You Might Also Like

Showing posts with label Imikino. Show all posts
Showing posts with label Imikino. Show all posts

Wednesday 25 November 2020

Diego Maradona: Uwahoze ari rutahizamu wa Arijantine yitabye Imana ku imyaka 60 - rwandaroundup

Uwahoze ari umukinnyi wo hagati akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu cya Arijantine yitabye Imana azize indwara y'umutima aho yaratuye i Buenos Aires.




Muri uku kwezi yari yabazwe neza ubwo yari afite ikibazo mu maraso yo mu bwonko kandi yagombaga kongera kuvurwa kubera kunywa inzoga nyinshi.

Maradona yari kapiteni ubwo Argentine yatwaraga igikombe cy'isi cyo mu 1986, yatsinze igitego cyamenyekanye cyane bise "Ukuboko kw'Imana(Hand of God)" yatsinze Ubwongereza muri kimwe cya kane kirangiza.

Ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Arijantine mu itangazo ryashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, ryagaragaje "akababaro gakomeye katewe n'urupfu rw'umunyabigwi wacu", bongeraho ati: "Uzahora mu mitima yacu."

Maradona yakiniye Barcelona na Napoli, batwarana ibikombe bibiri bya Serie A mu Butaliyani.

Yatsinze ibitego 34 mu mikino 91 yakiniye Arijantine, ubwo yari abahagarariye mu bikombe bine by'isi.

Maradona yari kapiteni w'igihugu cye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi mu 1990, mu Butaliyani, aho bakubiswe n'Ubudage bw'Iburengerazuba, mbere yo kongera kubayobora muri Amerika mu 1994, ariko aza koherezwa mu rugo nyuma yo kumupima bagasanga  akoresha ibiyobyabwenge.

Maradona yakunze guhangana n'ikibazo cy’ibiyobyabwenge bya kokayine kuko yaje guhagarikwa amezi 15, nyuma yo kumupima bakamusangamo ibiyobyabwenge mu 1991.

Yasezeye ku mupira w'amaguru nkuwabigize umwuga mu 1997, ku myaka 37 y'amavuko, ubwo yari yarasubiye ku nshuro ya kabiri mu mu ikipe ikomeye muri Arijantine Boca Juniors.

Maradona yagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu mu 2008, aza gusezererwa nyuma y'igikombe cy'isi cya 2010, aho ikipe ye yatsinzwe n'Ubudage muri kimwe cya kane kirangiza.

Nyuma yaje gutoza amakipe muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu na Mexico ndetse anayobora Gimnasia y Esgrima yo muri Arijantine kugeza igihe yapfaga.


Abafana 50 nibo bemerewe kwitabira umukino APR FC izakiramo Gormahia yo muri CAF Champions League

Nyuma y'igihe kinini imikino ihagaritwe mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, imikino imwe nimwe yaje gukomorerwa ariko igakinwa nta bafana bayitabiriye.




Nyuma rero y'amezi icyenda abafana ba APR FC batagaragara ku kibuga, kuri uyu wa gatandatu mu mukino w'ijonjora rya mbere rya CAF CL 2020/21 ubuyobozi bw'abafana ba APR FC ku rwego rw'igihugu k'ubusabe bwanyujijwe muri Ferwafa na Minisport hemerewe abafana bahagarariye abandi bagera kuri mirongo itanu (50).

Aba bafana 50 bazava muri Fan clubs zigize Fan zones 4 z'Intara n'Umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw'abafana bwatanze umurongo n'uko abafana bazitabira uyu mukino uzaba ku wa 28 Ugushyingo 2020 saa cyenda zuzuye z'igicamutsi aho bizanyuzwa muri fan zones (Intara n'Umugi wa Kigali).

Abafana babiri (2) kuri buri fan club (yemewe) nibo bemerewe, abayobozi (3) bagize nyobozi y'abafana mu mugi wa Kigali ndetse n'uhagarariye abafana (2) barimo uhagarariye buri ntara.

Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu ikaba igiye gukin uyu mukino bafite intego yo kugera mu matsinda, bakaba baragerageje kitegura bakina imikino ya gishuti n'amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda harimo n'undi iherutse gukina n'ikipe yo muri Djibouti.

Ni mu gihe Gormahia bazahura nayo igiye kuza ifite ibibazo bitandukanye birimo kuba izaba idafite umutoza wayo mukuru kubera atujuje ibyngombwa bimwemerera gutaza imikino ya CAF, ikiba ifite n'ibibazo byo kubura amafaranga.

Monday 23 November 2020

Mu Bwongereza abafana bemerewe kwinjira muri sitade guhera ku ya 2 Ukuboza 2020 - rwandaroundup

Abakunzi ba siporo bake bazemererwa gusubira kureba imikino muri sitade ubwo gumamurugo ya kabiri mu Bwongereza izaba irangiye ku ya 2 Ukuboza.




Ni amakuru meza by'umwihariko ku bafana b'amakipe y'umupira w'amaguru kuberako bataherukaga kujya kureba amakipe yabo kuva basubukura imikino bari basubitse kubera icyorezo cya Coronavirus.

Bivugwako Guverinoma y'u Bwongereza izemerera 50% by'ubushobozi sitade zisanzwe zemewe kwakira.

Ikinyamakuru Sportsmail cyatangaje mu cyumweru gishize ko ishami ry’Umuco na Siporo ryashyikirije ibiro by’inama y’abaminisitiri ibyifuzo byo gusubiza abafana ku kibuga guhera mu Kuboza bwa mbere kuva imikino yahagarikwa muri Werurwe.

Siporo yo hanze ndetse n’imikino ngororamubiri yo mu nzu nka gym ishobora kwemererwa nayo gufungura.

Ariko amategeko akomeye abuza abantu gutembera hagati y'akarere n'akandi nabyo bizagora abafana benshi kwitabira iyi mikino, kabonwe n'ubwo baba bagize amahirwe yo kubona itike yo kwinjira muri sitade.

Icyakora, ikinyamakuru Sportsmail gitangaza ko amakipe ataravugana na leta kubijyanye na gahunda yo gusubiza abafana kuri sitade, bityo nta cyemezo kirafatwa ku bijyanye no kumenya uburyo abafana bazakirwa.

Nyamara, amakipe yo mu nzego zose z'umupira w'amaguru wabigize umwuga yakoze byinshi byo kwitegura kugaruka kw'abafana, harimo no kureba ko stade zabo zifite ibikoresho byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga(cashless), kwicaza abafana bashyiramo intera hagati yabo.

Imwe mu mikino ikomeye iteganijwe mu Bwongereza ku ya 2 Ukuboza Manchester United izakina Champions League aho izahura na PSG kuri Old Trafford. Mbere,United yari yavuze ko yiteguye kwakira abafana 23.500 kuri Old Trafford.

Ijoro rizakurikiraho Rapid Vienne izaba yasuye Arsenal mu mikino ya Europe league.

Ariko amakipe aracyafite umpungenge zo kuba Guverinoma yemereye abafana bake kuza ku bibuga bituma bakomeza gukorera mu bihombo bitoroshye.


Sunday 22 November 2020

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya - rwandaroundup

Moïse Mugisha yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi itanu ribera mu gihugu cya Cameroun, rikaba ryasojwe kuri iki Cyumweru.




Mu gace ka nyuma kakinwe kuri ikibcyumweru, abakinnyi bahagurukiye ahitwa Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 166,2.

Uyu munyarwanda akaba yegukanye isiganwa nyuma y’uko abakinnyi bari bahanganye barimo Kubiš Lukáš na Kamzong Clovis wa SNH Vôlo Club, badashoboye gukuramo amasegonda yabarushaga.

Ni ibyishimo, ndabanza gushimira abakinnyi bagenzi banjye bamfashije n’abatoza twazanye, twese twarafashanyije. Ndashimira kandi n’Abanyarwanda badushyigikiye:"Moïse"

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 20, rikaba riri ku gipimo cya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Ryitabiriwe n’amakipe icyenda arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovakia na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.


Migisha Moïse yarikumwe na bagenzi be


Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.

Yatwaye kandi Umudali w’Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Muri uyu mwaka, uyu mukinnyi usanzwe ukinira SACA iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol, yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020.


Saturday 24 October 2020

Fidèle Uwayezu niwe watorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali,
yarangiye Uwayezu Jean Fidèle wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, ariwe utorewe kuba Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.




Ni amatora yatangiye saa munani n’iminota 30, akorwa mu ibanga rikomeye. Bivugwako mu cyumba yaberagamo, nta muntu n’umwe wari ufite telefoni, kuburyo kumenya ibyari biri kuberamo byari ikintu kigoye cyane.

Umwe mu bari bitabiriye aya matora, ni we wasohotse avuga uko imbere byifashe, ko Uwayezu ariwe muyobozi mushya w’iyi kipe.

Aya matora yayobowe na Komite y’Inzibacyuho yari yahawe iminsi 30 n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Uwayezu Jean Fidèle w’imyaka 54 akomoka i Nyanza, yatorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, ahigitse Bizimana Slyvestre bari bahanganiye uyu mwanya.

Uwayezu akaba asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Iyi Nteko Rusange ya Rayon Sports idasanzwe yatangiye nyuma y’iminota 36 ku i saa tatu yari yatangajwe mbere ndetse abayitabiriye babanza kwamburwa telefoni ngendanwa kugira ngo ibiganirwa bigume hagati yabo.

Kimwe mu byari byitezwe ni uko Rayon Sports yagombaga kuyoborwa n’amasura mashya nyuma y’uko RGB na Minisiteri ya Siporo basabye ababaye mu buyobozi bwayo, bagaragaye mu bibazo by’amakimbirane biyiherukamo, kutongera kuyobora.

Komite yatowe yasimbuye iy’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah, yo yari yashyizweho na RGB nyuma y’uko uru rwego rushinzwe imiyoborere ruhagaritse Komite ya Munyakazi Sadate kubera kunanirwa kubahiriza inshingano zo gusubiza Umuryango ku murongo.

Amatora ya Komite Nyobozi yabanjirijwe n’ayo kwemeza amategeko shingiro mashya azagenderwaho n’uyu Muryango.

Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe yemeje ko abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports ari Fan Club 45 zasinye ku mategeko shingiro yatowe, kongeraho izindi zizavuka nyuma, aho buri imwe igomba kuba byibuze igizwe n’abantu 30, buri umwe akajya itanga byibuze umusanzu ungana na 2000 Frw ku kwezi. Utabikoze mu gihe kingana n’amezi atatu azajya atakaza ubunyamuryango.

Wednesday 21 October 2020

Manchester United na Liverpool bari mu biganiro byo gukora irushanwa rishya ry’iburayi(European Premier League)

Kuri uyu wa kabiri, ikinyamakuru Sky News cyatangaje ko Manchester United na Liverpool ziri mu biganiro n’amakipe akomeye yo k'umugabane w'i Burayi kugira ngo zikore irushanwa rishya rishyigikiwe na Fifa rizajya rihuza amakipe akomeye cyane i Burayi.




Sky yavuze ko "aya makipe ataravugwa amazina, bivugwa ko amakipe arenga 12 yo mu shampiyona eshanu zikomeye i Burayi(Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Espagne) ari mu biganiro byo kuba bashinga irushanwa rishya, ryiswe European Premier League, bakaba bateganyako ryatangira muri 2022.

Hari amakuru avugako hari abanyemari bashaka gukusanya amafaranga agera kuri miliyari 6 z'amadorali kugira ngo batangire aya marushanwa mashya.

Igitekerezo cy'iri rushanwa cyagiye gitangwa buri gihe mu myaka 20 ishize, Uefa ikakirwanya cyane.

Mu Kuboza 2018, ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel, cyavuzeko cyavumbuye inyandiko, zivuga kuri iyi gahunda yari iyobowe na Real Madrid ifatanije n’andi makipe akomeye yo mu Burayi, yo gushyiraho shampiyona yihariye.

Nyuma y’iyo nyandiko, itsinda  ry'ibihugu by’i Burayi, rihagarariye shampiyona 25 z'imbere mu bihugu zirimo Shampiyona y’Ubwongereza, Bundesliga yo mu Budage na La Liga yo muri Espagne, bagaragaje kurwanya cyane iyo gahunda.

Inteko nyobozi irimo gukorana n’ishyirahamwe ry'amakipe y’i Burayi (European Club Association), abanyamuryango bayo barimo amakipe akomeye yo mu Burayi, kugira ngo bahindure uko irushanwa rya Champions league rizajya rikinwa kuva mu 2024, gusa nta mwanzuro urafatwa.


Tuesday 13 October 2020

Cristiano Ronaldo niwe uyoboye abakinnyi binjiza amafaranga menshi kuri Instagram - rwandaroundup

Nk’uko HopperHQ ibivuga, umukinnyi wa Juventus,Cristiano Ronaldo niwe muntu ukurikiranwa cyane kurubuga rukunzwe cyane rwa Instagram hamwe n'abamukurikira(followers) bagera kuri miliyoni 239.


Cristiano Ronaldo ahabwa arenga miliyoni 868 y'Amanyarwanda kuri buri post ashyize kuri Instagram




Uwo bahora bahanganye ukinira Barcelona na Arijantine Lionel Messi aza ku mwanya wa gatatu mu gihe uwakanyujijeho mu mupira w'amaguru mu Bwongereza David Beckham kimwe na LeBron James ukina basketball baza muri batanu ba mbere.

N'ubwo amaze igihe kinini atari mu bihe byiza, umukinnyi wa Tottenham Galeth Bale yashoboye kuza mu icumi ba mbere.

Umunya Africa uza kuri urutonde ni Mohamed Salah ukinira Liverpool uza ku mwanya wa cumi.

Reba urutonde rw'abakinnyi 24 binjiza menshi kuri Instagram:

1. Cristiano Ronaldo (Football) - Amadorali 889.000 kuri buri post

2. Neymar (Football) - Amadorali 704.000  kuri buri post

3. Lionel Messi (Football) - Amadorali 695.000 kuri buri post

4. David Beckham (Football) - Amadorali 339,000 kuri buri post

5. LeBron James (Basketball) - Amadorali 307.000 kuri buri post

6. Virat Kohli (Cricket) - Amadorali 296.000 kuri buri post

7. Ronaldinho (Football) - Amadorali 238.000 kuri buri post

8. Gareth Bale (Football) - Amadorali 200.000 kuri buri post

9. Zlatan Ibrahimovic (Football- Amadorali 200.000 kuri buri post

10. Mohamed Salah (Football) - Amadorali 180.000 kuri buri post

11. Luis Suarez (Football) - Amadorali 176.000 kuri buri post

12. Conor McGregor (Umukino w'iteramakofe) - Amadorali 170.000 kuri buri post

13. Stephen Curry (Basketball) - Amadorali 142,000 kuri buri post

14. Floyd Mayweather (Umukino w'iteramakofe) - Amadorali 108.800 kuri buri post

15. Sergio Aguero (Football) - Amadorali 63.500 kuri buri post

16. Ronda Rousey (Iteramakofe) - Amadorali 60.300 kuri buri post

17. Serena Williams (Tennis) - Amadorali 57,300 kuri buri post 

18. Kevin De Bruyne (Football) - Amadorali 51,600 kuri buri post

19. Simone Biles (Gymnastique) - Amadorali 17.800 kuri buri post

20. Kelly Slater (Surfing) - Amadorali 12.500 kuri buri post

21. Ryan Sheckler (Skateboarding) - Amadorali 10.200 kuri buri post

22. Max Holloway (Iteramakofe) - Amadorali 9.700 kuri buri post

23. Lindsey Vonn (Skiing) - Amadorali 9.300 kuri buri post

24. Shaun White (Snowboarding) - Amadorali 6,600 kuri buri post



Advertisements

Advertisements

 
<