Sunday 21 February 2021

Rubavu: 3 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 13 ruvuye muri DRC

Do you want to share?

Do you like this story?

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare bafashe abantu batatu bikoreye ibipfunyika bitatu birimo urumogi rwari rugiye gukwirakwizwa mu baturage bo mu turere twa Rubavu na Musanze. 




Bafatiwe mu Murenge  wa Busasamana mu Kagali ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

Abafashwe ni  Muhire Valens w’imyaka 25 yafatanwe udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi 3 naho Sebifumbo w’imyaka 35 na Rukinga w’imyaka 31 bafatanwe udupfunyika ibihumbi 10.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’aba abantu byaturutse ku makuru abaturage bahaye abapolisi ko hari abantu bagiye kwambukana urumogi barukuye mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo bakaruzana mu Rwanda, yavuze ko habanje gufatwa umwe nawe agaragaza bagenzi be.

Habanje gufatwa Muhire Valens, ahita avuga bagenzi be bari kumwe nabo barafatwa.

Uwitwa Muhire yari yemerewe guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 amaze kugeza ruriya rumogi mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu aho rwari gucururizwa. Ni mugihe  Sebifumbo na Rukinga buri umwe yari guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 nyuma yo kugeza ruriya rumogi mu Karere ka Musanze aho rwari gucururizwa.

Abafashwe bavuga ko hari umuturage wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo witwa Mama Thoma, uyu akaba ariwe wabahaye ruriya rumogi bakaba bagombaga kujya kurucururiza mu turere twa Rubavu na Musanze.

CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gukora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Uturere tw’u Rwanda duhana imbibi n’Igihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasin ya Congo dukunze gufatirwamo abanjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu  mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Gihombo yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina w’ imyaka 33 y’amavuko.

Akaba yarafatiwe mu kiyaga cya Kivu arimo gutwara ubwato bukoresha ingashyo arimo kwinjiza mu Rwanda ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<