Ku wa gatanu, White House yemeje ko Perezida Joe Biden azahura n'umuryango wa George Floyd ku isabukuru y'umwaka umwe yishwe na polise ya Minneapolis.
Umunyamabanga wa Leta muri White House, Jen Psaki yavuzeko bazagira ibisobanuro birambuye kuri gahunda z'uwo munsi vuba aha.
Muri Werurwe, Perezida Biden yasabye Sena kwemeza itegeko ry’ubutabera bwa George Floyd mu mushinga wa mategeko.
Muri disikuru yatanze muri Mata, Perezida Biden yifashishije amagambo y’umukobwa wa Floyd w’imyaka irindwi, Gianna Floyd . "Yaranyitegereje arambwira ati 'Data yahinduye isi.' Nyuma yo guhamwa n'urupfu rwa George Floyd dushobora kubona ukuntu yari afite ukuri niba dufite ubutwari bwo gukora nka Kongere ya America."
Ikinyamakuru the hill cyatangaje ko Psaki yavuze ko hari amategeko akomeye ndetse bishoboka ko yatorwa, bikaba byaba umusanzu mu kongera kwizerana mu baturage. Ariko biragaragara, hari byinshi bigomba gukorwa birenze ibyo, iyo si yo ntambwe yonyine.
Iri tegeko ryabuza abapolisi kudakomeretsa cyangwa gukubita abaturage, kandi rishyiraho gereza ku bapolisi bagize imyitwarire mibi.
Icyakora, ikibazo cy’ubudahangarwa ku bapolisi cyabaye ingingo ikomeye y’amakimbirane hagati y'aba Demokarate n’aba repubulike.
Mu gihe isabukuru y’iyicwa rya George Floyd yegereje, abantu bamwe bavuga ko inzira nziza yo kumuha agaciro ari uko Kongere yatora umushinga w'itegeko mu izina rye rivugurura amategeko asanzweho.
Nkuko twabivuze hejuru, umuryango wa Floyd watangaje muri iki cyumweru ko bazizihiza isabukuru yambere y'urupfu rwe ibirori bikazabera mu mijyi itandukanye.
Rev. Al Sharpton, umunyamategeko Benjamin Crump hamwe na George Floyd Memorial Foundation nibo bazayobora ibirori barikumwe n'umuryango wa George Floyd i Houston, Minneapolis na New York.
Ku wa kane, mushiki wa Floyd, Bridgett Floyd yagize ati: "Tuzishimira ubuzima bwa murumuna wanjye mu buryo budasanzwe."
0 comments:
Post a Comment