Mu itangazo rya Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe rivuga ko hagaragaye abarwayi 17 bashya banduye icyorezo cya COVID-19, giterwa na Coronavirus.
Aba barwayi biyongereye kuri 19 basanganywe iki cyorezo, bagera kuri 36 banduye COVID-19 kuva umurwayi [Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu Rwanda] wa mbere yaboneka mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020.
Minisante igaragaza ko abarwayi bagaragaye baturutse mu bihugu bitanu, aba barimo;
- Abantu icyenda bageze mu Rwanda baturutse i Dubai,
- Abantu batatu bavuye muri Kenya,
- Abantu babiri baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
- Umuntu umwe wavuye muri Qatar,
- Umuntu umwe waturutse mu Buhinde
- Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati ya tariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.
Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.
Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.
Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza, kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw, gutanga ubutumwa bwa WhatsApp kuri +25088202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
0 comments:
Post a Comment