Saturday, 24 October 2020

Fidèle Uwayezu niwe watorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports

Do you want to share?

Do you like this story?

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali,
yarangiye Uwayezu Jean Fidèle wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, ariwe utorewe kuba Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.




Ni amatora yatangiye saa munani n’iminota 30, akorwa mu ibanga rikomeye. Bivugwako mu cyumba yaberagamo, nta muntu n’umwe wari ufite telefoni, kuburyo kumenya ibyari biri kuberamo byari ikintu kigoye cyane.

Umwe mu bari bitabiriye aya matora, ni we wasohotse avuga uko imbere byifashe, ko Uwayezu ariwe muyobozi mushya w’iyi kipe.

Aya matora yayobowe na Komite y’Inzibacyuho yari yahawe iminsi 30 n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Uwayezu Jean Fidèle w’imyaka 54 akomoka i Nyanza, yatorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, ahigitse Bizimana Slyvestre bari bahanganiye uyu mwanya.

Uwayezu akaba asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Iyi Nteko Rusange ya Rayon Sports idasanzwe yatangiye nyuma y’iminota 36 ku i saa tatu yari yatangajwe mbere ndetse abayitabiriye babanza kwamburwa telefoni ngendanwa kugira ngo ibiganirwa bigume hagati yabo.

Kimwe mu byari byitezwe ni uko Rayon Sports yagombaga kuyoborwa n’amasura mashya nyuma y’uko RGB na Minisiteri ya Siporo basabye ababaye mu buyobozi bwayo, bagaragaye mu bibazo by’amakimbirane biyiherukamo, kutongera kuyobora.

Komite yatowe yasimbuye iy’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah, yo yari yashyizweho na RGB nyuma y’uko uru rwego rushinzwe imiyoborere ruhagaritse Komite ya Munyakazi Sadate kubera kunanirwa kubahiriza inshingano zo gusubiza Umuryango ku murongo.

Amatora ya Komite Nyobozi yabanjirijwe n’ayo kwemeza amategeko shingiro mashya azagenderwaho n’uyu Muryango.

Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe yemeje ko abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports ari Fan Club 45 zasinye ku mategeko shingiro yatowe, kongeraho izindi zizavuka nyuma, aho buri imwe igomba kuba byibuze igizwe n’abantu 30, buri umwe akajya itanga byibuze umusanzu ungana na 2000 Frw ku kwezi. Utabikoze mu gihe kingana n’amezi atatu azajya atakaza ubunyamuryango.

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<