Sunday 29 November 2020

Kirehe na Nyabihu: Polisi yafashe ibiro bigera 102 by’urumogi mu minsi ibiri gusa - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Polisi y'u Rwanda ikorera mu turere twa Kirehe na Nyabihu itangazako yafashe ibiro 102 by’urumogi mu bihe bitandukanye.




Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe ibiro 30 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, naho tariki ya 26 Ugushyingo mu Karere ka Kirehe hafatirwa imifuka ibiri irimo ibiro 72 by’urumogi.

Polisi y'u Rwanda itangazako mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira barufatanye umumotari witwa Niyonzima Francois w’imyaka 34 usanzwe ukorera mu Mujyi wa Musanze yafashwe ahetse ibiro 30 by’urumogi arukuye mu Karere ka Rubavu. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mumotari Niyonzima yafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi kuko hari amakuru yizewe bari bafite ko uyu mumotari ajya atwara urumogi arukura mu Karere ka Rubavu.

Niyonzima utuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, asanzwe akorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Musanze, Polisi ngo yari amakuru ko iyo moto ye ajya anayikoresha mu gutwara ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa Gatanu rero nibwo bamenye ko avuye mu Karere ka Rubavu ahetse imifuka ibiri kuri iyo moto ye bikekwa ko ari urumogi.

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bahise bamutegerereza mu Murenge wa Mukamira wo mu Karere ka Nyabihu. Ahageze, bamuhagaritse yanga guhagarara, ahubwo ashaka kubagonga.

CIP Karekezi akomeza avuga ko yari ahetse imifuka ibiri kuri moto, ariko imibare iranga ikinyabiziga (pulake) yari yayisize ibyondo kugira ngo itagaragara. Kandi yari anafite n'umuhoro. Yageze ku bapolisi  baramuhagarika aranga agonga n’ibyuma bari bashyize mu muhanda ariruka, abapolisi bahise bajya mu modoka baramukurikira. Abonye ko bamukurikiye, ahambura umufuka umwe muri iyo yari ahetse awutura hasi mu muhanda kugira ngo imodoka y’abapolisi iwugonge igwe hasi abone uko acika, ariko ntibyamuhira azagufatwa  kubufatanye n’abaturage bamutangatanze. Yaje kuva kuri moto, afata wa mupanga ashaka gutemana abapolisi, bahita bamufata.

Uyu Niyonzima akimara gufatwa basanze muri iyo mifuka ibiri yari atwayemo urumogi rungana n’ibiro 30, ngo akaba yararukuye mu Murenge wa Bugeshi ahitwa Kabukombe, akaba kandi ngo yari arikumwe na nyirarwo Nshimiyimana Dieudonne wo mu Mujyi wa Kigali, wari uri kuri moto yindi imbere ye agenda amurebera inzira. Ariko ubwo yageraga kuri abo bapolisi bari i Mukamira, shebuja uwo ntabo yabonye agahita yikomereza.

Bivugwako uyu mumotari yari yahawe ibihumbi 40 y'Amanyarwanda kugirango arugeze mu mujyi wa Kigali, akaba ari ubwa kabiri yari arushyiriye Nshimiyimana.

Niyonzima yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo akorweho iperereza.

Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gahara ku mugezi w’Akagera ho hafatiwe imifuka ibiri yari irimo ibiro 72 by’urumogi byari bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ruriya rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Murehe.

Ubuyobozi bw’Akagari bwari bufite amakuru ko hari abarundi bari bwambukane urumogi banyuze ku cyambu cy’u Burundi kitwa Nyankurazo. Abapolisi bahise bajya aho byakekwaga ko ariho barwambukiriza, bakomeje gutegera aho baza kubona abagabo 4  baje bikoreye imifuka ibiri, babiri bayikoreye abandi babiri babashoreye. Nuko bambutse bageze murufunzo, bikanga abapolisi barukubita hasi biruka basubira iwabo.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).


Via:RNP




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<