Saturday 28 November 2020

The 600: Filime igaruka ku mateka yo kubohora u Rwanda yahawe igihembo nka filime nziza muri Austria International Film Festival - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

The 600, filime ivuga amateka akomeye y’urugamba rwo kubohoza Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatoranijwe nka filime nziza mu iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Otirishe.




Abatunganyije iyi filime babinyujije ku rubuga rwabo rwa twitter bagize bati: "Twishimiye gutangazako twatoranijwe nka filime nziza mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Otirishe."


Batangazako iyi filime izerekanwa igihe ibirori bizaba bibera ku rubuga rwa interineti, ku isi hose kuva ku ya 27-29 Ugushyingo."

Iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Otirishe ni amarushanwa ngarukamwaka akurura abakinnyi ba filime baturutse impande zose z'isi.

Abatsinze iri rushanwa batoranijwe hashingiwe ku mubare w’ibitekerezo by’ubuhanzi bidasanzwe ku isi muri Sinema.

Mu kiganiro cyihariye, Richard Hall Umuyobozi akaba na Producer w'iyi filime , yishimiye icyo gikorwa , avuga ko bizemeza ko iyi filime izarebwa ku isi hose.

Kuri ubu iyi filime iri kuboneka muri Amerika ku mbuga zicuruza amafilime harimo Amazon Prime. Kandi ngo bituzako iyo filime izagaragara no mu Burayi, cyane cyane mu Bufaransa no mu Bwongereza.

Bitewe n'icyorezo cya Covid-19, ibirori bizabera kuri interineti, iyi filime ikazerekanwa ku ya 27 kugeza ku ya 29 Ugushyingo.

Hall akaba avugako bazatangaza gahunda yo gukwirakwiza iyi filime umwaka utaha.

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<