Wednesday 27 January 2021

COVID-19: Uganda yatangiye kugerageza umuti wa Covid-19 yakoze - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Muri Uganda hatangijwe igeragezwa ry’umuti wo kuvura Virusi ya Corona wakozwe hifashishijwe imiti gakondo. Uwo muti watunganijwe n’impuguke zo kuri kaminuza ya Makerere zifatanije n’ibitaro bikuru bya Mulago.




Uyu muti wiswe UBV-01N watangiye kugeragezwa ku bantu bareba niba wavura Covid-19, ukaba warakozwe hifashishijwe ibimera bya gakondo. Iri geragezwa rizabera kw’Ivuriro rikuru rya Mulago mu muji wa Kampala. Abantu basaga ijana ni bo igerageza rizaheraho.

Ministiri w'ubuzima Jane Ruth Acheng, yavuze ko ubushakashatsi kuri uyu muti bwatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize, icyorezo cya Covid 19 kikigera muri Uganda. Bukaba ari ubushakashatsi bwatangijwe na Dr. Nambatya Grace Kyeyune wo muri kaminuza ya Makerere.

Dr. Bruce Kirenga ukuriye itsinda ry’impuguke zigiye gukora igerageza kuri uyu muti no kwemeza niba koko ushobora kuvura Covid 19. Izi mpuguke zirimo abaganga bavura indwara zo mu bihaha, n’ibindi bice by’umubiri virusi ya corona ikunda kwibasira, kandi zizakorana n’abaganga bari kw’isonga mu kuvura abarwayi ba Covid 19 mu gihugu.

Ubushakashatsi bwatangiriye mu turere dutandukanye twa Uganda, aho igiti gikoreshwa kimera cyane, kandi abaturage baho bari basanzwe bagikoresha nk’umuti gakondo mu kuvura indwara zitandukanye. Bityo ibyo kwemeza ko waba udafite ingaruka mbi ku bantu birazwi, kuko abantu bari basanzwe bawukoresha. Ikindi kandi, igeragezwa ku nyamaswa nkuko bisabwa mbere yuko umuti ugeragezwa ku bantu na byo ryararangiye.

Intumwa y’umuryango w’Abibumbye wita ku magara y’abantu kwisi muri Uganda, Dr. Yonas Tegegn, yabwiye umunyamakuru wa VOA ko bemera kandi bakizera ubushakashatsi bukorwa n’impuguke zo muri Uganda, kandi ko bakurikiranira hafi ibijyanye n’uwo muti, ukiri ku rwego rw’igerageza.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni ubwo yatangizaga iri gerageza yavuze ko atagishobora kwihanganira abantu bicara bagategereza ko Abongereza n’Abanyamerika babashakira ibisubizo by’ibibazo byabo, kuko asanga ari imyumvire ya gikoroni. Yagize ati: "Afrika ifite ibyo ikeneye byose ku buryo idakwiye kuba ijya gushakira ahandi ibisubizo by'ibibazo ifite mu gihe abaturage barimo gupfa."


Perezida wa Uganda niwe wari uyoboye umuhango wo gutangiza igeragezwa ry'uwo muti


Perezida Museveni yemeje ko uwo muti n'umara kwemezwa, uruganda rwo kuwukora mu bwinshi ruzahita rutangira kubakwa.

Si ubwambere Uganda ikora ubushakashatsi mu rwego rw’imiti n’inkingo zivura no gukingira indwara zitandukanye. Impuguke kuri kaminuza ya Makarere zagiye zifasha mu bushakashati ku miti itandukanye ivura Malariya, kandi zanafashije mu gukora utumashini dupima Ebola n’umuti wo kuyikingira.


Via/VOA

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<