Sunday 18 April 2021

Abarimu bose bigisha mu mashuri ya leta bagiye guhabwa mudasobwa ngendanwa

Do you want to share?

Do you like this story?

Ikigo cy’uburezi bw’ibanze mu Rwanda (REB) cyatangiye gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bose bigisha mu mashuri ya Leta muri gahunda ya "One Laptop per Teacher".



Itangwa ry'izi mudasobwa ryatangijwe ku ya 16 Mata, ku ikubitiro bahaye amashuri atanu y'isumbuye yo mu Karere ka Gatsibo.

Nk’uko byatangajwe na REB, gahunda yo guhabwa izo mudasobwa izareba abarimu bose bo mu mashuri yose mu gihugu.

REB ikomeza ivuga ko gutanga "One Laptop per Teacher" bijyanye no gushimangira ireme ry'uburezi binyuze mu guhuza ikoranabuhanga mu kwigisha no kwiga.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa REB, Nelson Mbarushimana, yasabye abayobozi b’uturere bose gusaba no kumenyesha abayobozi b’amashuri yatoranijwe kujya gufata izo mudasobwa ku cyicaro gikuru cya REB.

Yavuze ko gutanga izo mudasobwa bizatangirira mu mashuri yisumbuye 120 yo mu turere twose mu gihugu.

Abarimu bo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bazazihabwa ku ya 20 Mata, abo mu Ntara y’Amajyepfo bazahabwa izabo ku ya 21 Mata, mu gihe abarimu bo mu ntara y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba bazazihabwa ku ya 22 na 23 Mata.

Umwarimu umaze guhabwa mudasobwa, asinya amasezerano yo kwita kuyitaho.




Hakurikijwe imibare iheruka iboneka ku rubuga rwa minisiteri y’Uburezi, hari abarimu 6.931 bigisha mu mashuri y’incuke muri bo 10.9 ku ijana bari mu mashuri ya Leta, 32 ku ijana bari mu mashuri afashwa na leta naho 57% bari mu mashuri yigenga.

Hakaba hari abarimu 43.878 bigisha mu mashuri abanza, muribo 28.1 ku ijana bari mu mashuri ya Leta, 61 ku ijana mu mashuri afashwa na leta naho 11 ku ijana mu mashuri yigenga.

Mu mashuri yisumbuye, hari abarimu bigisha 23.565, muri bo 51 ku ijana nabo mu mashuri afashwa na leta, 31 ku ijana mu mashuri ya Leta nahi 17.7 ku ijana mu mashuri yigenga.

Abarimu bishimiye iki gikorwa, bakaba bavuga ko bizazamura imikorere yabo ndetse n'imyigire y'abanyeshuri, kuko bizabafasha gutegura neza amosomo kuko hari aho wasangaga nta bitabo ndetse na laboratwari(laboratory) bihagije bihari.

Izi mudasobwa zifite porogaramu n'amasomo kuva mu wa mbere w'amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w'amashuri y'isumbuye.

Guverinoma irashaka guha amashuri mudasobwa no kuyafasha kugera kuri interineti, yizera ko ikoranabuhanga ari igikoresho kizahindura gahunda y’uburezi mu gihugu binyuze mu gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga.






YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<