Wednesday 21 October 2020

Manchester United na Liverpool bari mu biganiro byo gukora irushanwa rishya ry’iburayi(European Premier League)

Do you want to share?

Do you like this story?

Kuri uyu wa kabiri, ikinyamakuru Sky News cyatangaje ko Manchester United na Liverpool ziri mu biganiro n’amakipe akomeye yo k'umugabane w'i Burayi kugira ngo zikore irushanwa rishya rishyigikiwe na Fifa rizajya rihuza amakipe akomeye cyane i Burayi.




Sky yavuze ko "aya makipe ataravugwa amazina, bivugwa ko amakipe arenga 12 yo mu shampiyona eshanu zikomeye i Burayi(Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Espagne) ari mu biganiro byo kuba bashinga irushanwa rishya, ryiswe European Premier League, bakaba bateganyako ryatangira muri 2022.

Hari amakuru avugako hari abanyemari bashaka gukusanya amafaranga agera kuri miliyari 6 z'amadorali kugira ngo batangire aya marushanwa mashya.

Igitekerezo cy'iri rushanwa cyagiye gitangwa buri gihe mu myaka 20 ishize, Uefa ikakirwanya cyane.

Mu Kuboza 2018, ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel, cyavuzeko cyavumbuye inyandiko, zivuga kuri iyi gahunda yari iyobowe na Real Madrid ifatanije n’andi makipe akomeye yo mu Burayi, yo gushyiraho shampiyona yihariye.

Nyuma y’iyo nyandiko, itsinda  ry'ibihugu by’i Burayi, rihagarariye shampiyona 25 z'imbere mu bihugu zirimo Shampiyona y’Ubwongereza, Bundesliga yo mu Budage na La Liga yo muri Espagne, bagaragaje kurwanya cyane iyo gahunda.

Inteko nyobozi irimo gukorana n’ishyirahamwe ry'amakipe y’i Burayi (European Club Association), abanyamuryango bayo barimo amakipe akomeye yo mu Burayi, kugira ngo bahindure uko irushanwa rya Champions league rizajya rikinwa kuva mu 2024, gusa nta mwanzuro urafatwa.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<