Sunday 22 November 2020

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Moïse Mugisha yegukanye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi itanu ribera mu gihugu cya Cameroun, rikaba ryasojwe kuri iki Cyumweru.




Mu gace ka nyuma kakinwe kuri ikibcyumweru, abakinnyi bahagurukiye ahitwa Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 166,2.

Uyu munyarwanda akaba yegukanye isiganwa nyuma y’uko abakinnyi bari bahanganye barimo Kubiš Lukáš na Kamzong Clovis wa SNH Vôlo Club, badashoboye gukuramo amasegonda yabarushaga.

Ni ibyishimo, ndabanza gushimira abakinnyi bagenzi banjye bamfashije n’abatoza twazanye, twese twarafashanyije. Ndashimira kandi n’Abanyarwanda badushyigikiye:"Moïse"

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 20, rikaba riri ku gipimo cya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Ryitabiriwe n’amakipe icyenda arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovakia na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.


Migisha Moïse yarikumwe na bagenzi be


Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.

Yatwaye kandi Umudali w’Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Muri uyu mwaka, uyu mukinnyi usanzwe ukinira SACA iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol, yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<