Friday 7 August 2020

Umunyarwanda arimo kubaka ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kwishyura lisansi kuri sitasiyo

Do you want to share?

Do you like this story?

Umunyeshuri wo muri Tumba College of Technology (TCT), Dushimimana Jean Baptiste yagize igitekerezo cyo kubaka ikoranabuhanga rizoroshya serivisi yo kugura no kwishyura lisansi mu Rwanda.



Uyu musore w’imyaka 27 yasoje amasomo ye mu ishuri ry'ikoranabuhanga rya Tumba mu 2019 mu bijyanye na Electronics.

Mu gusoza amasomo ye yatanze umushinga wo kubaka ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kwishyura lisansi kuri sitasiyo zitandukanye.

Dushimimana avugako yagize igitekerezo cyo guhindura imikorere ya sitasiyo ikajya mu ikoranabuhanga. 

Yavuzeko nyuma yo gusanga nta bantu bakomeye baziranye bazabafata ukuboko ngo babafashe kubona akazi, bahuje imbaraga bakora umushinga ufatika.

Dushimiyimana na mugenzi we babanje gutekereza gukora isaha iyobora abafite ubumuga bwo kutabona ariko baza kugorwa no kubona ibikoresho byayo.

Nyuma yo yo kubona ibibazo sitasiyo zihura nabyo bize uburyo babikemura.

Ati:"Ukajya kuri sitasiyo ugasanga utanga lisansi yagiye wenda imvura ni nyinshi, bikagusaba gutegereza kandi wihutaga. Hari ubwo ugera ahantu nijoro, ukeneye kunywa lisansi kandi badakora ugasanga bibangamye. Twasanze ari byiza gukuraho izo mbogamizi ku buryo sitasiyo ishobora gukora amasaha 24 yikoresha."

Abakozi ba sitasiyo rimwe na rimwe bahura n’ibibazo aho usanga bagwa mu gihombo ku mpamvu zitandukanye.

Izo mbogamizi zose zo gutinda kuri sitasiyo usaba inyemezabwishyu n’ibindi nibyo bashaka gukemura.

Agisoza amasomo, Dushimiyimana yakomeje kubaka ikoranabuhanga rye ndetse anafungura ikigo cye yise DSP (Digital Service Pump) Group isobanuye ko gishaka kuba ikigo cy’icyitegererezo muri izo serivisi mu gihugu.

Imiterere y’ikoranabuhanga ari kubaka izatuma umuntu ufite ikinyabiziga ashobora kunywesha lisansi bidasabye ko ahuzwa n’uyicuruza, ahubwo azajya akoresha ikarita yabugenewe agure lisansi ihuye n’ubushobozi bwe.


Iyi mashini ngo ishobora gutangira gukora muri 2021

Umuntu azajya ahabwa ikarita ifite password ku buryo nyirayo ariwe uyimenya gusa ku buryo yanatakara byoroha kumuha indi.

Dushimimana avugako bamaze gukora iyo mashini ariko baracyakeneye kubona abafatanyabikorwa by’umwihariko abakora kuri sitasiyo ku buryo bakorana. 

Ati:"Tuzafata ikoranabuhanga ryacu, tubihuze ku buryo ibyo ushobora kurikoreraho bizajya bikorerwa kuri ya mashini isanzwe itanga lisansi."

Yasabye inzego za Leta kumuba hafi ku buryo ikoranabuhanga rye rikiri mu mushinga rizashobora gutanga umusaruro.

Dushimiyimana arateganya ko nibigenda neza ikoranabuhanga rye rizatangira gukoreshwa mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.

Uyu musore na bagenzi be bafite intego yo kugeza ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga ku buryo no mu bindi bihugu bazajya bayikoresha bavuga ko ari ikoranabuhanga rifite inkomoko mu Rwanda.


YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<