You Might Also Like

Showing posts with label Mu mahanga. Show all posts
Showing posts with label Mu mahanga. Show all posts

Monday 24 May 2021

DR Congo: Abaturage basubiye mu ngo zabo basanga zahiye nyuma y'uko ikirunga kirutse, benshi kandi bari gushakisha ababo babuze

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu, Nyiragongo yahinduye ikirere umutuku maze iruka amazuku yamanutse akagera hafi ya Goma, umujyi utuwe na miliyoni ebyiri z'abantu uri munsi y'iki kirunga.




Abagera kuri 15 nibo bimaze kwemezwa ko bapfuye, ariko uyu mubare ushobora kwiyongera mu gihe kubarura ibyangiritse bitararangira ahibasiwe cyane.

Icyenda muribo bapfiriye mu mpanuka zo mu muhanda barimo guhunga. Abandi babiri bapfuye bagerageza gucika gereza.

N'aho babiri nibo batwitswe n'amazuku, nk'uko byatangajwe ku cyumweru n'umuvugizi wa leta Patrick Muyaya.


Aho amazuku yaciye mu nkengero za Goma


Abantu bagera ku 8,000 bahungiye mu Rwanda, benshi muri bo ubu bamaze gutaha nk'uko ubuyobozi bubivuga.

Hari ubwoba ko abana barenga 170 babuze, naho abagera ku 150 batanye n'imiryango yabo nk'uko UNICEF ibivuga, ndetse ivuga ko igiye gushyiraho ibigo byo gufasha abana bari bonyine.

Amazuku yibasiye komine Buhene, mu nkengero za Goma, atwika inzu. Gusubiranya ibyangiritse bishobora gufata amezi menshi.

Innocent Bahala Shamavu yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Inzu zose muri Bihene zarahiye."

Ahandi, amazuku yambukiranyije umuhanda uhuza Goma na Beni. Gusa ikibuga cy'indege cya Goma nticyagezweho, nubwo hari amakuru yari yatangajwe ko cyaba cyibasiwe.




Imitingito yumvikanye nyuma y'iri ruka ry'ikirunga kugeza no mu bice bimwe by'u Rwanda ejo ku cyumweru.

Bwana Muyaya yanditse kuri Twitter ati: "Abantu bagomba gukomeza kuba maso, birinda ingendo zitari ngombwa no gukurikiza inama".

Nyiragongo, iri kuri 10Km mu majyaruguru ya Goma, iheruka kuruka bikomeye mu 2002 aho abantu 250 bapfuye abagera ku 120,000 bagasigara ntaho kwikinga.


Ubwo Nyiragongo yarukaga mu 2002 yasize ishenye umujyi wa Goma


Richard Bahati, umwe mu baturage ba Goma yari mu nzu ye ubwo yumvaga abantu batabaza agira ubwoba cyane, asohotse asanga ikirere cyabaye umutuku.

Ati: "Ibi narabibonye mu 2002. Iki kirunga cyatwitse inzu zacu n'ibyacu byose."

Kambere Ombeni, umucuruzi uri mu basubiye iwe ikirunga kikimara kuruka. Ati: "Twarebaga agace kose ka Nyiragongo kahindutse umwotsi. Umuriro wavaga aha hepfo. N'ubu turacyabona amazuku."

Irene Bauma, undi utuye hano, avuga ko abantu bacyeneye ubufasha bwa leta ngo bongere kwiyubaka.

Ati: "Hari ubutaka n'abantu gusa, abaturage babuze ibintu byose, birashoboka ko hari n'abapfuye, ntawamenya. Turasaba leta kudutabara abasizwe iheruheru n'iruka ry'ikirunga."


Nyiragongo ni kimwe mu birunga byo ku isi bitarazima, hari impungenge ko kidakurikiranwa bikwiye na Goma Volcano Observatory kuva Banki y'isi yagabanya inkunga kubera ibirego bya ruswa.

Professor Mike Burton, inzobere mu by'ibirunga wo muri University of Manchester mu Bwongereza yabwiye BBC ko amazuku ya Nyiragongo yihariye kuko ari ibisukika bishobora gutemba byihuta.

Amakuru yatanzwe tariki 10 z'uku kwezi, Goma Volcano Observatory yaburiye ko imitingito kuri Nyiragongo yiyongereye.

Iki kirunga igihe cyarutse kikica abantu benshi cyane ni mu 1977 aho abantu 600 bapfuye.





Sunday 23 May 2021

Joe Biden: Perezida wa America azahura n'umuryango wa George Floyd ku isabukuru y'umwaka umwe yishwe na polise

Muri iki cyumweru nibwo umuryango wa Floyd watangaje ko bazizihiza isabukuru yambere y'urupfu rwe ibirori bikazabera mu mijyi myinshi.




Ku wa gatanu, White House yemeje ko Perezida Joe Biden azahura n'umuryango wa George Floyd ku isabukuru y'umwaka umwe yishwe na polise ya Minneapolis.

Umunyamabanga wa Leta muri White House, Jen Psaki yavuzeko bazagira ibisobanuro birambuye kuri gahunda z'uwo munsi vuba aha.


Muri Werurwe, Perezida Biden yasabye Sena kwemeza itegeko ry’ubutabera bwa George Floyd mu mushinga wa mategeko.

Muri disikuru yatanze muri Mata, Perezida Biden yifashishije amagambo y’umukobwa wa Floyd w’imyaka irindwi, Gianna Floyd . "Yaranyitegereje arambwira ati 'Data yahinduye isi.' Nyuma yo guhamwa n'urupfu rwa George Floyd dushobora kubona ukuntu yari afite ukuri niba dufite ubutwari bwo gukora nka Kongere ya America."

Ikinyamakuru the hill cyatangaje ko Psaki yavuze ko hari amategeko akomeye ndetse bishoboka ko yatorwa, bikaba byaba umusanzu mu kongera kwizerana mu baturage. Ariko biragaragara, hari byinshi bigomba gukorwa birenze ibyo, iyo si yo ntambwe yonyine.

Iri tegeko ryabuza abapolisi kudakomeretsa cyangwa gukubita abaturage, kandi rishyiraho gereza ku bapolisi bagize imyitwarire mibi.

Icyakora, ikibazo cy’ubudahangarwa ku bapolisi cyabaye ingingo ikomeye y’amakimbirane hagati y'aba Demokarate n’aba repubulike.


Mu gihe isabukuru y’iyicwa rya George Floyd yegereje, abantu bamwe bavuga ko inzira nziza yo kumuha agaciro ari uko Kongere yatora umushinga w'itegeko mu izina rye rivugurura amategeko asanzweho.

Nkuko twabivuze hejuru, umuryango wa Floyd watangaje muri iki cyumweru ko bazizihiza isabukuru yambere y'urupfu rwe ibirori bikazabera mu mijyi itandukanye. 

Rev. Al Sharpton, umunyamategeko Benjamin Crump hamwe na George Floyd Memorial Foundation nibo bazayobora ibirori barikumwe n'umuryango wa George Floyd i Houston, Minneapolis na New York.

Ku wa kane, mushiki wa Floyd, Bridgett Floyd yagize ati: "Tuzishimira ubuzima bwa murumuna wanjye mu buryo budasanzwe."


Monday 19 April 2021

Mali: Abantu benshi baguye mu mirwano yahuje abajihadisite n'abahigi gakondo muri Mali rwagati

Kuri uyu wa mbere, guverinoma yo mu karere ka Mopti muri Mali rwagati, yatangaje ko abantu bagera kuri 40 baguye mu mirwano iherutse kuba hagati y’abajihadisite n’abahigi gakondo, aho iyo mirwano yakuye abagera ku 1.000 mu byabo.


Ingabo zongerewe imbaraga muri kariya gace kabareyemo imirwano


Guverinoma y’akarere kahuye n’iyi ntambara, mu itangazo ryayo yavuze ko imirwano yatangiranye n’amakimbirane hagati y’abavandimwe babiri, umwe uhiga gakondo undi akavugwa ko ari umujihadisite. 

Iri tangazo ryongeyeho ko imirwano hagati y’imijyi minini yo Mali rwagati, Mopti na Djenne yahitanye abantu bagera kuri 20 ku mpande zombi. Ingabo zikaba zongerewe muri kariya gace.

Umwe mu bashinzwe umutekano wo muri Mali utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ko iyi mirwano yabaye nyuma y'uko abahigi bahisemo "kugarura" umuceri abajihadisite bari bakusanyije nk'imisoro.

Sidiki Diarra, umuvugizi w’itsinda ry’abahigi gakondo muri ako gace, yavuze ko imirwano yatangiye ku ya 12 Mata.

Ati: "Twatakaje abahigi benshi kandi abarokotse bimukiye mu midugudu duturanye".

Aba barwanyi ba kisilamu bagabye igitero mu majyaruguru ya Mali mu mwaka wa 2012, bateza amakimbirane amaze gukwira mu gihugu rwagati ndetse no mu bihugu bituranye na Burkina Faso na Niger.

Intambara ishingiye ku moko yo muri Mali rwagati yabaye imwe mu zikomeye z’amakimbirane, aho usanga imirwano hagati y’abajihadisite, abahigi gakondo n’abashumba. 

Ihohoterwa muri kariya karere ryatangiye kwiyongera mu 2015 nyuma y’uko umuvugabutumwa wo mu gace ka Fulani witwa Amadou Koufa yashingaga umutwe w’abajihadisite ukorana na Al-Qaeda, wongereye amakimbirane ashingiye ku moko. 

Itsinda ryo kwirwanaho rigizwe n’abahigi gakondo naryo ryahise rishingwa mu rwego rwo kubasubiza, ariko bashinjwaga kuba baragabye ibitero bishingiye ku moko ku baturage ba Fulani.




Sunday 7 February 2021

Somaliya: Igisasu cyahitanye abagera kuri 12 muri Somaliya rwagati

Kuri iki cyumweru, igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Somaliya rwagati gihitana nibura abantu 12, barimo n'umuyobozi ushinzwe iperereza imbere mu gihugu.




Iki gitero cyakomerekeje abandi benshi, cyibasiye imodoka ya Abdirashid Abdi Qooje ubwo yanyuraga mu mudugudu wa Eldhere ku birometero 30 mu burengerazuba bwa Dhusamareb, umurwa mukuru wa Leta ya Galmudug. Qooje yari umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutasi n'umutekano i Dhusamareb.

Aganira n'ikinyamakuru Anadolu dukesha iyi nkuru, abashinzwe umutekano muri ako karere bemeje icyo gitero n’umubare w’abantu bahitanywe n'icyo gitero.

Umwe mu bashinzwe umutekano yagize ati: "Imodoka ya gisirikare yari itwaye umuyobozi w’ubutasi wa Dhusamareb, Abdirashid Abdi Qooje, yagabweho igitero ubwo yari mu rugendo hagati y’umujyi wa Eldhere n’umujyi wa Guriel, arapfa ndetse n’abamurindaga 11".

Abandi benshi, barimo n'abasirikare batatu, na bo bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Dhusamareb kugira ngo bavurwe.

Ibitangazamakuru byaho bitangazako icyo gitero cyahitanye abantu 14.

Al-Shabaab, umutwe w’iterabwoba ufitanye isano na Al Qaeda ufite icyicaro mu ihembe rya Afurika niwo wigambwe iki gitero.


Iyi yari inshuro ya gatatu hagabwa igitero muri Somaliya mu masaha 24 ashize. Ku wa gatandatu n'imugoroba, mu murwa mukuru Mogadishu, igisasu cyahitanye umusivili umwe abandi batatu barakomereka.

Ku cyumweru, abasirikare batatu barinze ahazubakwa umuhanda wa Mogadishu-Afgoye bakomerekeye mu kindi gisasu cyaturikiye mu nkengero za Mogadishu.



DRC: Abasivile barenga 12 bishwe banigaguwe n'abarwanyi ba ADF

Abasivile 12 bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi ba ADF ku mugoroba w'ejo ku wa gatandatu mu majyaruguru ya Republika ya Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi wa Teritware ya Beni yabereyemwo ubwo bwicanyi yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, ko abishwe ari abahinzi bahitwa Mabule.





Umunani mu bishwe ni abagabo, bane bandi ni abagore bishwe banigaguwe urw’agashinyaguro. Abo barwanyi bivugwa ko ari abo muri ADF babishe babasanze mu mirima yabo nkuko uwo muyobozi Donat Kibuana akomeza abivuga. Uwo mutegetsi yemeza ko ibitero by’uwo mutwe wiyitirira idini rya Isilamu byari byarahagaze kuva mu kwezi kwa mbere bivuye ku bitero igisirikare cya Kongo cyari kimaze iminsi kigaba ku birindiro by’abo barwanyi.

Leta ya Kongo ivuga ko abishwe ari 12, naho amashyirahamwe yigenga akorera muri Beni yemeza ko abishwe ari 14 kandi hari n’abandi baburiwe irengereo ryabo.


Wednesday 3 February 2021

Uganda yongeye kujugunya Abanyarwanda barindwi ku mupaka wa Kagitumba nyuma yo kubakorera iyicarubozo

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Gashyantare, abashinzwe abinjira n'abasohoka muri Uganda birukanye Abanyarwanda barindwi barimo n'umwana umwe, bikaba byabereye ku mupaka wa Kagitumba.




Amazina yabo ni Hakuzimana Abubakal w'imyaka 40, Diane Ngoga Nzamukosha w'imyaka 36, ​​Augustin Ndagijimana w'imyaka 44, Kado Semahoro Kado w'imyaka 27, Fidele Nzeyimana w'imyaka 27, na Angeliqu Uwayisaba w'imyaka 24 hamwe n'umwana we w'umyaka umwe, Kirabo Esteri Uwisanyu.

Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru gitangazako cyamenye ko batawe muri yombi, bagafungwa mu buryo butemewe n'amategeko kandi bakorerwa iyicarubozo muri za kasho zitazwi, bokozwe n'inzego z'umutekano za Uganda bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda.

Ubwo bageraga ku mupaka w'u Rwanda mu gitondo bapimwe COVID-19 basanga bose ari bazima.

Umwe mu bakorewe iryo hohoterwa, Diane Ngoga Nzamukosha, ameze nabi cyane kubera iyicarubozo rikabije yakorewe.

Perezida uherutse gutorwa muri Uganda, Yoweri Kaguta Museveni arongeye, akomeje guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mbere y’amatora yaranzwe n'urugomo ndetse n’akaduruvayo, inzego z’umutekano za Museveni zagiye zikomeza gushimuta no gufunga abanyarwanda babarirwa mu magana mbere yo kujugunywa ku mupaka.

Nanyuma y'amatora, dore ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda rirakomeje.

U Rwanda rushimangira ko iyi myitwarire ari ubwihisho bwa Museveni ushyigikiye byimazeyo abari mu mitwe y'iterabwoba bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda bakoresheje intwaro.




Wednesday 27 January 2021

COVID-19: Uganda yatangiye kugerageza umuti wa Covid-19 yakoze - rwandaroundup

Muri Uganda hatangijwe igeragezwa ry’umuti wo kuvura Virusi ya Corona wakozwe hifashishijwe imiti gakondo. Uwo muti watunganijwe n’impuguke zo kuri kaminuza ya Makerere zifatanije n’ibitaro bikuru bya Mulago.




Uyu muti wiswe UBV-01N watangiye kugeragezwa ku bantu bareba niba wavura Covid-19, ukaba warakozwe hifashishijwe ibimera bya gakondo. Iri geragezwa rizabera kw’Ivuriro rikuru rya Mulago mu muji wa Kampala. Abantu basaga ijana ni bo igerageza rizaheraho.

Ministiri w'ubuzima Jane Ruth Acheng, yavuze ko ubushakashatsi kuri uyu muti bwatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize, icyorezo cya Covid 19 kikigera muri Uganda. Bukaba ari ubushakashatsi bwatangijwe na Dr. Nambatya Grace Kyeyune wo muri kaminuza ya Makerere.

Dr. Bruce Kirenga ukuriye itsinda ry’impuguke zigiye gukora igerageza kuri uyu muti no kwemeza niba koko ushobora kuvura Covid 19. Izi mpuguke zirimo abaganga bavura indwara zo mu bihaha, n’ibindi bice by’umubiri virusi ya corona ikunda kwibasira, kandi zizakorana n’abaganga bari kw’isonga mu kuvura abarwayi ba Covid 19 mu gihugu.

Ubushakashatsi bwatangiriye mu turere dutandukanye twa Uganda, aho igiti gikoreshwa kimera cyane, kandi abaturage baho bari basanzwe bagikoresha nk’umuti gakondo mu kuvura indwara zitandukanye. Bityo ibyo kwemeza ko waba udafite ingaruka mbi ku bantu birazwi, kuko abantu bari basanzwe bawukoresha. Ikindi kandi, igeragezwa ku nyamaswa nkuko bisabwa mbere yuko umuti ugeragezwa ku bantu na byo ryararangiye.

Intumwa y’umuryango w’Abibumbye wita ku magara y’abantu kwisi muri Uganda, Dr. Yonas Tegegn, yabwiye umunyamakuru wa VOA ko bemera kandi bakizera ubushakashatsi bukorwa n’impuguke zo muri Uganda, kandi ko bakurikiranira hafi ibijyanye n’uwo muti, ukiri ku rwego rw’igerageza.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni ubwo yatangizaga iri gerageza yavuze ko atagishobora kwihanganira abantu bicara bagategereza ko Abongereza n’Abanyamerika babashakira ibisubizo by’ibibazo byabo, kuko asanga ari imyumvire ya gikoroni. Yagize ati: "Afrika ifite ibyo ikeneye byose ku buryo idakwiye kuba ijya gushakira ahandi ibisubizo by'ibibazo ifite mu gihe abaturage barimo gupfa."


Perezida wa Uganda niwe wari uyoboye umuhango wo gutangiza igeragezwa ry'uwo muti


Perezida Museveni yemeje ko uwo muti n'umara kwemezwa, uruganda rwo kuwukora mu bwinshi ruzahita rutangira kubakwa.

Si ubwambere Uganda ikora ubushakashatsi mu rwego rw’imiti n’inkingo zivura no gukingira indwara zitandukanye. Impuguke kuri kaminuza ya Makarere zagiye zifasha mu bushakashati ku miti itandukanye ivura Malariya, kandi zanafashije mu gukora utumashini dupima Ebola n’umuti wo kuyikingira.


Via/VOA

Advertisements

Advertisements

 
<