Thursday 2 April 2020

Covid-19:Mu Rwanda bimwe mu bigo by'abikorera byatangiye guhagarika amasezerano y'abakozi babo byagateganyo

Do you want to share?

Do you like this story?

Bimwe mu bigo by'amashuri yigenga, kompani zo gutwara abantu, hoteli n'ibindi bigo bitanga serivisi zinyuranye biri kumenyesha abakozi babyo isubikwa ry'amasezerano, ku basanzwe bayafite.




Ibigo byijyenga byatangiye guhagarika amasezerano y'abakozi byagateganyo
KBS yahagaritse by'agateganyo abashoferi bayo





Mu ngamba leta y'u Rwanda yafashe zo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu, uretse ibya ngombwa cyane, zagize ingaruka ku bukungu bw'ibi bigo.


Abakozi babarirwa mu bihumbi bakora mu bigo byigenga bitanga serivisi zinyuranye ubu ntibari gukora.



Bigaragara ko mu kwirinda gukomeza kubahemba bitinjije amafaranga, ibi bigo biri guhagarika by'agateganyo amasezerano ya bamwe mu babikorera.


Umwalimu ku kigo cy'ishuri ryigenga riri mu majyaruguru y'u Rwanda utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye BBC ko kuwa mbere yohererejwe ibaruwa imumenyesha ko amasezerano ye asubitswe.



Ati: "Ni inkuru mbi cyane nakiriye muri ibi bihe bigoye turimo. Nubwo numvise ko bazaduhemba ukwezi kwa gatatu ariko sinzi uko imbere bizamera kuko ntawuzi igihe ibi nabyo bizarangirira".



Iri hagarikwa,abakoresha
barishingira ku itegeko ry'umurimo mu Rwanda rivuga ko amasezerano y'akazi ashobora gusubikwa kubera impamvu z'ubukungu.


Kompanyi itwara abagenzi ya Kigali Bus Service(KBS) yahagaritse abashoferi bayo bose mu gihe cy'iminsi 90 ku mpamvu nk'izi.


Bivugwa ko aba mbere bahagaritswe tariki 20 z'uku kwezi ariko ubu abashoferi bose barenga 60 bamaze guhagarikwa, bitewe n'uko nta mafaranga kompani iri gukorera.



Umuryago w'Abibumbye (UN) wasohoye icyegeranyo kivuga ku ngaruka zizaterwa n'iki cyorezo ku bukungu n'imibereho rusange by'abantu.



UN ivuga ko iteganya ko imirimo igera kuri miliyoni 25 izabura ku isi, naho ishoramari rikagabanuka ku gipimo cya 40%.










Source/BBC



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<