Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki 30 Mata 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Iyo nama yari igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda, nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’iyo Nama y’Abaminisitiri ribivuga.
Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba nshya zikurikizwa guhera kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, zikazamara ibyumweru bibiri.
Zimwe mu ngamba nshya
Gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukura imirimo mu gihe ibindi byakomeje gusubikwa.
Gahunda yo gupima abantu izakomeza mu gihugu hose, ndetse ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi, aho serivisi zemerewe kongera gukora zikubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima zirimo gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.
Dore zimwe muri Serivisi zemerewe kongera gukora:
- Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.
- Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.
- Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi.
- Hoteli n’amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa Moya z’Ijoro
- Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
- Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.
- Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.
- Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
Zimwe muri Serivisi zizakomeza gufunga:
- Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
- Insengero zizakomeza gufunga.
- Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.
- Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza guhagarara.
- Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.
- Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks), Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminti 14 ahantu habugenewe.
- Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.
Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.
Nta ngendo zemewe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.
Ingamba zari zisanzwe zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizatangira gushyirwa mu bikorwa.
Perezida Kagame akaba ashimira abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda iki cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima.
0 comments:
Post a Comment