Friday 24 July 2020

Facebook igiye gusakaza murandasi(internet) ihendutse kurushaho muri Afurika - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Facebook Inc., kompani ikomeye ku isi mu bijyanye n'imbuga nkoranyambaga iremeza ko ishoramari ryayo mu gukwirakwiza murandasi (internet) muri Afurika rizafasha ubukungu bwa Afurika kwiyongeraho hafi miliyari $60 kugeza mu 2024.





Raporo yasohowe n'iyi kompanyi yerekana ko gukwiza murandasi henshi kurushaho bizagabanya igiciro cyayo kuri uyu mugabane.

Facebook ivuga ko ishora imari mu kongera ibigo bibika amakuru (data), insinga zitwara murandasi zica mu nyanja, n'ibikorwa remezo bya murandasi idakoresha imigozi (Wi-Fi) kugira ngo benshi kurushaho batuye muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bagere kuri murandasi, maze byongere ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga n'imirimo.

Facebook yakunze kujya ishinjwa uruhare mu migambi yo gushakira inyungu mu guhindura ibitekerezo n'ibyo abantu bemera mu buryo butemewe n'amategeko, ibirego iki kigo cyagiye guhakana kenshi.

Facebook ubu yatangije serivisi za murandasi nziramugozi (Wi-Fi) mu bihugu birindwi bya Afurika, kandi yongereyeho miliyoni enye ku bantu yagezagaho murandasi ya 3G muri Uganda na Nigeria.

Uko internet ikwirakwizwa muri Afurica igereranyije n'amashanyarazi


Hejuru ya kimwe cya kabiri cy'abatuye muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara ntabwo babasha kubona murandasi, n'abayibinye kandi bakiyibona ibahenze.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Alliance ku giciro cya murandasi, buvuga ko kugeza mu mpera za 2018 muri Afurika 1GB ya data za murandasi igurwa 8% by'umusaruro w'umuntu, ugereranyije na 2,7 % ku migabane yombi ya Amerika na 1,5 % muri Aziya.

Muri Afurika, Facebook,Instagram na WhatsApp zikoreshwa ku kigero cya 20% bya internet ikoreshwa.

Facebook Connectivity, ifatanije na ULC Robotics, iherutse gukora robot ifite ubushobozi bwo guhinduranya fibre optique mu nsinga zitwara umuriro w'amashanyarazi, bikazagabanya ikiguzi inshuro eshatu kugera kuri eshanu ku kiguzi gisanzwe cya murandasi.

Robot yifashishwa gusakaza internet hifashishijwe inzira z'amashanyarazi


Ibi bikazafasha gukwirakwiza murandasi mu bice by'icyaro muri Afurika bitewe n'uko ahebshi amashanyarazi ahagera.





YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<