Sunday 18 October 2020

Cristiano Ronaldo yasabye Floyd Mayweather kumuha imwe mu modoka ze ya Bugatti - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Cristiano Ronaldo ukina muri shampiyona y’Ubutaliyani Seie A mu ikipe ya Juventus yateye urwenya asaba umunyamerika ukina umukino w'iteramakofe Floyd Mayweather kumuha imwe mu modoka ye ari yo Bugatti.





Floyd Mayweather ni umwe mubakinnyi bakize ku isi urebye amafaranga uyu munyamerika yabonye ndetse akaba agikorera n'andi n'ubwo atakirwana.

Kuva Mayweather yasezera mu mukino w'iteramakofe, abantu benshi baracyamusaba kugaruka, ariko kugeza ubu ntaratangaza ku mugaragaro icyo abitekerezaho.

Floyd Mayweather afite amazu hirya no hino muri Amerika ndetse no mu bindi bice by'isi, afite imodoka nyinshi kuri we ndetse n'izabana be.

Ikirenze kuri ibyo, Floyd Mayweather afite kandi indege yihariye imujyana ahantu hose ku isi yumva ashaka kujya. 

Uyu mugabo w'imyaka 43 y'amavuko yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram kugira ngo yereke abakunzi be umubare w'imodoka ze, anababaza iyo agomba kuza gusohokana mu ijoro ryo ku wa gatanu.

Mu igaraje rye, Floyd Mayweather yeretse abakunzi be Ferraris enye ababaza iyo agomba gusohokana.

Cristiano Ronaldo yanditse mu gice cy'ibitekerezo(comments) abwira Floyd Mayweather kumuha Bugatti.




Cristiano Ronaldo nawe ari mu bakinnyi bakinnye umupira w'amaguru bakize ku isi urebye amafaranga yabonye kuva yakinira Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid na Juventus akainira ubu.

Uyu rutahizamu wa Juventus yasubiye mu rugo, i Turin, nyuma y'iminsi mike avuye mu ikipe y'igihugu ya Porutugali byemejweko arwaye Coronavirus.

Uyu mukinyi-33-yagaragaweho ibimenyetso bya COVID-19 none ubu ari mu gihe cy'iminsi icumi y'akato.


YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<