Arsene Wenger avuga ko Arsenal yashoboraga gusinyisha Kylian Mbappe ku buntu, mu gihe yemeza kandi ko yagerageje kuzana Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.
Muri iki cyumweru, Mbappe yatsinze ibitego bitatu ubwo PSG yatsindaga Barcelona ibitego4-1 i Camp Nou mu gikombe cya Champions League, ubwo zahuraga mu mukino ubanza wa 1/16, byongera igiciro cye muri iyi mpeshyi kuri Liverpool na Real Madrid zagragaje zimushaka.
Uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Wenger yatangaje uburyo ikipe yigeze gutoza(Monaco) yaje gusinyisha Mbappe.
Wenger yabwiye beIN Sports ati : "Dushobora kuvuga kuri Mbappe, nari mu rugo iwe igihe yari ataramenya niba yakongera amasezerano na Monaco."
"Yashoboraga kuza muri Arsenal kubuntu. Navuga ko buri kipe yuzuye amateka nk'aya.
"Ujya muri Milan, Manchester, Arsenal, Chelsea hano hose hari inkuru nk'izi."
Ni abahe bakinnyi Wenger yendaga gusinyisha?
Messi na Ronaldo bayoboye umupira w'amaguru ku isi yose mu myaka irenga icumi, batsindiye ibihembo bitabarika ku giti cyabo hamwe n'amakipe yabo nka Barcelona, Manchester United, Real Madrid na Juventus.
Wenger avuga ko Arsenal yagiye mu biganiro byo kuzana abo bagabo bombi Emirates, yemeza imyaka myinshi ivugwaho ko Gunners yashoboraga gusinyisha Messi na Ronaldo bakiri bato.
Yagize ati: "Ronaldo yari hafi cyane yo kuza mu ikipe yacu. Amahirwe make kuri twe ni uko Carlos Queiroz yinjiye muri Man Utd [nk'umutoza wungirije] maze mu cyumweru kimwe yemeza Sir Alex Ferguson kugura Ronaldo.
"Twifuzaga gusinyisha Messi, Cesc Fabregas na Gerard Pique. Ni urungani rwo mu 1987 bakinnye bose hamwe. Pique yakinaga hagati muri kiriya gihe arangije ahitamo kujya muri Man Utd, Fabregas aradusanga naho Barcelona bari banyabwenge bagumana Messi."
Undi mukinnyi Wenger yari hafi gusinyisha amasezerano ni Jamie Vardy, wafashe icyemezo cyo kuguma muri Leicester nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere 2015-16.
Wenger yagize ati: "Icyo gihe namuhaye amafaranga menshi. Leicester yari imaze gutwara igikombe cya shampiyona mu 2016, noneho Vichai Srivaddhanaprabha wari nyiri kipe muri kiriya gihe, ikibabaje nyuma yitabye Imana akoze impanuka ya kajugujugu, ntiyashakaga rwose kumubura kandi bamuha amasezerano y'igihe kirekire kandi hafi y'amafaranga amwe, niba atari menshi."
0 comments:
Post a Comment