You Might Also Like

Showing posts with label Mu Rwanda. Show all posts
Showing posts with label Mu Rwanda. Show all posts

Sunday 18 April 2021

Abarimu bose bigisha mu mashuri ya leta bagiye guhabwa mudasobwa ngendanwa

Ikigo cy’uburezi bw’ibanze mu Rwanda (REB) cyatangiye gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bose bigisha mu mashuri ya Leta muri gahunda ya "One Laptop per Teacher".



Itangwa ry'izi mudasobwa ryatangijwe ku ya 16 Mata, ku ikubitiro bahaye amashuri atanu y'isumbuye yo mu Karere ka Gatsibo.

Nk’uko byatangajwe na REB, gahunda yo guhabwa izo mudasobwa izareba abarimu bose bo mu mashuri yose mu gihugu.

REB ikomeza ivuga ko gutanga "One Laptop per Teacher" bijyanye no gushimangira ireme ry'uburezi binyuze mu guhuza ikoranabuhanga mu kwigisha no kwiga.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa REB, Nelson Mbarushimana, yasabye abayobozi b’uturere bose gusaba no kumenyesha abayobozi b’amashuri yatoranijwe kujya gufata izo mudasobwa ku cyicaro gikuru cya REB.

Yavuze ko gutanga izo mudasobwa bizatangirira mu mashuri yisumbuye 120 yo mu turere twose mu gihugu.

Abarimu bo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bazazihabwa ku ya 20 Mata, abo mu Ntara y’Amajyepfo bazahabwa izabo ku ya 21 Mata, mu gihe abarimu bo mu ntara y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba bazazihabwa ku ya 22 na 23 Mata.

Umwarimu umaze guhabwa mudasobwa, asinya amasezerano yo kwita kuyitaho.




Hakurikijwe imibare iheruka iboneka ku rubuga rwa minisiteri y’Uburezi, hari abarimu 6.931 bigisha mu mashuri y’incuke muri bo 10.9 ku ijana bari mu mashuri ya Leta, 32 ku ijana bari mu mashuri afashwa na leta naho 57% bari mu mashuri yigenga.

Hakaba hari abarimu 43.878 bigisha mu mashuri abanza, muribo 28.1 ku ijana bari mu mashuri ya Leta, 61 ku ijana mu mashuri afashwa na leta naho 11 ku ijana mu mashuri yigenga.

Mu mashuri yisumbuye, hari abarimu bigisha 23.565, muri bo 51 ku ijana nabo mu mashuri afashwa na leta, 31 ku ijana mu mashuri ya Leta nahi 17.7 ku ijana mu mashuri yigenga.

Abarimu bishimiye iki gikorwa, bakaba bavuga ko bizazamura imikorere yabo ndetse n'imyigire y'abanyeshuri, kuko bizabafasha gutegura neza amosomo kuko hari aho wasangaga nta bitabo ndetse na laboratwari(laboratory) bihagije bihari.

Izi mudasobwa zifite porogaramu n'amasomo kuva mu wa mbere w'amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w'amashuri y'isumbuye.

Guverinoma irashaka guha amashuri mudasobwa no kuyafasha kugera kuri interineti, yizera ko ikoranabuhanga ari igikoresho kizahindura gahunda y’uburezi mu gihugu binyuze mu gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga.





Sunday 21 February 2021

Rubavu: 3 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 13 ruvuye muri DRC

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare bafashe abantu batatu bikoreye ibipfunyika bitatu birimo urumogi rwari rugiye gukwirakwizwa mu baturage bo mu turere twa Rubavu na Musanze. 




Bafatiwe mu Murenge  wa Busasamana mu Kagali ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

Abafashwe ni  Muhire Valens w’imyaka 25 yafatanwe udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi 3 naho Sebifumbo w’imyaka 35 na Rukinga w’imyaka 31 bafatanwe udupfunyika ibihumbi 10.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’aba abantu byaturutse ku makuru abaturage bahaye abapolisi ko hari abantu bagiye kwambukana urumogi barukuye mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo bakaruzana mu Rwanda, yavuze ko habanje gufatwa umwe nawe agaragaza bagenzi be.

Habanje gufatwa Muhire Valens, ahita avuga bagenzi be bari kumwe nabo barafatwa.

Uwitwa Muhire yari yemerewe guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 amaze kugeza ruriya rumogi mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu aho rwari gucururizwa. Ni mugihe  Sebifumbo na Rukinga buri umwe yari guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 nyuma yo kugeza ruriya rumogi mu Karere ka Musanze aho rwari gucururizwa.

Abafashwe bavuga ko hari umuturage wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo witwa Mama Thoma, uyu akaba ariwe wabahaye ruriya rumogi bakaba bagombaga kujya kurucururiza mu turere twa Rubavu na Musanze.

CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gukora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Uturere tw’u Rwanda duhana imbibi n’Igihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasin ya Congo dukunze gufatirwamo abanjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu  mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Gihombo yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina w’ imyaka 33 y’amavuko.

Akaba yarafatiwe mu kiyaga cya Kivu arimo gutwara ubwato bukoresha ingashyo arimo kwinjiza mu Rwanda ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.



Tuesday 2 February 2021

Guma mu rugo kigali yongereweho ikindi cyumweru kimwe

Ku wa Kabiri, tariki ya 02 Gashyantare 2021, Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame.




Iyo nama yemeje imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri yateranye ku ya 18 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu gihugu, harimo na gahunda ya guma mu rugo mu mujyi wa Kigali, zikomeza gukurikizwa guhera tariki ya 03 kugeza ku ya 07 Gashyantare 2021.







Saturday 23 January 2021

Abarenga 90 bafatiwe mu tubari banywa inzoga mu ntara y'Iburasirazuba

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bafatiye abantu 91 mu tubari dutandukanye barimo kunywa inzoga. 



Monday 18 January 2021

Coronavirus: Umujyi wa Kigali ushyizwe muri gumamurugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rwa COVID-19 - rwandaroundup

Mu nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18, Mutarama 2021, ikaba yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubiza umujyi wa Kigali muri gumamurugo nyuma yo gusuzuma uko icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego.



Ni nyuma y'uko kuri uyu wa 17, Mutarama hari hafashwe umwanzuro wo guhagarika amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rw'iki cyorezo.

Iyo mwanzuro ije ishimangira amabwiriza yari asanzwe ariho,harimo ko ingendo hagati y'uturere zibujijwe.



Sunday 29 November 2020

Kirehe na Nyabihu: Polisi yafashe ibiro bigera 102 by’urumogi mu minsi ibiri gusa - rwandaroundup

Polisi y'u Rwanda ikorera mu turere twa Kirehe na Nyabihu itangazako yafashe ibiro 102 by’urumogi mu bihe bitandukanye.




Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe ibiro 30 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, naho tariki ya 26 Ugushyingo mu Karere ka Kirehe hafatirwa imifuka ibiri irimo ibiro 72 by’urumogi.

Polisi y'u Rwanda itangazako mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira barufatanye umumotari witwa Niyonzima Francois w’imyaka 34 usanzwe ukorera mu Mujyi wa Musanze yafashwe ahetse ibiro 30 by’urumogi arukuye mu Karere ka Rubavu. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mumotari Niyonzima yafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi kuko hari amakuru yizewe bari bafite ko uyu mumotari ajya atwara urumogi arukura mu Karere ka Rubavu.

Niyonzima utuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, asanzwe akorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Musanze, Polisi ngo yari amakuru ko iyo moto ye ajya anayikoresha mu gutwara ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa Gatanu rero nibwo bamenye ko avuye mu Karere ka Rubavu ahetse imifuka ibiri kuri iyo moto ye bikekwa ko ari urumogi.

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bahise bamutegerereza mu Murenge wa Mukamira wo mu Karere ka Nyabihu. Ahageze, bamuhagaritse yanga guhagarara, ahubwo ashaka kubagonga.

CIP Karekezi akomeza avuga ko yari ahetse imifuka ibiri kuri moto, ariko imibare iranga ikinyabiziga (pulake) yari yayisize ibyondo kugira ngo itagaragara. Kandi yari anafite n'umuhoro. Yageze ku bapolisi  baramuhagarika aranga agonga n’ibyuma bari bashyize mu muhanda ariruka, abapolisi bahise bajya mu modoka baramukurikira. Abonye ko bamukurikiye, ahambura umufuka umwe muri iyo yari ahetse awutura hasi mu muhanda kugira ngo imodoka y’abapolisi iwugonge igwe hasi abone uko acika, ariko ntibyamuhira azagufatwa  kubufatanye n’abaturage bamutangatanze. Yaje kuva kuri moto, afata wa mupanga ashaka gutemana abapolisi, bahita bamufata.

Uyu Niyonzima akimara gufatwa basanze muri iyo mifuka ibiri yari atwayemo urumogi rungana n’ibiro 30, ngo akaba yararukuye mu Murenge wa Bugeshi ahitwa Kabukombe, akaba kandi ngo yari arikumwe na nyirarwo Nshimiyimana Dieudonne wo mu Mujyi wa Kigali, wari uri kuri moto yindi imbere ye agenda amurebera inzira. Ariko ubwo yageraga kuri abo bapolisi bari i Mukamira, shebuja uwo ntabo yabonye agahita yikomereza.

Bivugwako uyu mumotari yari yahawe ibihumbi 40 y'Amanyarwanda kugirango arugeze mu mujyi wa Kigali, akaba ari ubwa kabiri yari arushyiriye Nshimiyimana.

Niyonzima yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo akorweho iperereza.

Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gahara ku mugezi w’Akagera ho hafatiwe imifuka ibiri yari irimo ibiro 72 by’urumogi byari bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ruriya rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Murehe.

Ubuyobozi bw’Akagari bwari bufite amakuru ko hari abarundi bari bwambukane urumogi banyuze ku cyambu cy’u Burundi kitwa Nyankurazo. Abapolisi bahise bajya aho byakekwaga ko ariho barwambukiriza, bakomeje gutegera aho baza kubona abagabo 4  baje bikoreye imifuka ibiri, babiri bayikoreye abandi babiri babashoreye. Nuko bambutse bageze murufunzo, bikanga abapolisi barukubita hasi biruka basubira iwabo.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).


Via:RNP



Tuesday 27 October 2020

U Rwanda rwaje mu hantu 20 heza ku isi ho gutemberera 2021 | Ahantu 20 heza ku isi ho gutemberera 2021

Rwanda rwaje ku rutonde rwa Forbes rw’ahantu 20 heza ho gumberera mu 2021.



Buri mwaka Forbes ihuza itsinda ryinzobere kugirango zerekane ahantu 20 hambere ku isi ba mukerarugendo bashobora gusura. Uyu mwaka, kimwe n'umwaka ushize, u Rwanda rwongeye kuza kuri urwo rutonde.

Igihugu cy'u Rwanda cyatoranijwe na Julie Danziger, uwashinze akaba anayobora Embark Beyond, ikigo kigira inama kikanatwara bamukerarugendo.

Uyu mwaka wabaye umwaka utoroshye kubagenzi kuko icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ingendo cyane cyane serivisi zo gutwara abantu mu ndege.

Ubwo Covid-19 yatumaga henshi ku isi ingendo zihagarara, ibigo byinshi bitwwra abantu mu ndege byatangiye gusuzuma uburyo bishobora gusubukura ingendo ku buryo burambye mugihe kizaza.

Icyakora, uko ibihugu bigenda bihangana n'iki cyorezo, amasosiyete atwara abantu mu ndege ndetse n’amahoteri nabyo biri mu bigira uruhare mu gushyira mu bikorwa inzira zituma abantu bagenda neza kandi bafite icyizere.

Ku Rwanda, ingendo ziri mu bigize ishingiro ry’ibikorwa byose ubwo serivise z'ubukerarugendo zatangiraga gutezwa imbere guhera mu 2005, ubwo hashyirwagaho gahunda yo guha ku musaruro uva mu bukerarugendo abaturage batuye hafi ya parike zcigihugu.

Ubwo Covid-19 yagabanuka, igihugu cyahise gisubukura ibikorwa by’ubukerarugendo,hashyirwaho ingamba z’umutekano hagamijwe kurinda bamukeraruge do,abenegihugu ndetse n'inyamaswa zo muri parike.

Parike y’igihugu ya Gishwati Mukura, irimo gukorwa cyane mu haterwa amashyamba kandi harateganywa gutangira ibikorwa by’ubukerarugendo mu mezi ari imbere.

Umwaka utaha kandi harateganywa Mantis Kivu Queen, ubwato bwiza bwo  gutembera mu kiyaga cya Kivu.

Hari amahoteri mashya yiyongera kubwinshi mu Rwanda, twavuga nka Singita Kwitonda Lodge iri ku nkengero ya Parike y’ibirunga. 

Advertisements

Advertisements

 
<