook yavuze ko umuntu ashobora kohereza ubutumwa ku bantu 5 cyangwa kuganira mu matsinda, bagahitamo uwashobora kugera kubiganiro byabo.
Ubu buryo bushya busagera kuri buri wese vuba, ariko bikazahera mubihugu bike.
0 comments:
Post a Comment