Monday 23 November 2020

Mu Bwongereza abafana bemerewe kwinjira muri sitade guhera ku ya 2 Ukuboza 2020 - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Abakunzi ba siporo bake bazemererwa gusubira kureba imikino muri sitade ubwo gumamurugo ya kabiri mu Bwongereza izaba irangiye ku ya 2 Ukuboza.




Ni amakuru meza by'umwihariko ku bafana b'amakipe y'umupira w'amaguru kuberako bataherukaga kujya kureba amakipe yabo kuva basubukura imikino bari basubitse kubera icyorezo cya Coronavirus.

Bivugwako Guverinoma y'u Bwongereza izemerera 50% by'ubushobozi sitade zisanzwe zemewe kwakira.

Ikinyamakuru Sportsmail cyatangaje mu cyumweru gishize ko ishami ry’Umuco na Siporo ryashyikirije ibiro by’inama y’abaminisitiri ibyifuzo byo gusubiza abafana ku kibuga guhera mu Kuboza bwa mbere kuva imikino yahagarikwa muri Werurwe.

Siporo yo hanze ndetse n’imikino ngororamubiri yo mu nzu nka gym ishobora kwemererwa nayo gufungura.

Ariko amategeko akomeye abuza abantu gutembera hagati y'akarere n'akandi nabyo bizagora abafana benshi kwitabira iyi mikino, kabonwe n'ubwo baba bagize amahirwe yo kubona itike yo kwinjira muri sitade.

Icyakora, ikinyamakuru Sportsmail gitangaza ko amakipe ataravugana na leta kubijyanye na gahunda yo gusubiza abafana kuri sitade, bityo nta cyemezo kirafatwa ku bijyanye no kumenya uburyo abafana bazakirwa.

Nyamara, amakipe yo mu nzego zose z'umupira w'amaguru wabigize umwuga yakoze byinshi byo kwitegura kugaruka kw'abafana, harimo no kureba ko stade zabo zifite ibikoresho byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga(cashless), kwicaza abafana bashyiramo intera hagati yabo.

Imwe mu mikino ikomeye iteganijwe mu Bwongereza ku ya 2 Ukuboza Manchester United izakina Champions League aho izahura na PSG kuri Old Trafford. Mbere,United yari yavuze ko yiteguye kwakira abafana 23.500 kuri Old Trafford.

Ijoro rizakurikiraho Rapid Vienne izaba yasuye Arsenal mu mikino ya Europe league.

Ariko amakipe aracyafite umpungenge zo kuba Guverinoma yemereye abafana bake kuza ku bibuga bituma bakomeza gukorera mu bihombo bitoroshye.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<