Guverinoma y’akarere kahuye n’iyi ntambara, mu itangazo ryayo yavuze ko imirwano yatangiranye n’amakimbirane hagati y’abavandimwe babiri, umwe uhiga gakondo undi akavugwa ko ari umujihadisite.
Iri tangazo ryongeyeho ko imirwano hagati y’imijyi minini yo Mali rwagati, Mopti na Djenne yahitanye abantu bagera kuri 20 ku mpande zombi. Ingabo zikaba zongerewe muri kariya gace.
Umwe mu bashinzwe umutekano wo muri Mali utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ko iyi mirwano yabaye nyuma y'uko abahigi bahisemo "kugarura" umuceri abajihadisite bari bakusanyije nk'imisoro.
Sidiki Diarra, umuvugizi w’itsinda ry’abahigi gakondo muri ako gace, yavuze ko imirwano yatangiye ku ya 12 Mata.
Ati: "Twatakaje abahigi benshi kandi abarokotse bimukiye mu midugudu duturanye".
Aba barwanyi ba kisilamu bagabye igitero mu majyaruguru ya Mali mu mwaka wa 2012, bateza amakimbirane amaze gukwira mu gihugu rwagati ndetse no mu bihugu bituranye na Burkina Faso na Niger.
Intambara ishingiye ku moko yo muri Mali rwagati yabaye imwe mu zikomeye z’amakimbirane, aho usanga imirwano hagati y’abajihadisite, abahigi gakondo n’abashumba.
Ihohoterwa muri kariya karere ryatangiye kwiyongera mu 2015 nyuma y’uko umuvugabutumwa wo mu gace ka Fulani witwa Amadou Koufa yashingaga umutwe w’abajihadisite ukorana na Al-Qaeda, wongereye amakimbirane ashingiye ku moko.
Itsinda ryo kwirwanaho rigizwe n’abahigi gakondo naryo ryahise rishingwa mu rwego rwo kubasubiza, ariko bashinjwaga kuba baragabye ibitero bishingiye ku moko ku baturage ba Fulani.
0 comments:
Post a Comment