You Might Also Like

Showing posts with label Mu Rwanda. Show all posts
Showing posts with label Mu Rwanda. Show all posts

Sunday 18 April 2021

Abarimu bose bigisha mu mashuri ya leta bagiye guhabwa mudasobwa ngendanwa

Ikigo cy’uburezi bw’ibanze mu Rwanda (REB) cyatangiye gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bose bigisha mu mashuri ya Leta muri gahunda ya "One Laptop per Teacher".



Itangwa ry'izi mudasobwa ryatangijwe ku ya 16 Mata, ku ikubitiro bahaye amashuri atanu y'isumbuye yo mu Karere ka Gatsibo.

Nk’uko byatangajwe na REB, gahunda yo guhabwa izo mudasobwa izareba abarimu bose bo mu mashuri yose mu gihugu.

REB ikomeza ivuga ko gutanga "One Laptop per Teacher" bijyanye no gushimangira ireme ry'uburezi binyuze mu guhuza ikoranabuhanga mu kwigisha no kwiga.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa REB, Nelson Mbarushimana, yasabye abayobozi b’uturere bose gusaba no kumenyesha abayobozi b’amashuri yatoranijwe kujya gufata izo mudasobwa ku cyicaro gikuru cya REB.

Yavuze ko gutanga izo mudasobwa bizatangirira mu mashuri yisumbuye 120 yo mu turere twose mu gihugu.

Abarimu bo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bazazihabwa ku ya 20 Mata, abo mu Ntara y’Amajyepfo bazahabwa izabo ku ya 21 Mata, mu gihe abarimu bo mu ntara y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba bazazihabwa ku ya 22 na 23 Mata.

Umwarimu umaze guhabwa mudasobwa, asinya amasezerano yo kwita kuyitaho.




Hakurikijwe imibare iheruka iboneka ku rubuga rwa minisiteri y’Uburezi, hari abarimu 6.931 bigisha mu mashuri y’incuke muri bo 10.9 ku ijana bari mu mashuri ya Leta, 32 ku ijana bari mu mashuri afashwa na leta naho 57% bari mu mashuri yigenga.

Hakaba hari abarimu 43.878 bigisha mu mashuri abanza, muribo 28.1 ku ijana bari mu mashuri ya Leta, 61 ku ijana mu mashuri afashwa na leta naho 11 ku ijana mu mashuri yigenga.

Mu mashuri yisumbuye, hari abarimu bigisha 23.565, muri bo 51 ku ijana nabo mu mashuri afashwa na leta, 31 ku ijana mu mashuri ya Leta nahi 17.7 ku ijana mu mashuri yigenga.

Abarimu bishimiye iki gikorwa, bakaba bavuga ko bizazamura imikorere yabo ndetse n'imyigire y'abanyeshuri, kuko bizabafasha gutegura neza amosomo kuko hari aho wasangaga nta bitabo ndetse na laboratwari(laboratory) bihagije bihari.

Izi mudasobwa zifite porogaramu n'amasomo kuva mu wa mbere w'amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w'amashuri y'isumbuye.

Guverinoma irashaka guha amashuri mudasobwa no kuyafasha kugera kuri interineti, yizera ko ikoranabuhanga ari igikoresho kizahindura gahunda y’uburezi mu gihugu binyuze mu gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga.





Sunday 21 February 2021

Rubavu: 3 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 13 ruvuye muri DRC

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare bafashe abantu batatu bikoreye ibipfunyika bitatu birimo urumogi rwari rugiye gukwirakwizwa mu baturage bo mu turere twa Rubavu na Musanze. 




Bafatiwe mu Murenge  wa Busasamana mu Kagali ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

Abafashwe ni  Muhire Valens w’imyaka 25 yafatanwe udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi 3 naho Sebifumbo w’imyaka 35 na Rukinga w’imyaka 31 bafatanwe udupfunyika ibihumbi 10.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’aba abantu byaturutse ku makuru abaturage bahaye abapolisi ko hari abantu bagiye kwambukana urumogi barukuye mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo bakaruzana mu Rwanda, yavuze ko habanje gufatwa umwe nawe agaragaza bagenzi be.

Habanje gufatwa Muhire Valens, ahita avuga bagenzi be bari kumwe nabo barafatwa.

Uwitwa Muhire yari yemerewe guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 amaze kugeza ruriya rumogi mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu aho rwari gucururizwa. Ni mugihe  Sebifumbo na Rukinga buri umwe yari guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 nyuma yo kugeza ruriya rumogi mu Karere ka Musanze aho rwari gucururizwa.

Abafashwe bavuga ko hari umuturage wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo witwa Mama Thoma, uyu akaba ariwe wabahaye ruriya rumogi bakaba bagombaga kujya kurucururiza mu turere twa Rubavu na Musanze.

CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gukora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Uturere tw’u Rwanda duhana imbibi n’Igihugu cy’Abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasin ya Congo dukunze gufatirwamo abanjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu  mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Gihombo yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina w’ imyaka 33 y’amavuko.

Akaba yarafatiwe mu kiyaga cya Kivu arimo gutwara ubwato bukoresha ingashyo arimo kwinjiza mu Rwanda ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.



Tuesday 2 February 2021

Guma mu rugo kigali yongereweho ikindi cyumweru kimwe

Ku wa Kabiri, tariki ya 02 Gashyantare 2021, Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame.




Iyo nama yemeje imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri yateranye ku ya 18 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu gihugu, harimo na gahunda ya guma mu rugo mu mujyi wa Kigali, zikomeza gukurikizwa guhera tariki ya 03 kugeza ku ya 07 Gashyantare 2021.







Saturday 23 January 2021

Abarenga 90 bafatiwe mu tubari banywa inzoga mu ntara y'Iburasirazuba

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bafatiye abantu 91 mu tubari dutandukanye barimo kunywa inzoga. 



Monday 18 January 2021

Coronavirus: Umujyi wa Kigali ushyizwe muri gumamurugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rwa COVID-19 - rwandaroundup

Mu nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18, Mutarama 2021, ikaba yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubiza umujyi wa Kigali muri gumamurugo nyuma yo gusuzuma uko icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego.



Ni nyuma y'uko kuri uyu wa 17, Mutarama hari hafashwe umwanzuro wo guhagarika amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rw'iki cyorezo.

Iyo mwanzuro ije ishimangira amabwiriza yari asanzwe ariho,harimo ko ingendo hagati y'uturere zibujijwe.



Sunday 29 November 2020

Kirehe na Nyabihu: Polisi yafashe ibiro bigera 102 by’urumogi mu minsi ibiri gusa - rwandaroundup

Polisi y'u Rwanda ikorera mu turere twa Kirehe na Nyabihu itangazako yafashe ibiro 102 by’urumogi mu bihe bitandukanye.




Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe ibiro 30 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, naho tariki ya 26 Ugushyingo mu Karere ka Kirehe hafatirwa imifuka ibiri irimo ibiro 72 by’urumogi.

Polisi y'u Rwanda itangazako mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira barufatanye umumotari witwa Niyonzima Francois w’imyaka 34 usanzwe ukorera mu Mujyi wa Musanze yafashwe ahetse ibiro 30 by’urumogi arukuye mu Karere ka Rubavu. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mumotari Niyonzima yafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi kuko hari amakuru yizewe bari bafite ko uyu mumotari ajya atwara urumogi arukura mu Karere ka Rubavu.

Niyonzima utuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, asanzwe akorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Musanze, Polisi ngo yari amakuru ko iyo moto ye ajya anayikoresha mu gutwara ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa Gatanu rero nibwo bamenye ko avuye mu Karere ka Rubavu ahetse imifuka ibiri kuri iyo moto ye bikekwa ko ari urumogi.

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bahise bamutegerereza mu Murenge wa Mukamira wo mu Karere ka Nyabihu. Ahageze, bamuhagaritse yanga guhagarara, ahubwo ashaka kubagonga.

CIP Karekezi akomeza avuga ko yari ahetse imifuka ibiri kuri moto, ariko imibare iranga ikinyabiziga (pulake) yari yayisize ibyondo kugira ngo itagaragara. Kandi yari anafite n'umuhoro. Yageze ku bapolisi  baramuhagarika aranga agonga n’ibyuma bari bashyize mu muhanda ariruka, abapolisi bahise bajya mu modoka baramukurikira. Abonye ko bamukurikiye, ahambura umufuka umwe muri iyo yari ahetse awutura hasi mu muhanda kugira ngo imodoka y’abapolisi iwugonge igwe hasi abone uko acika, ariko ntibyamuhira azagufatwa  kubufatanye n’abaturage bamutangatanze. Yaje kuva kuri moto, afata wa mupanga ashaka gutemana abapolisi, bahita bamufata.

Uyu Niyonzima akimara gufatwa basanze muri iyo mifuka ibiri yari atwayemo urumogi rungana n’ibiro 30, ngo akaba yararukuye mu Murenge wa Bugeshi ahitwa Kabukombe, akaba kandi ngo yari arikumwe na nyirarwo Nshimiyimana Dieudonne wo mu Mujyi wa Kigali, wari uri kuri moto yindi imbere ye agenda amurebera inzira. Ariko ubwo yageraga kuri abo bapolisi bari i Mukamira, shebuja uwo ntabo yabonye agahita yikomereza.

Bivugwako uyu mumotari yari yahawe ibihumbi 40 y'Amanyarwanda kugirango arugeze mu mujyi wa Kigali, akaba ari ubwa kabiri yari arushyiriye Nshimiyimana.

Niyonzima yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo akorweho iperereza.

Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gahara ku mugezi w’Akagera ho hafatiwe imifuka ibiri yari irimo ibiro 72 by’urumogi byari bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ruriya rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Murehe.

Ubuyobozi bw’Akagari bwari bufite amakuru ko hari abarundi bari bwambukane urumogi banyuze ku cyambu cy’u Burundi kitwa Nyankurazo. Abapolisi bahise bajya aho byakekwaga ko ariho barwambukiriza, bakomeje gutegera aho baza kubona abagabo 4  baje bikoreye imifuka ibiri, babiri bayikoreye abandi babiri babashoreye. Nuko bambutse bageze murufunzo, bikanga abapolisi barukubita hasi biruka basubira iwabo.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).


Via:RNP



Tuesday 27 October 2020

U Rwanda rwaje mu hantu 20 heza ku isi ho gutemberera 2021 | Ahantu 20 heza ku isi ho gutemberera 2021

Rwanda rwaje ku rutonde rwa Forbes rw’ahantu 20 heza ho gumberera mu 2021.



Buri mwaka Forbes ihuza itsinda ryinzobere kugirango zerekane ahantu 20 hambere ku isi ba mukerarugendo bashobora gusura. Uyu mwaka, kimwe n'umwaka ushize, u Rwanda rwongeye kuza kuri urwo rutonde.

Igihugu cy'u Rwanda cyatoranijwe na Julie Danziger, uwashinze akaba anayobora Embark Beyond, ikigo kigira inama kikanatwara bamukerarugendo.

Uyu mwaka wabaye umwaka utoroshye kubagenzi kuko icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ingendo cyane cyane serivisi zo gutwara abantu mu ndege.

Ubwo Covid-19 yatumaga henshi ku isi ingendo zihagarara, ibigo byinshi bitwwra abantu mu ndege byatangiye gusuzuma uburyo bishobora gusubukura ingendo ku buryo burambye mugihe kizaza.

Icyakora, uko ibihugu bigenda bihangana n'iki cyorezo, amasosiyete atwara abantu mu ndege ndetse n’amahoteri nabyo biri mu bigira uruhare mu gushyira mu bikorwa inzira zituma abantu bagenda neza kandi bafite icyizere.

Ku Rwanda, ingendo ziri mu bigize ishingiro ry’ibikorwa byose ubwo serivise z'ubukerarugendo zatangiraga gutezwa imbere guhera mu 2005, ubwo hashyirwagaho gahunda yo guha ku musaruro uva mu bukerarugendo abaturage batuye hafi ya parike zcigihugu.

Ubwo Covid-19 yagabanuka, igihugu cyahise gisubukura ibikorwa by’ubukerarugendo,hashyirwaho ingamba z’umutekano hagamijwe kurinda bamukeraruge do,abenegihugu ndetse n'inyamaswa zo muri parike.

Parike y’igihugu ya Gishwati Mukura, irimo gukorwa cyane mu haterwa amashyamba kandi harateganywa gutangira ibikorwa by’ubukerarugendo mu mezi ari imbere.

Umwaka utaha kandi harateganywa Mantis Kivu Queen, ubwato bwiza bwo  gutembera mu kiyaga cya Kivu.

Hari amahoteri mashya yiyongera kubwinshi mu Rwanda, twavuga nka Singita Kwitonda Lodge iri ku nkengero ya Parike y’ibirunga. 

Tuesday 14 July 2020

Umusirikare w'ingabo z'u Rwanda yaguye mu gitero cy'inyeshyamba muri Centrafrica

Ishyirahamwe ry'Umuryango w'Abibumbwe riramagana igitero cyakotswe n'inyeshyamba ku ngabo z'agiye kugarura amahoro muri Centrafrica, iki gitero kikaba cyaguyemo umusirikare w'u Rwanda naho abandi 2 barakomereka.


Umusirikare-wingabo-zu-Rwanda-yaguye-mu-gitero-cyinyeshyamba-muri-Centrafrica


Mu intangazo rimaze gushyirwa hanze na Minusca(United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic) rivugako umutwe w'inyeshyamba witwa 3R(Retour, Reclamation, Réhabilitation) ariwo wagabwe iki gitero.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Gutteres, yasohoye itangazo aho yihanganisha umuryango wabuze umuntu ndetse na leta y'u Rwanda.

Muri iryo tangazo handitswe ngo: "Umunyamabanga mukuru aributsa ko ibitero ku ngabo zishinzwe  kubungabunga amahoro bishobora kuba ibyaha by'intambara nk'uko amategeko mpuzamakungu abivuga".

Kuva ubuyobozi bw'uwari umukuru w'icyo gihugu, François Bozizé, bukuweho, hashize imyaka irindwi, imitww y'inyeshamba itari mike ikomeje kurwanya ubutegetsi buriho.

Icyo gitero kibaye hashize iminsi Minusca ikoze umuhango wo guha icyubahiro abakozi bayo icyenda bari baherutse kwitaba Imana bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu mu mezi ane yari ashize, hari ku wa 08 z'uku kwezi.

Muri abo icyenda hari harimo Umusirikare w'ingabo z'u Rwanda hamwe n'undi w'u Burundi.

U Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu byoherje abasirikare muri Centrafica kugarurayo amahoro.

Tuesday 7 July 2020

Rwanda:Umusaruro mbumbe(GDP) w’igihugu wiyongereye 9.4% mu 2019 #rwandaroundupnews




Nkuko bimaze gutangazwa n'Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) cyatangaje ko mu 2019, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 9.4 %, ugera kuri miliyari 9105 Frw uvuye kuri miliyari 8189 Frw wariho mu 2018.




Rwanda GDP2019

Ba basirikare baregwa gufata abagore ku ngufu batangiye kuburanishwa

Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwatangiye kuburanisha ku gufunga cyangwa gufungura by'agateganyo abasirikare batanu n'umusiviri umwe baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, abaregwa bose bahakanye ibyo baregwa.



abasirikari baregwa gufata ku ngufu abagore batangiye kuburanishwa


Bose ni abasirikare bakinjira mu gisirikare b'ipeti rya "private", ubushinjacyaha bwabareze ibyaha birimo; kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guta akazi, bakekwaho gukora bari mu kazi ko gucunga umutekano.

Ibyo aba basirikare bashinjwa byabaye mu kwezi kwa gatatu bikorerwa mu gace Nyarutarama ahazwi nka Bannya he.

Mu rukiko hasomwe amazina y'abantu 20 bashinja aba basirikare n'umusiviri umwe, ubuhamya bwa buri umwe ntabwo buratangira kumvwa.

Havuzwe amazina y'abagore n'abakobwa bavuga ko basambanyijwe ku ngufu, n'abagabo n'abasore bakubiswe mu bikorwa byitirirwaga gucunga umutekano.

Bamwe mu baregwa bemeye ko habayeho gukubita abaturage bikomeye kuko hari abashinjwaga ubujura no gufatanwa urumogi.

Abaregwa bose bahakanye icyaha cyo gufata abagore ku ngufu, umwe muri bo yavuze ko uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina bari babyumvikanye.

Aba basirikare, bamwe bavuga ko mu gihe ibyo byaha byakozwe batigeze bagera muri ako gace, kandi batigeze bakorana bityo n'icyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi bagihakana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu baregwa, Peter Nishimwe yasambanyije umugore ku gahato amusanze mu nzu ye, abandi basirikare batatu n'abanyerondo babiri bamucungiye umutekano hanze.

Abaregwa batanze ingingo zitandukanye basabwa kurekurwa by'agateganyo naho ubushinjacyaha buvuga ko bakwiye gukomeza gufungwa by'agateganyo.



Wednesday 3 June 2020

COVID-19: Mu Rwanda undi muntu wa 2 y'itabye Imana azize Coronavirus - Rwandaroundup

Mu itangazo rya Minisante yashize hanze rigaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena 2020, hari undi muntu wahitanywe n’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’Umushoferi w’imyaka 65 uherutse guhitanwa n’iyi ndwara. 

Mu Rwanda undi muntu wa 2 y'itabye Imana azize Coronavirus


Uyu muntu wa kabiri wishwe na Coronavirus, amakuru avuga ko ari Umupolisikazi w’imyaka 24 wari waragiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga.


Bivugwa ko yanduriyeyo icyorezo cya Coronavirus, agarurwa mu Rwanda amaze kuremba.
Yaje guhitanwa na Covid-19 n'ubwo yitaweho n’Abaganga.
Mu bipimo 957 byafashwe basanze harimo abantu 7 banduye Coronavirus, bituma muri rusange umubare w’abanduye ugera ku bantu 384, abakize mu masaha 24 ni 7 bituma abamaze gukira ari 269.

Undi muntu wa 2 yapfuye azize Coronavirus mu Rwanda


Minisiteri y’Ubuzima isaba abantu gukomeza gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda COVID-19 zirimo gukaraba intoki n’amazi ndetse n’isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe, kwambara agapfukamunwa uko bikwiye, kwirinda gusuhuzanya abantu bahana ibiganza, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.
Hari na nimero ya 114 itishyurwa umuntu ahamagaraho agahabwa ubufasha mu gihe abonye ibimenyetso bya Coronavirus birimo umuriro, inkorora, kubabara mu muhogo no kwitsamura.

Tuesday 19 May 2020

Uburyo Kabuga Félicien yafashwe n'aho yafatiwe - rwandaroundupnews

Uyu munsi Umunyarwanda Kabuga Félicien wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yafatiwe i Paris mu Bufaransa nk'uko bitangazwa n'ubushinjacyaha bw'urwego rw'ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN.


Kabuga Félicien yafashwe
Kabuga Félicien 



Umushinjacyaha w'uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari "ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze, no mu myaka 26 nyuma yabyo".

Itangazo ry'urwego rwa ONU rwa " International Residual Mechanism for Criminal Tribunals" (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n'abategetsi b'Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n'urwego rwa IRMCT n'ubushinjacyaha bw'Ubufaransa.


Uru rwego rwongeyeho ko Kabuga yatawe muri yombi "mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe".

Umushinjacyaha Brammertz w'urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Autriche, Luxembourg, Ubusuwisi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, na polisi y'Uburayi (EUROPOL) ndetse na polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga.

Ubutabera mu Bufaransa buvuga ko Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y'i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y'ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n'ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z'amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.


Ibiro by'ubushinjacyaha bw'Ubufaransa n'igipolisi bivuga ko Bwana Kabuga yari afite umwirondoro muhimbano aba muri imwe mu nzu iri mu igorofa ya 'apartment' abifashijwemo n'abana be.

Uyu munsi kuwa gatandatu saa kumi n'imwe n'igice za mugitondo ku isaha y'i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo yafashwe n'abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w'urwego IRMCT yavuze ko ari " 'operation' ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye".

Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y'amakuru mashya y'iperereza yari yabonetse.


Inzu Kabuga Félicien yari acumbitsemo
Inzu Kabuga Félicien yari acumbitsemo

Tuesday 12 May 2020

COVID-19: Imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bya EAC mu kurwanya CIVID-19 | rwandaroundupnews

Umuryango w'ibihugu bya Afurika y'iburasirazuba (EAC) watangaje ko abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango uyu munsi bakoze inama bifashishije ikoranabuhanga rya "video conference",iyo nama ikaba yari igamije kwiga ku kurwanya coronavirus n'ingaruka zayo.


Imyanzuro yavuye mu nama yahuje abakuru b'ibihugu bya Afurica y'Iburasirazuba




Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda uyoboye uyu muryango, yitabiriwe kandi na Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Salva Kiir wa Sudani y'Epfo.

Aba bayobozi bitabiriye iyi nama bemeranyijwe gusangira amakuru y'ibiva mu bipimo bya Covid-19 hagati ya za minisiteri zishinzwe ubuzima, ubucuruzi, ubwikorezi, n'ibikorwa bireba uyu muryango.

Itangazo ryasohowe n'uyu muryango rivuga ko bemeranyijwe kandi "gukomeza gukurikirana abatwara amakamyo n'abakorana nabo no guhana amakuru yabo".

Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka muri iyi minsi bagaragajwe na bimwe mu bihugu bigize EAC nk'abakwirakwiza iki cyorezo mu ngendo bakora bajya cyangwa bava ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam.

Aba bayobozi  basabwe inzego z'ubuzima "gutegura uburyo buhuriweho n'akarere bwo gusuzuma no kwemeza ko abatwara amakamyo ari bazima mbere yo guhaguruka kandi bagasuzumwa buri byumweru bibiri, bagaha raporo abakuru b'ibihugu".

Iyi nama yasanze ibikorwa by'ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo, kwakira abantu n'imyidagaduro biri kuzahazwa n'iki cyorezo.

Biyemeza ko ibihugu bigiye gufatanya korohereza ibikorwa bitandukanye muri izi nzego, nk'ubuhinzi, mu gutunganya no kugeza umusaruro wazo ku masoko y'akarere.

Banzuye kandi kugira ibyihutirwa; gukora ibikoresho byakorerwa mu karere byo kurwanya coronavirus nk'udupfukamunwa, 'sanitizers', amasabune, ibiribwa bitunganyije, 'ventilators' n'ibindi no koroshya ko bigezwa ku masoko y'akarere.

Mu bihugu bigize aka karere kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 1,798 banduye coronavirus yavuzwe bwa mbere mu karere muri Kenya tariki 12/03/2020.

EAC ntabwo yatangaje impamvu John Pombe Magufuli wa Tanzania na Pierre Nkurunziza w'u Burundi batayitabiriye.



Friday 1 May 2020

COVID-19: U Rwanda rwongeye ngufungura imirimo imwe n'imwe| zimwe mu ngamba zo kurwanya Coronavirus zoroshywa

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki 30 Mata 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.




U Rwanda rwongeye ngufungura imirimo imwe n'imwe na zimwe mu ngamba zo kurwanya Coronavirus zoroshywa





Iyo nama yari igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda, nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’iyo Nama y’Abaminisitiri ribivuga.



Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.



Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba nshya zikurikizwa guhera kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, zikazamara ibyumweru bibiri.



Zimwe mu ngamba nshya


Gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukura imirimo mu gihe ibindi byakomeje gusubikwa. 



Gahunda yo gupima abantu izakomeza mu gihugu hose, ndetse ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi, aho serivisi zemerewe kongera gukora zikubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima  zirimo gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.


 Dore zimwe muri Serivisi zemerewe kongera gukora:


  1. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.
  2. Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.
  3. Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi.
  4. Hoteli n’amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa Moya z’Ijoro
  5. Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
  6. Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.
  7. Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.
  8. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.


  Zimwe muri Serivisi zizakomeza gufunga:

  1. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
  2. Insengero zizakomeza gufunga.
  3. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
  4. Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza guhagarara.
  5. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.
  6.  Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks), Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminti 14 ahantu habugenewe.
  7. Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.




Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.

Nta ngendo zemewe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.


Ingamba zari zisanzwe zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizatangira gushyirwa mu bikorwa.


Perezida Kagame akaba ashimira abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda iki cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima.



Itangazo ry'Inama y'Abaminisitiri







Monday 13 April 2020

COVID-19:Mu Rwanda abandi bantu 17 bakize Coronavirus - rwandaroundupnews



covid-19-updates-news-photo




Kuri uyu wa 13 Mata 2020,mu itangazo rya Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda imaze gushyira hanze,rivuga ko mu bipimo 901 byafashwe uyu munsi mu masaha 24 ashize hagaragaye umuntu 1 wanduye Coronavirus, bikaba byatumye umubare w'abanduye Covid-19 ubu wageze kuri 127,ariko hakaba hamaze gukira 42.


Minisante ikomeza ivuga ko aba 42 bamaze gukira harimo 17 bakize Coronavirus mu masaha 24 ashize.

  • Uyu muntu 1 wanduye aherutse kugirira ingendo mu mahanga.

Uyu wagaragaweho Coronavirus yahise ashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakwa abantu bose bahuye nawe kugira ngo basuzumwe ndetse banitabweho ni nzego z'ubuzima. 


Umuntu wese uhisha cyangwa akanga gutanga amakuru arebana n'umurwayi wa Coronavirus cyangwa ahisha ibimenyetso byayo aba ashyira ubuzima bwa benshi mukaga kandi abihanirwa n'amategeko.

Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.
Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza kandi nta n'umwe urembwe.


Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika,Nkuko byatangajwe na Leta y'u Rwanda.
Ingamba zongerewe igihe kandi zigomba gushyirwa mu bikorwa.


Abantu bose bageze mu Rwanda   mu byumweru bibiri (2) bazashyirwa mu kato mu gihe k'iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.
Ibimenyetso by'ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye n'umuriro. 


Mugihe waba ugaragaje ibi bimenyetso wahamagara ku 114 cyangwa akisuzumisha hakoreshejwe telefone ukanda *114# maze ugakurikiza amabwiriza,ushobora no kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw cyangwa ukohereza ubutumwa kuri  WhatsApp +250788202080.





Sunday 12 April 2020

COVID-19:Mu Rwanda hagaragaye abandi bantu 6 barwaye Coronavirus


COVID-19 UPDATES NEWS PHOTO




Mu itangazo rya Minisante imaze gushyira hanze, yavuze ko uyu munsi mu bipimo 1160 mu masa 24 ashize hagaragaye abandi bantu 6 barwaye Coronavirus.


Ibi bukaba byatumye umubare w'abanduye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 126,Muri aba hakaba harimo 7 bakize mu masaha 24 ashize.

  • Abantu 6 batahuwe ko bahuye n'abandi banduye Coronavirus mu Rwanda.
Abo bagaragaweho Coronavirus bahise bashyirwa mu kato kandi hakaba hakomeje gushakishwa abantu baba barahuye nabo kugirango basuzumwe ndetse banitabweho ni nzego z'ubuzima.



Umuntu wese uhisha cyangwa akanga amakuru arebana n'umurwayi wa Coronavirus cyangwa ahisha ibimenyetso byayo aba ashyira ubuzima bwa benshi mukaga kandi abihanirwa n'amategeko.


Minisante ikaba idusaba gukomeza gukurikiza amabwiriza y'inzego z'ubuzima hakurizwa cyane cyane gukaraba kenshi kandi neza hanubahirizwa intera ya metero 1 hagati y'abantu.


Ibimenyetso by'ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye n'umuriro.


Mugihe waba ugaragaje ibi bimenyetso wahamagara ku 114 cyangwa akisuzumisha hakoreshejwe telefone ukanda *114# maze ugakurikiza amabwiriza,ushobora no kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw cyangwa ukohereza ubutumwa kuri  WhatsApp +250788202080.





Saturday 11 April 2020

Covid-19:Uyu munsi mu Rwanda hagaragaye abandi bantu 2 barwaye Coronavirus - rwandaroundupnews



Minisante imaze gutangazako mu bipimo 842 byafashwe uyu munsi, hagaragaye abandi bantu 2 barwaye Coronavirus.




covid-19



Ibi bikaba byatumye umubare w'abanduye Coronavirus mu Rwanda ugera  kuri 120,ariko 18 bakaba barakize harimo na 11 bakize mu masaha 24 ashize.



  • Abantu 2 batahuwe ko bahuye n'abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Minisante ivugako abagaragaweho Coronavirus bahise bashyirwa mu kato Kandi hakaba hakomeje gushakishwa abantu baba barahuye nabo kugirango basuzumwe ndetse banitabweho ni nzego z'ubuzima.

Umuntu wese uhisha cyangwa akanga gutanga amakuru arebana n'umurwayi wa Coronavirus cyangwa ahisha ibimenyetso byayo aba ashyira ubuzima bwa benshi mukaga kandi abihanirwa n'amategeko.


Minisante ikaba idusaba gukomeza gukurikiza amabwiriza y'inzego z'ubuzima hakurizwa cyane cyane gukaraba kenshi kandi neza hanubahirizwa intera ya metero 1 hagati y'abantu.





Ibimenyetso by'ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye n'umuriro.

Mugihe waba ugaragaje ibi bimenyetso wahamagara ku 114 cyangwa akisuzumisha hakoreshejwe telefone ukanda *114# maze ugakurikiza amabwiriza,ushobora no kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw cyangwa ukohereza ubutumwa kuri  WhatsApp +250788202080.






COVID-19:Uyu munsi mu Rwanda haserewe abandi bantu 11 bari barwaye Coronavirus

Minisante yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu abandi bantu 11 bari bamaze igihe barwaye Coronavirus basezerewe mu bitaro, nyuma yo gukorerwa isuzumwa bagasanga nta virus ikigaragara mu maraso yabo.



Covid-19



Ibi bukaba byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, avugako ko "abantu 11 bari bamaze igihe barwaye barimo gusezererwa mu bitaro bari barwariyemo."



Yongeyeho ko "mu  bantu bose bamaze gusuzumwa, abantu 118 bagaragayeho ubu burwayi kugeza uyu munsi wa none. Muri bo basezereye barindwi ku cyumweru gishize, ndetse uyu munsi wa none barateganya gusezerera abandi 11."




Kugeza uyu munsi bamaze gusuzuma abantu ibihumbi umunani birengaho gato, ariko kubera ko hari nk’abagiye basuzumwa inshuro zirenze imwe bitewe n’impamvu, ku buryo ibipimo byose hamwe byafashwe birenga ibihumbi 11.


Nyuma yo gusezerera abantu 11, mu Rwanda ubu hasigaye abarwayi 100 mu bigo bibiri birimo kubitaho, kandi bose bameze neza.


Minisitiri Ngamije yavuze ko kugeza ubu kuba hakigaragara abantu batandukanye batahurwaho iyi ndwara, abantu bagomba gukomeza gukurikiza ingamba zirimo gufunga ingendo n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.




Friday 10 April 2020

Covid-19:Mu Rwanda habonetse abandi bantu 5 bashya banduye Coronavirus - rwandaroundupnews




Umubare w'abanduye Covid-19 ubu ni 118


Minisante imaze gutangazako mu bipimo 1036 byafashwe mu masaha 24 ashize habonetsemo abantu batanu(5) bafite Coronavirus.


Abo bantu bose Minisante ivugako bayanduye bahuye n'abandi bayirwaye mu Rwanda.


Umubare w'abanduye Covid-19 mu Rwanda ugeze 118,ariko barindwi(7) Muri no barayikize.


Muri Afurica kugeza ubu umubare w'abanduye Covid-19 ubu ni 13.418.

Ibihu 10 by'Afurica birimo abanduye iyi ndwara benshi ubu ni:



  1. Afurika y'Epho = 2003
  2. Misiri = 1794
  3. Aligeriya = 1761 
  4. Maroke = 1448
  5. Cameruni = 820
  6. Tuniziya = 671
  7. Côte d'Ivoire = 444
  8. Burukina Faso = 443
  9. Niger = 410
  10. Reunion = 382

Naho Muri Afurika y'uburasirazuba dore uko umibare y'abayanduye y'ifashe:

Kenya = 189
Rwanda = 118
Uganda = 53
Tanzania = 52
Sudan y'Epfo = 4
Burundi = 3


Bakaba badukangurira gukomeza gukurikiza amabwiriza tuhabwa n'ubuyobozi kandi uwabona afite ibimenyetso bya Coronavirus yahamagara kuri 114 cyangwa akisuzumisha kuri *114#.





Thursday 9 April 2020

RURA yashyizeho ibiciro bya Gaze muri iki gihe cya COVID-19 - rwandaroundupnews




Ikigo gishinzwe kugenzura ibikorwa bifitiye igihugu akamaro mu Rwanda (RURA) cyashyizeho ibiciro byo kugurisha gaze yo guteka abayigurisha batagomba kurenza mu gihe u Rwanda rukomeje guhagarika imirimo imwe n'imwe mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.



RURA yatangaje igiciro cya gaze

Advertisements

Advertisements

 
<