Saturday 1 August 2020

Filime 6 zihenze cyane kurusha izindi zakozwe na Netflix - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Kugeza ubu, sinkeka ko hari abantu benshi kwisi batigeze bumva ibya Netflix(urubuga ushobora kureberaho filime).

Mu mbuga zireberwaho filime kuri interineti Netflix ni rimwe mu mazina akomeye kuri iri isoko, mu kugeza ku bakiriya bayo filimi na n'ibiganiro bya televiziyo bigezweho ngo birebere. 

Ubu tujyiye kubagezaho urutonde rwa filime zihenze cyane zakozwe n'uru rubuga rucuruza filime kuri murandasi.

Dore urutonde rwa filime zari zifite cyangwa zizagira ingengo yimari nini mu kuzindunganya:


6. Bright(2017)




Yasohotse mu mpera za 2017, "Bright" yari imwe muri filime zavuzwe cyane icyo gihe. Igihangange muri cinema  Will Smith yakinnyemo bituma ikundwa cyane kuri uru rubuga.

Ibi birashora kuba byaratewe n'ibintu bigaragara muri firime byakuruye benshi mubayireba. Kandi iyo nayo ni impanvu y'ingengo y'imari ya filime ingana na miliyoni 90 z'amadolari bigatuma iba imwe muri firime zihenze kuri Netflix .

5. Triple Frontier(2019)




Iyobowe n'umukinnyi uzwi cyane wari wakinnye Batman mu gihe gito cyari gishize, Ben Affleck, "Triple Frontie" yasohotse mu ntangiriro z'umwaka ushize. Nyuma yo gusohoka, iyi filime yaje gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa byuzuyemo bituma abantu barenga miliyoni 63 bayireba. Ubu, nkuko amakuru abitangaza, iyi filime nayo yari umwe mu mishinga ihenze cyane ifite agaciro ka miliyoni zirenga 115 z'amadolari.

4. 6 Underground(2019)



Iyobowe n’umuyobozi wibanze, Michael Bay, iyi filime yakinwemo na Ryan Reynolds yaje kuri Netflix mu mpera za 2019. N'ubwo hari abagiye bayinenga, iyi filime yabaye imwe muza rebye cyane kuri uru rubuga na miliyoni 83 bayirebye. Usibye kuba imwe muri filime zizwi cyane kuri Netflix, ni n'umwe mu mishinga ihenze cyane hamwe n'ingengo y’imari ingana na miliyoni 150 z'amadolari.


3. The Irishman(2019)




Yayobowe n'umugabo ukomeye muri cinema, Martin Scorsese "The Irishman" ni imwe muri filime zari ziteganijwe mu mwaka ushize. 

Iyi filime yakinwe n'abakinnyi bakomeye nka Robert De Niro na Al Pacino bahisemo kuyishyira ku mbuga zo kuri interineti aho kuba mu zirekana filime. Ariko, ibi ntibisobanura ko iyi film yaje namuzihatanira igihembo cya Oscar itari ifite bije nini. 

Nk’uko amakuru abitangaza, abayikoze bagombaga kwagura ingengo y’imari igera kuri miliyoni 160 z'amadolari kugira ngo De Niro na Pacino bagaragare nkaho bakiri bato.

2. Red Notice(ntirasohoka)




"Red Notice", yakinwe na Dwayne Johnson uzwi nka "The rock", Ryan Reynolds, na Gal Gadot, yagombaga gusohoka mu ntangiriro z'uyu mwaka. Ariko, kubera izamuka ry'ikcyorezo cya COVID-19, ntiharamenyeka igihe izasohokera. Nyamara, iyi filime yuzuye ibihange muri cinema nimwe mu mishinga ihenze igomba kuza kuri Netflix. 

Nk’uko amakuru abitangaza, iyi filime ifite ingengo y’imari kuva kuri miliyoni 160 kugeza kuri miliyoni 200 z'amadolari ya America.


1. The Gray Man(ntirasohoka)





Ngo iyi filime ishobora gusohoka umwaka utaha.
Bivugwa ko " The grey man" igiye kuba filime y'ibijyanye n'ubutasi yayobowe n'abavandimwe(Joe na Anthony Russo) batuzaniye firime nka Avengers, Endgame na Infinity War. Izagaragaramo Chris Evans na Ryan Gosling nk'abakinnyi b'imena,ikaba igiye kuba filime ihenze cyane yasohotse kuri uru rubuga hamwe n'ingengo y’imari irenga miliyoni 200 z'amadolari ya America .



Izi rero zikaba arizo firime 6 za mbere zihenze cyane ziri kuri Netflix cyangwa ziza kuri uru rubuga vuba aha.
Usibye izo ebyiri zitarasohoka, ni iyihe muri izo firime 6 umaze kureba? Tubyire hasi mubitekerezo. 

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<