Nyuma y'igihe kinini imikino ihagaritwe mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, imikino imwe nimwe yaje gukomorerwa ariko igakinwa nta bafana bayitabiriye.
Nyuma rero y'amezi icyenda abafana ba APR FC batagaragara ku kibuga, kuri uyu wa gatandatu mu mukino w'ijonjora rya mbere rya CAF CL 2020/21 ubuyobozi bw'abafana ba APR FC ku rwego rw'igihugu k'ubusabe bwanyujijwe muri Ferwafa na Minisport hemerewe abafana bahagarariye abandi bagera kuri mirongo itanu (50).
Ubuyobozi bw'abafana bwatanze umurongo n'uko abafana bazitabira uyu mukino uzaba ku wa 28 Ugushyingo 2020 saa cyenda zuzuye z'igicamutsi aho bizanyuzwa muri fan zones (Intara n'Umugi wa Kigali).
Abafana babiri (2) kuri buri fan club (yemewe) nibo bemerewe, abayobozi (3) bagize nyobozi y'abafana mu mugi wa Kigali ndetse n'uhagarariye abafana (2) barimo uhagarariye buri ntara.
Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu ikaba igiye gukin uyu mukino bafite intego yo kugera mu matsinda, bakaba baragerageje kitegura bakina imikino ya gishuti n'amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda harimo n'undi iherutse gukina n'ikipe yo muri Djibouti.
Ni mu gihe Gormahia bazahura nayo igiye kuza ifite ibibazo bitandukanye birimo kuba izaba idafite umutoza wayo mukuru kubera atujuje ibyngombwa bimwemerera gutaza imikino ya CAF, ikiba ifite n'ibibazo byo kubura amafaranga.
0 comments:
Post a Comment