You Might Also Like

Showing posts with label Mu mahanga. Show all posts
Showing posts with label Mu mahanga. Show all posts

Monday 24 May 2021

DR Congo: Abaturage basubiye mu ngo zabo basanga zahiye nyuma y'uko ikirunga kirutse, benshi kandi bari gushakisha ababo babuze

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu, Nyiragongo yahinduye ikirere umutuku maze iruka amazuku yamanutse akagera hafi ya Goma, umujyi utuwe na miliyoni ebyiri z'abantu uri munsi y'iki kirunga.




Abagera kuri 15 nibo bimaze kwemezwa ko bapfuye, ariko uyu mubare ushobora kwiyongera mu gihe kubarura ibyangiritse bitararangira ahibasiwe cyane.

Icyenda muribo bapfiriye mu mpanuka zo mu muhanda barimo guhunga. Abandi babiri bapfuye bagerageza gucika gereza.

N'aho babiri nibo batwitswe n'amazuku, nk'uko byatangajwe ku cyumweru n'umuvugizi wa leta Patrick Muyaya.


Aho amazuku yaciye mu nkengero za Goma


Abantu bagera ku 8,000 bahungiye mu Rwanda, benshi muri bo ubu bamaze gutaha nk'uko ubuyobozi bubivuga.

Hari ubwoba ko abana barenga 170 babuze, naho abagera ku 150 batanye n'imiryango yabo nk'uko UNICEF ibivuga, ndetse ivuga ko igiye gushyiraho ibigo byo gufasha abana bari bonyine.

Amazuku yibasiye komine Buhene, mu nkengero za Goma, atwika inzu. Gusubiranya ibyangiritse bishobora gufata amezi menshi.

Innocent Bahala Shamavu yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Inzu zose muri Bihene zarahiye."

Ahandi, amazuku yambukiranyije umuhanda uhuza Goma na Beni. Gusa ikibuga cy'indege cya Goma nticyagezweho, nubwo hari amakuru yari yatangajwe ko cyaba cyibasiwe.




Imitingito yumvikanye nyuma y'iri ruka ry'ikirunga kugeza no mu bice bimwe by'u Rwanda ejo ku cyumweru.

Bwana Muyaya yanditse kuri Twitter ati: "Abantu bagomba gukomeza kuba maso, birinda ingendo zitari ngombwa no gukurikiza inama".

Nyiragongo, iri kuri 10Km mu majyaruguru ya Goma, iheruka kuruka bikomeye mu 2002 aho abantu 250 bapfuye abagera ku 120,000 bagasigara ntaho kwikinga.


Ubwo Nyiragongo yarukaga mu 2002 yasize ishenye umujyi wa Goma


Richard Bahati, umwe mu baturage ba Goma yari mu nzu ye ubwo yumvaga abantu batabaza agira ubwoba cyane, asohotse asanga ikirere cyabaye umutuku.

Ati: "Ibi narabibonye mu 2002. Iki kirunga cyatwitse inzu zacu n'ibyacu byose."

Kambere Ombeni, umucuruzi uri mu basubiye iwe ikirunga kikimara kuruka. Ati: "Twarebaga agace kose ka Nyiragongo kahindutse umwotsi. Umuriro wavaga aha hepfo. N'ubu turacyabona amazuku."

Irene Bauma, undi utuye hano, avuga ko abantu bacyeneye ubufasha bwa leta ngo bongere kwiyubaka.

Ati: "Hari ubutaka n'abantu gusa, abaturage babuze ibintu byose, birashoboka ko hari n'abapfuye, ntawamenya. Turasaba leta kudutabara abasizwe iheruheru n'iruka ry'ikirunga."


Nyiragongo ni kimwe mu birunga byo ku isi bitarazima, hari impungenge ko kidakurikiranwa bikwiye na Goma Volcano Observatory kuva Banki y'isi yagabanya inkunga kubera ibirego bya ruswa.

Professor Mike Burton, inzobere mu by'ibirunga wo muri University of Manchester mu Bwongereza yabwiye BBC ko amazuku ya Nyiragongo yihariye kuko ari ibisukika bishobora gutemba byihuta.

Amakuru yatanzwe tariki 10 z'uku kwezi, Goma Volcano Observatory yaburiye ko imitingito kuri Nyiragongo yiyongereye.

Iki kirunga igihe cyarutse kikica abantu benshi cyane ni mu 1977 aho abantu 600 bapfuye.





Sunday 23 May 2021

Joe Biden: Perezida wa America azahura n'umuryango wa George Floyd ku isabukuru y'umwaka umwe yishwe na polise

Muri iki cyumweru nibwo umuryango wa Floyd watangaje ko bazizihiza isabukuru yambere y'urupfu rwe ibirori bikazabera mu mijyi myinshi.




Ku wa gatanu, White House yemeje ko Perezida Joe Biden azahura n'umuryango wa George Floyd ku isabukuru y'umwaka umwe yishwe na polise ya Minneapolis.

Umunyamabanga wa Leta muri White House, Jen Psaki yavuzeko bazagira ibisobanuro birambuye kuri gahunda z'uwo munsi vuba aha.


Muri Werurwe, Perezida Biden yasabye Sena kwemeza itegeko ry’ubutabera bwa George Floyd mu mushinga wa mategeko.

Muri disikuru yatanze muri Mata, Perezida Biden yifashishije amagambo y’umukobwa wa Floyd w’imyaka irindwi, Gianna Floyd . "Yaranyitegereje arambwira ati 'Data yahinduye isi.' Nyuma yo guhamwa n'urupfu rwa George Floyd dushobora kubona ukuntu yari afite ukuri niba dufite ubutwari bwo gukora nka Kongere ya America."

Ikinyamakuru the hill cyatangaje ko Psaki yavuze ko hari amategeko akomeye ndetse bishoboka ko yatorwa, bikaba byaba umusanzu mu kongera kwizerana mu baturage. Ariko biragaragara, hari byinshi bigomba gukorwa birenze ibyo, iyo si yo ntambwe yonyine.

Iri tegeko ryabuza abapolisi kudakomeretsa cyangwa gukubita abaturage, kandi rishyiraho gereza ku bapolisi bagize imyitwarire mibi.

Icyakora, ikibazo cy’ubudahangarwa ku bapolisi cyabaye ingingo ikomeye y’amakimbirane hagati y'aba Demokarate n’aba repubulike.


Mu gihe isabukuru y’iyicwa rya George Floyd yegereje, abantu bamwe bavuga ko inzira nziza yo kumuha agaciro ari uko Kongere yatora umushinga w'itegeko mu izina rye rivugurura amategeko asanzweho.

Nkuko twabivuze hejuru, umuryango wa Floyd watangaje muri iki cyumweru ko bazizihiza isabukuru yambere y'urupfu rwe ibirori bikazabera mu mijyi itandukanye. 

Rev. Al Sharpton, umunyamategeko Benjamin Crump hamwe na George Floyd Memorial Foundation nibo bazayobora ibirori barikumwe n'umuryango wa George Floyd i Houston, Minneapolis na New York.

Ku wa kane, mushiki wa Floyd, Bridgett Floyd yagize ati: "Tuzishimira ubuzima bwa murumuna wanjye mu buryo budasanzwe."


Monday 19 April 2021

Mali: Abantu benshi baguye mu mirwano yahuje abajihadisite n'abahigi gakondo muri Mali rwagati

Kuri uyu wa mbere, guverinoma yo mu karere ka Mopti muri Mali rwagati, yatangaje ko abantu bagera kuri 40 baguye mu mirwano iherutse kuba hagati y’abajihadisite n’abahigi gakondo, aho iyo mirwano yakuye abagera ku 1.000 mu byabo.


Ingabo zongerewe imbaraga muri kariya gace kabareyemo imirwano


Guverinoma y’akarere kahuye n’iyi ntambara, mu itangazo ryayo yavuze ko imirwano yatangiranye n’amakimbirane hagati y’abavandimwe babiri, umwe uhiga gakondo undi akavugwa ko ari umujihadisite. 

Iri tangazo ryongeyeho ko imirwano hagati y’imijyi minini yo Mali rwagati, Mopti na Djenne yahitanye abantu bagera kuri 20 ku mpande zombi. Ingabo zikaba zongerewe muri kariya gace.

Umwe mu bashinzwe umutekano wo muri Mali utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ko iyi mirwano yabaye nyuma y'uko abahigi bahisemo "kugarura" umuceri abajihadisite bari bakusanyije nk'imisoro.

Sidiki Diarra, umuvugizi w’itsinda ry’abahigi gakondo muri ako gace, yavuze ko imirwano yatangiye ku ya 12 Mata.

Ati: "Twatakaje abahigi benshi kandi abarokotse bimukiye mu midugudu duturanye".

Aba barwanyi ba kisilamu bagabye igitero mu majyaruguru ya Mali mu mwaka wa 2012, bateza amakimbirane amaze gukwira mu gihugu rwagati ndetse no mu bihugu bituranye na Burkina Faso na Niger.

Intambara ishingiye ku moko yo muri Mali rwagati yabaye imwe mu zikomeye z’amakimbirane, aho usanga imirwano hagati y’abajihadisite, abahigi gakondo n’abashumba. 

Ihohoterwa muri kariya karere ryatangiye kwiyongera mu 2015 nyuma y’uko umuvugabutumwa wo mu gace ka Fulani witwa Amadou Koufa yashingaga umutwe w’abajihadisite ukorana na Al-Qaeda, wongereye amakimbirane ashingiye ku moko. 

Itsinda ryo kwirwanaho rigizwe n’abahigi gakondo naryo ryahise rishingwa mu rwego rwo kubasubiza, ariko bashinjwaga kuba baragabye ibitero bishingiye ku moko ku baturage ba Fulani.




Sunday 7 February 2021

Somaliya: Igisasu cyahitanye abagera kuri 12 muri Somaliya rwagati

Kuri iki cyumweru, igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Somaliya rwagati gihitana nibura abantu 12, barimo n'umuyobozi ushinzwe iperereza imbere mu gihugu.




Iki gitero cyakomerekeje abandi benshi, cyibasiye imodoka ya Abdirashid Abdi Qooje ubwo yanyuraga mu mudugudu wa Eldhere ku birometero 30 mu burengerazuba bwa Dhusamareb, umurwa mukuru wa Leta ya Galmudug. Qooje yari umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutasi n'umutekano i Dhusamareb.

Aganira n'ikinyamakuru Anadolu dukesha iyi nkuru, abashinzwe umutekano muri ako karere bemeje icyo gitero n’umubare w’abantu bahitanywe n'icyo gitero.

Umwe mu bashinzwe umutekano yagize ati: "Imodoka ya gisirikare yari itwaye umuyobozi w’ubutasi wa Dhusamareb, Abdirashid Abdi Qooje, yagabweho igitero ubwo yari mu rugendo hagati y’umujyi wa Eldhere n’umujyi wa Guriel, arapfa ndetse n’abamurindaga 11".

Abandi benshi, barimo n'abasirikare batatu, na bo bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Dhusamareb kugira ngo bavurwe.

Ibitangazamakuru byaho bitangazako icyo gitero cyahitanye abantu 14.

Al-Shabaab, umutwe w’iterabwoba ufitanye isano na Al Qaeda ufite icyicaro mu ihembe rya Afurika niwo wigambwe iki gitero.


Iyi yari inshuro ya gatatu hagabwa igitero muri Somaliya mu masaha 24 ashize. Ku wa gatandatu n'imugoroba, mu murwa mukuru Mogadishu, igisasu cyahitanye umusivili umwe abandi batatu barakomereka.

Ku cyumweru, abasirikare batatu barinze ahazubakwa umuhanda wa Mogadishu-Afgoye bakomerekeye mu kindi gisasu cyaturikiye mu nkengero za Mogadishu.



DRC: Abasivile barenga 12 bishwe banigaguwe n'abarwanyi ba ADF

Abasivile 12 bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi ba ADF ku mugoroba w'ejo ku wa gatandatu mu majyaruguru ya Republika ya Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi wa Teritware ya Beni yabereyemwo ubwo bwicanyi yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, ko abishwe ari abahinzi bahitwa Mabule.





Umunani mu bishwe ni abagabo, bane bandi ni abagore bishwe banigaguwe urw’agashinyaguro. Abo barwanyi bivugwa ko ari abo muri ADF babishe babasanze mu mirima yabo nkuko uwo muyobozi Donat Kibuana akomeza abivuga. Uwo mutegetsi yemeza ko ibitero by’uwo mutwe wiyitirira idini rya Isilamu byari byarahagaze kuva mu kwezi kwa mbere bivuye ku bitero igisirikare cya Kongo cyari kimaze iminsi kigaba ku birindiro by’abo barwanyi.

Leta ya Kongo ivuga ko abishwe ari 12, naho amashyirahamwe yigenga akorera muri Beni yemeza ko abishwe ari 14 kandi hari n’abandi baburiwe irengereo ryabo.


Wednesday 3 February 2021

Uganda yongeye kujugunya Abanyarwanda barindwi ku mupaka wa Kagitumba nyuma yo kubakorera iyicarubozo

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Gashyantare, abashinzwe abinjira n'abasohoka muri Uganda birukanye Abanyarwanda barindwi barimo n'umwana umwe, bikaba byabereye ku mupaka wa Kagitumba.




Amazina yabo ni Hakuzimana Abubakal w'imyaka 40, Diane Ngoga Nzamukosha w'imyaka 36, ​​Augustin Ndagijimana w'imyaka 44, Kado Semahoro Kado w'imyaka 27, Fidele Nzeyimana w'imyaka 27, na Angeliqu Uwayisaba w'imyaka 24 hamwe n'umwana we w'umyaka umwe, Kirabo Esteri Uwisanyu.

Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru gitangazako cyamenye ko batawe muri yombi, bagafungwa mu buryo butemewe n'amategeko kandi bakorerwa iyicarubozo muri za kasho zitazwi, bokozwe n'inzego z'umutekano za Uganda bashinjwa kuba intasi z'u Rwanda.

Ubwo bageraga ku mupaka w'u Rwanda mu gitondo bapimwe COVID-19 basanga bose ari bazima.

Umwe mu bakorewe iryo hohoterwa, Diane Ngoga Nzamukosha, ameze nabi cyane kubera iyicarubozo rikabije yakorewe.

Perezida uherutse gutorwa muri Uganda, Yoweri Kaguta Museveni arongeye, akomeje guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mbere y’amatora yaranzwe n'urugomo ndetse n’akaduruvayo, inzego z’umutekano za Museveni zagiye zikomeza gushimuta no gufunga abanyarwanda babarirwa mu magana mbere yo kujugunywa ku mupaka.

Nanyuma y'amatora, dore ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda rirakomeje.

U Rwanda rushimangira ko iyi myitwarire ari ubwihisho bwa Museveni ushyigikiye byimazeyo abari mu mitwe y'iterabwoba bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda bakoresheje intwaro.




Wednesday 27 January 2021

COVID-19: Uganda yatangiye kugerageza umuti wa Covid-19 yakoze - rwandaroundup

Muri Uganda hatangijwe igeragezwa ry’umuti wo kuvura Virusi ya Corona wakozwe hifashishijwe imiti gakondo. Uwo muti watunganijwe n’impuguke zo kuri kaminuza ya Makerere zifatanije n’ibitaro bikuru bya Mulago.




Uyu muti wiswe UBV-01N watangiye kugeragezwa ku bantu bareba niba wavura Covid-19, ukaba warakozwe hifashishijwe ibimera bya gakondo. Iri geragezwa rizabera kw’Ivuriro rikuru rya Mulago mu muji wa Kampala. Abantu basaga ijana ni bo igerageza rizaheraho.

Ministiri w'ubuzima Jane Ruth Acheng, yavuze ko ubushakashatsi kuri uyu muti bwatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize, icyorezo cya Covid 19 kikigera muri Uganda. Bukaba ari ubushakashatsi bwatangijwe na Dr. Nambatya Grace Kyeyune wo muri kaminuza ya Makerere.

Dr. Bruce Kirenga ukuriye itsinda ry’impuguke zigiye gukora igerageza kuri uyu muti no kwemeza niba koko ushobora kuvura Covid 19. Izi mpuguke zirimo abaganga bavura indwara zo mu bihaha, n’ibindi bice by’umubiri virusi ya corona ikunda kwibasira, kandi zizakorana n’abaganga bari kw’isonga mu kuvura abarwayi ba Covid 19 mu gihugu.

Ubushakashatsi bwatangiriye mu turere dutandukanye twa Uganda, aho igiti gikoreshwa kimera cyane, kandi abaturage baho bari basanzwe bagikoresha nk’umuti gakondo mu kuvura indwara zitandukanye. Bityo ibyo kwemeza ko waba udafite ingaruka mbi ku bantu birazwi, kuko abantu bari basanzwe bawukoresha. Ikindi kandi, igeragezwa ku nyamaswa nkuko bisabwa mbere yuko umuti ugeragezwa ku bantu na byo ryararangiye.

Intumwa y’umuryango w’Abibumbye wita ku magara y’abantu kwisi muri Uganda, Dr. Yonas Tegegn, yabwiye umunyamakuru wa VOA ko bemera kandi bakizera ubushakashatsi bukorwa n’impuguke zo muri Uganda, kandi ko bakurikiranira hafi ibijyanye n’uwo muti, ukiri ku rwego rw’igerageza.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni ubwo yatangizaga iri gerageza yavuze ko atagishobora kwihanganira abantu bicara bagategereza ko Abongereza n’Abanyamerika babashakira ibisubizo by’ibibazo byabo, kuko asanga ari imyumvire ya gikoroni. Yagize ati: "Afrika ifite ibyo ikeneye byose ku buryo idakwiye kuba ijya gushakira ahandi ibisubizo by'ibibazo ifite mu gihe abaturage barimo gupfa."


Perezida wa Uganda niwe wari uyoboye umuhango wo gutangiza igeragezwa ry'uwo muti


Perezida Museveni yemeje ko uwo muti n'umara kwemezwa, uruganda rwo kuwukora mu bwinshi ruzahita rutangira kubakwa.

Si ubwambere Uganda ikora ubushakashatsi mu rwego rw’imiti n’inkingo zivura no gukingira indwara zitandukanye. Impuguke kuri kaminuza ya Makarere zagiye zifasha mu bushakashati ku miti itandukanye ivura Malariya, kandi zanafashije mu gukora utumashini dupima Ebola n’umuti wo kuyikingira.


Via/VOA

Saturday 23 January 2021

Somaliya: Ingabo za Uganda zivuga ko zishe abarwanyi 189 ba al-Shabab

Ingabo za Uganda zavuze ko abasirikare ba Uganda bakora mu rwego rwo kubungabunga amahoro muri Somaliya bishe abarwanyi 189 ba al-Shabab mu gitero cyagabwe kuri imwe mu nkambi zabo.




Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika Yunze ubumwe muri Somaliya (AMISOM), intego yabo ikaba ari iyo gushyigikira guverinoma iri ku butegetsi no guhagarika ingufu z’uyu mutwe ufite aho uhuriye na al-Qaeda.

Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) zatangaje ko ku wa gatanu abasirikare bazo bagabye igitero ku bwihisho bwa al-Shabab mu midugudu ya Sigaale, Adimole na Kayitoy, ku birometero 100 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu.

UPDF ivugako iki gitero cyaguyemo abarwanyi 189 bafite aho bahuriye na al Qaeda kandi banasenya ibikoresho byinshi bya gisirikare n'ibikoresho byakoreshwaga mu bitero by'iterabwoba.

Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Liyetona Koloneli Deo Akiiki, yavuze ko iki gikorwa cya gisirikare kirimo ibitero byo ku butaka no mu kirere.

Akiiki yagize ati: "Uyu niwo mubare munini w'abarwanyi ba al-Shabab bishwe mu munsi umwe."

Ntabwo byahise bishoboka kugenzura umubare w'abantu bapfuye. Nta bisobanuro byatanzwe na al-Shabab kuri icyo gitero.

Ingabo za Uganda zimaze imyaka irenga 10 zikorera muri Somaliya, zikaba zimaze gutakaza abasirikare bagera kuri 20. Uganda nicyo gihugu cya mbere cyohereje ingabo z’amahoro muri Somaliya.

Mu minsi yashize, abarwanyi ba al-Shabab bakajije umurego mu bitero kuri izi ngabo mu gihe ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’ingabo z’igihugu cya Somaliya zikomeje gusunika uyu mutwe mu birindiro byawo.

Al-Shabab igamije guhirika guverinoma ya Somaliya no gushyiraho amategeko akaze ya kisilamu, yagenzuye igice kinini cy’amajyepfo ya Somaliya kugeza mu 2011, ubwo yirukanwaga i Mogadishu n’ingabo za Somaliya, zishyigikiwe n’abasirikare b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

N'ubwo yatakaje igice kinini, al-Shabab iracyagaba ibitero bikomeye bitwaje imbunda n’ibisasu.

Ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika 19,000 zigiye kuva muri Somaliya mu mpera z’umwaka kandi zigashyikiriza ingabo za Somaliya inshingano z’umutekano w’igihugu.


Sunday 27 December 2020

Amafoto: Byinshi wamenya kuri "Aqua" ubwato bwakataraboneka bivugwako Bill Gates yaguze miliyoni 644 z'amadolari - rwandaroundup

ku ya 10 Gashyantare 2020, ikinyamakuru telegraph cyatangaje ko Bill Gates yaguze "aqua", ubwato by'akataraboneka bukoreshwa na hydrogen bufite agaciro ka miliyoni 644 z'amadolari. Icyakora, isosiyete yakoze ubu bwato ya sinot yaje gutangaza ko ibyo atari ukuri.





Mu minsi yashize, ingingo zitandukanye zagaragaye mu bitangazamakuru mpuzamahanga, zivuga ko uwakoze ubu bwato yabugurishije kuri Bill Gates. Izi nkuru mu byukuri ntabwo zarizo, nkuko tubisoma ku rubuga rwa Sinot.


Imbaraga za aqua ziterwa na hydrogène isukuye, ibikwa ku bushyuhe buke cyane, mu bigega 2 bifite ubushobozi byo kubika toni zigera kuri 28.


Bushobora kugenda ku muvuduko wa 31 km / h





Bufite etaje 5




Ubu bwato bwa metero 376 z'uburebure, bwubatswe kandi bunatunganywa na Sosiyete y'Abadage Sinot Yacht Architecture & Design hamwe na Lateral Naval Architects.



Boshobora kwakira abashyitsi 14 hamwe n'abakozi 31


Imbere no hanze hari aho gusangirira hateganijwe imyanya 14.


Icyumba cyo kureberamo cinema


Bifiye ubwogero










Aho nyirabwo yicara yitegeye aho ajya



Bufitemo na pisine

Hari n'ahateganyirijwe imyidagaduro


Bufitemo kandi aho bakorera imyitozo ngoramubiri, aho bakorera massage, aho bakorera yoga 



Wednesday 2 December 2020

Ubwongereza bwabaye igihugu cya mbere ku isi cyemejeko urukingo rwa Covid-19, Pfizer/ BioNTech rutangira gukoreshwa

Ikigo cy'Ubugenzuzi mu Bwongereza, kivuga ko uru rukingo rutanga ubwirinzi bugera kuri 95% mu kurinda indwara ya Covid-19, rugomba gutangira gutangwa mu cyumweru gitaha.





Izi nkingo zishobora gutangira gukoreshwa mu minsi mike kubazikeneye cyane, nkabageze mu zabukuru.

Ubwongereza bumaze gutumiza doze miliyoni 40, zikaba zihagije gukingiza abantu miliyoni 20.

Hafi doze miliyoni 10 zikwiye kuboneka vuba, mu gihe doze 800.000 za mbere ziragezwa mu Bwongereza mu minsi iri imbere.

Ni urukingo ruraba rwihuse cyane kuko biraba bifashe amezi 10 gusa kuva rutangiye gukorwa kugeza rushyizwe ku isoko, mu gihe izindi bishobora no gufata imyaka igera mu 10 yose.

Ubu ibitaro bigera kuri 50 byamaze kwitegura ndetse n'ahandi ho gukingirira nk'ahakorerwa inama harimo gutegurwa.

Abahanga bavuga ko n'ubwo inkingo zishobora gutangira gukoreshwa, abantu bagikeneye gukomeza kuba maso no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda coronavirus kugira ngo bahagarike ikwirakwizwa ryayo.

Ibyo bivuze gukomeza gusiga intera hagati y'abantu, kwambara agapfukamunwa, no gupima abantu bashobora kuba bafite ubwandu no kubasaba kujya mu kato.


Urukingo rugomba kubikwa mu bukonje bya -70C kandi ruzajya rutwarwa mu dusanduku twihariye, dupakiye muri firigo yumutse. Rukaba rushobora kubikwa iminsi igera kuri itanu muri firigo.

Nigeria: Boko Haram yigambwe ko ariyo iherutse kwica abahinzi barenga 43 - rwandaroundup

Boko Haram umutwe w'intagondwa ziyitirira idini rya Isilamu wasohoye videwo nshya uvuga ko abarwanyi bawo bishe abahinzi 78 i Zabarmari hafi y'umujyi wa Maiduguri, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.




Ku wa gatandatu, abagabo bitwaje intwaro bari kuri moto bagabye igitero cya kinyamaswa ku bahinzi barimo basarura umuceri.

Kugeza ku cyumweru, imirambo itari munsi ya 43 ni yo yari imaze kuboneka irashyingurwa ariko hakaba hagishakishwa iyindi.

Muri iyo videwo, Abubakar Shekau, umukuru w'ishami rya Boko Haram agaragara yahishe mu maso he akavugako ko uwo mutwe wagabye igitero ku bahinzi mu mpera y'icyumweru gishize.

Abivuze mu gihe hakomeje kwiyongera uburakari mu baturage ba Nigeria kubera ubwo bwicanyi, bwavuzwe ko ari bumwe mu bwicanyi ndengakamere bubayeho mu mezi ya vuba ashize.

Ku wa kabiri, abagize inteko ishingamategeko batumiye Perezida Muhammadu Buhari ngo azitabe inteko asobanurire abadepite uko umutekano uhagaze mu gihugu.

Abasenateri na bo basabye ko abakuriye inzego z'umutekano mu gihugu birukanwa.

Ubu ni ubwa gatatu sena ya Nigeria izaba isabye Perezida Buhari kwirukana abakuriye igisirikare.

Abadepite banasabye perezida guhita atangiza iperereza ku birego byinshi bya ruswa ndetse no kumena amabanga bivugwa mu rwego rushinzwe umutekano rwa Nigeria.

Basabye kandi ko abantu 10,000 binjizwa mu rwego rw'ubwirinzi bw'abaturage, bakunganira umuhate w'ingabo za Nigeria mu kurwanya intagondwa.

Tuesday 17 November 2020

Inuma yashyizeho agahigo nyuma yo kugurishwa arenga miliyari 1 na miliyoni 875 Rwf

New Kim, inuma y'ingore y’imyaka ibiri, yabanje gushyirwa mu cyamunara ku €200 gusa, ariko yaje kwegukanywa n'uwaturutse mu Bushinwa ku munsi wo ku cyumweru ku mafaranga atarigeze abaho.




Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo Kurt Van de Wouwer, woroye kandi akaba nanyiri iyi numa, yatangaje ko yatunguwe n'aya makuru.

Iyari isanzwe ifite aka gahigo yari inuma y'ingabo y'imyaka ine yagurishijwe miliyari 1 na miliyoni 465 Rwf.

Armando, ikaba yaramenyekanye ku kabyiniro ka "Lewis Hamilton w'inuma" nyuma yo kwegukana irushanwa ry'isi rya Formula 1, kuri ubu yamaze gusezera gukina amarushanwa kandi bivugwako yari imaze kubyara izindi nyinshi ubwo yashyirwaga mu cyamunara muri 2019.

New Kim yatsinze amarushanwa menshi muri 2018, ariko ubu ikba iri mu kiruhuko cy'izabukuru.

Kimwe na Armando, New Kim yaguzwe nyuma y'intambara y'ipiganwa ry'abaguzi babiri baturutse mu Bushinwa, aho isiganwa ry'inuma ryamamaye cyane mu myaka yashize.

Inuma zo gusiganwa zishobora gukomeza kubyara izindi kugeza zifite imyaka 10 kandi biteganijwe ko abaguze Kim bazayorora.

Umuyobozi mukuru akaba n'uwashinze inzu ya cyamunara yitwa Pipa, Nikolaas Gyselbrecht, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iki giciro gitangaje ku numa y'ingore.
Ubusanzwe inuma y'ingabo ifite agaciro kuruta iy'ingore kuberako gishobora kubyara urubyaro rwinshi.

Bwana Gyselbrecht avuga ko Ububiligi bumaze igihe ari iwabo w’abakunzi b'inuma, hamwe n'aborozi b'inuma barenga 20.000.


Monday 9 November 2020

Covid-19: Pfizer na BioNTech bavuga ko bakoze urukingo rurinda COVID-19 ku kigero cya 90% - rwandaroundup

Izi Kompani zarukoze Pfizer na BioNTech zavuze ko uyu ari umunsi ukomeye kuri siyanse n'abantu.




Zivuga ko urukingo rwabo rwasuzumiwe ku bantu 43,500 mu bihugu bitandatu kandi nta bibazo rwateye abaruhawe.

Mu mpera z'uku kwezi, izi kompani zirateganya gusaba uburenganzira bwo gukoresha uru rukingo mu buryo bwihutirwa.

Urukingo ni kimwe mu buryo buruta ubundi bwarinda abantu iki cyorezo, no kuva mu ngamba iki cyorezo cyatumye abantu bashyirwamo.

Hari izindi nkingo zibarirwa muri mirongo ziri mu byiciro bya nyuma by'igerageza, gusa uru nirwo rwa mbere rwerekanye ibyarivuyemo.

Uru rukingo rugizwe n'ibice bimwe mu bigize iyi virus byahinduwe, bigatoza umubiri kurwanya iyi Covid-19 igihe igeze mu mubiri.

Umuntu aterwa doze ebyiri zarwo, mu gihe cy'ibyumweru bitatu.

Igerageza, ryakorewe muri Amerika, Ubudage, Brazil, Argentine, Africa y'Epfo na Turkiya ryerekanye ko rurinda umuntu ku rugero rwa 90% iminsi irindwi nyuma yo gufata doze ya kabiri.

Kompanyi ya Pfizer yo muri Amerika, ivuga ko izashobora gukora doze miliyoni 50 mbere y'uko uyu mwaka urangira, na doze miliyari 1,3 mbere y'uko 2021 irangira.

Gusa hari imbogamizi ziri mu bikoresho kuko uru rukingo rukenera kubikwa ahantu hakonje ku gipimo kiri munsi ya 80C.

Haribazwa kandi ibibazo birimo ubwirinzi uru rukingo rutanga igihe bumara.

Izi Kompani zivuga ko zizaha abagenzuzi b'inkingo amakuru ahagije ku buziranenge bw'uru rukingo mu cyumweru cya gatatu cy'uku kwezi kwa 11.


Via:BBC

Wednesday 9 September 2020

Urukingo rwa COVID-19 rwakozwe n'Uburusiya rwamaze kujya hanze - rwandaroundup

Minisiteri y’ubuzima mu Burusiya ivuga ko icyiciro cya mbere cy'urukingi rwa COVID-19 "Sputnik V" rwakozwe n’ikigo cy'igihugu cy’ubushakashatsi cya Gamaleya ndetse n’ikigega cy’ishoramari ritaziguye cy'Uburusiya cyamaze gushyirwa ku mugaragaro.





Minisiteri yagize ati: "Icyiciro cya mbere cy’urukingo rwa 'Gam-COVID-Vac' (Sputnik V) hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa coronavirus, rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cy’igihugu cya Gamaleya cy’indwara z’ibyorezo na Microbiologiya, rwamaze gutsinda ibizamini bikenewe muri laboratoire ya Roszdravnadzor kuri ubu rukaba rwamaze kujya ku isoko. "

Uru rukingo rwemejwe n'Ubuyobozi bw'Uburusiya mu kwezi gushize ku ya 11 Kanama, aho Putin yari yijeje abaturage be ko urukingo bafite rwizewe kandi ruzagira ingaruka nziza mu kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Raporo zagaragaje kandi ko abakobwa be nabo bakingijwe Sputnik V kandi kuri ubu bakaba bafite ubuzima bwiza.

N’ubwo abategetsi b’Uburusiya bavuga ko uru rukingo rugejeje igihe cyo kujya muri rubanda, impungenge kuri uru rukingo ziracyahari nyinshi, cyane cyane ko rwatangajwe mu mezi make ashize kandi ntagerageza rihagije ryakozwe.

Ingano yicyitegererezo kubice byambere byo kwipimisha abantu yari nto kandi ikigeragezo kinini cya 3 ntikirarangira. Ariko, birasa nkaho dushobora kubona igisubizo kuriyi vuba.

Ku wa mbere, Kirill Dmitriev, Umuyobozi mukuru w'ikigega cy’ishoramari mu Burusiya (RDIF), yagize ati: "Ubushakashatsi bwakozwe nyuma y’abantu barenga 40.000 mu Burusiya bwatangiye ku ya 26 Kanama, mbere yuko AstraZeneca itangira ikiciro cya 3 cy'igiregeza muri Amerika hamwe n’abitabiriye 30.000. Igerageza muri Arabiya Sawudite, Leta zunze ubumwe z'Abarabu (UAE), Filipine, Ubuhinde na Berezile bizatangira muri uku kwezi. Ibisubizo by'ibanze by'igerageza ry'icyiciro cya 3 bizashyirwa ahagaragara hagati yo mu Kwakira-Ugushyingo 2020. "

Saturday 8 August 2020

India: Indege ya Air India Express yacitsemo kabiri yica abagera kuri 18

Abayobozi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege bavuga ko indege ya kompanyi Air India Express yari irimo abantu 190 yakoreye impanuka ku kibuga cy'indege cyo muri leta ya Kerala mu majyepfo y'igihugu, yica abantu 18, iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 ikaba yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).




Bivugwako yanyereye kubera imvura, iva muhanda wayo wo ku kibuga cy'indege, icikamo ibice bibiri ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cya Calicut.

Iyo ndege yari itahanye Abahinde bari barabuze uko bataha kubera iki cyorezo cya coronavirus.

Ibikorwa by'ubutabazi aho iyo mpanuka yabereye ubu byarangiye, abayirokotse bajyanwe ku bitaro by'i Calicut n'iby'i Malappuram, nkuko bivugwa na Pinarayi Vijayan, Minisitri mukuru wo muri leta ya Kerala.

Abategetsi bavuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo n'abakomeretse bikomeye.

Kompanyi Air India Express yavuze ko abapilote babiri bari mu bapfuye.

Abapilote bayo bari baburijemo kugerageza kuhagwa kwayo kwa mbere kubera imvura nyinshi ivanze n'imiyaga imaze igihe igwa muri leta ya Kerala muri iki gihe cy'umwaka.

Iyo ndege ikaba yatoromye irenga umuhanda wayo kubera imvura, irahirima imanukaho metero 10,6 ku hantu hahanamye, mbere yuko icikamo kabiri.

Yavuze ko urwego rw'Ubuhinde rw'iperereza ku mpanuka z'indege rugiye kubikoraho iperereza.

Ubwo yari irimo kumanukira ku kibuga, leta ya Kerala yagwagamo imvura nyinshi, imenyerewe mu Buhinde muri iki gihe cy'umwaka, iterwa n'imiyaga myinshi.




Impanuka zitewe n'imvura nzikunze kuba mu Buhinde muri iki gihe cy'imvura nyinshi ivanze n'imiyaga, gihera mu kwezi kwa gatandatu kikageza mu kwa cyenda buri mwaka izahaza akarere k'Aziya y'amajyepfo.

Mu kwezi kwa gatanu mu 2010, abantu 158 barapfuye ubwo indege ya kompanyi Air India Express yatoromaga ikarenga umuhanda wayo ku kibuga cy'indege cya Mangalore igasandara.

Indi mpanuka nk'iyo yabereye i Mangalore mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2019, bituma hakorwa iperereza, ariko nta muntu yahitanye.



Via BBC

Saturday 25 July 2020

India: Yagurishije inka ye imwe yagiraga kugirango agurire abana be telefone igezweho(Smartphone) - rwandaroundup

Kuri ubu icyorezo cya coronavirus cyateye ibintu bwinshi guhinduka ndetse bimwe birahagarara.



Mu gihugu cy'Ubuhinde, guma mu rugo yatumye umugabo ukomoka muri Himachal Pradesh(mu Buhinde) agurisha inka ye yonyine,yamufashaga winjiza amafaranga. Yafashe iki kemezo gikomeye kugirango agurire terefone igendanwa abana be babiri kugirango bashobore gukirikirana amasomo kuri murandasi(e-learning).

Kuva amashuri yafungwa, ibigo by'uburezi byitabiriye gutanga amasomo k'umurongo wa interineti. Ariko, hari ababura amikoro,baturuka murugo rwabatishoboye, bakabura uburyo bwo kwitabira ayo masomo. Kubura ibikoresho, umurongo wa interineti ndetse no gutagira amashanyarazi ni inzitizi zikomeye mu buzima bw'aba bantu.

Uyu mugabo witwa "Kuldip Kumar" ukomoka Jwalamukhi mu karere ka Kangra. Yavuze ko amashuri amaze gufungwa muri Werurwe abana be bombi, bahuye n'ikibazo cyo kwitabira amasomo yo kuri interineti kubera ko badafite telefoni.

Kuldip yegereye abarimu b'abana be bamumenyesha ko kugira ngo bakomeze amasomo yabo, agomba kubagurira telefoni. Yegereye amabanki menshi n'abaguriza amafaranga kugirango abone inguzanyo y'amafaranga 6.000 ariko biba iby'ubusa kuko bose babwanze.

Kuldip, umugore we hamwe n'abana be babiri baba mu nzu y'ibyondo i Jwalamukhi. Yegereye ku biro  by'umurenge ariko ntamuntu wigeze amufasha.

Ku rundi ruhande ariko, Umudepite wa Jwalamukhi Ramesh Dhawala  yaje kuvuga ko yategetse ko haboneka ubufasha bw’amafaranga kuri Kuldip Kumar mu buryo bwihutirwa.

Wednesday 15 July 2020

America yisubiyeho kuri gahunda yo kwirukana abanyeshuri b'abanyamahanga - rwandaroundup

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bwaretse gahunda yo gusubiza mu bihugu byabo abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri kaminuza ubu zimuriye amasomo yose kuri internet mu kwirinda coronavirus.




Uku kwisubiraho kubaye hashize icyumweru iyo gahunda itangajwe.

Kaminuza za Massachusetts Institute of Technology (MIT) na Harvard zari zareze leta mu nkiko kubera iyo gahunda.
Allison Burroughs, umucamanza mu karere ka Massachussetts, avuga ko impande zombi ubu zumvikanye.

Ubwo bwumvikane busubijeho gahunda yashyizwe mu bikorwa mu kwezi kwa gatatu, muri iki gihe cy'icyorezo cya coronavirus.

Iyo gahunda yemerera abanyeshuri b'abanyamahanga kwitabira amasomo mu buryo bw'iyakure bwo kuri internet mu gihe bibaye ngombwa.

Ibemerera kandi kuguma muri Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko ku ruhushya (visa) rwa kinyeshuri. 

Umubare munini w'abanyeshuri b'abanyamahanga bajya kwiga muri Amerika buri mwaka kandi bagira uruhare rukomeye mu mikoro ya za kaminuza.

Mu bihe bya vuba bishize, Kaminuza ya Harvard yatangaje ko kubera impungenge itewe n'ikwirakwira rya coronavirus, umwaka w'amashuri ugiye gutangira amasomo azakomeza gutangirwa kuri internet.

Kaminuza ya MIT, cyo kimwe n'izindi nyinshi, nayo yatangaje ko izakomeza gukoresha gahunda yo kwigishiriza kuri internet.


Advertisements

Advertisements

 
<